Icyamamre mur rwenya Doctall Kingsley uri mu banyarwenya bari mu bihe byabo byiza ategerejwe mu gitaramo gisoza Iwacu Summer Comedy yakomoje ku buryo byaje ngo yisange akunda Perezida Paul Kagame n'u Rwanda muri rusange.
Yanatangaje kandi ko yatangiye kuba umufana w'imena w'ibikorwa bya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2020 ubwo yamubonaga mu nama yahuje bamwe mu bayobozi b'umugabane wa Afurika.
Hari byinshi yumvise byo yatangaje bimukora ku mutima bituma yifuza kumumenyaho byinshi aheraho atangira ku mukurikirana ku mbuga nkoranyambaga birangiza amubereye umufana w'imena.
Uyu musore yakomeje gukorwa ku mutima n'uburyo Perezida Kagame abayifuriza icyiza abanyafurika bose kandi akanishimira uburyo yabashije guha u Rwanda amahoro no kunga abanyarwanda nyuma y'amahano yabaye ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Dorctall Kingsley yatangaje kandi ko yifuza kuzakomeza gukorera ibitaramo byinshi mu Rwanda afata nko mu rugo.
Ushaka kwibikaho tike yawe ukazabasha kujya gukurikirana igitaramo kizahuriramo ibyamamare mu rwenya by'abanyarwanda,wayigura unyuze ku rubuga rwa www.iwacucomedy.com
The post Icyamamare mu Rwenya Doctall Kingsley cyasesekaye i Kigali aje kwitabira Iwacu Summer Comedy appeared first on KASUKUMEDIA.COM.