Icyo tuvuze tugihagararaho n'aho imvura yagwa-Dr Frank Habineza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yari akomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 muri ako Karere.

Dr Frank Habineza yagaragarije abaturage bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ko ibyo bavuze babiharanira bityo ko n'ibyo abizeza gukora bizagerwaho nibamutorera kuba Perezida wa Repubulika.

Yakomeje ati 'Iyo tuvuze biraba ntabwo tubeshya kandi icyo tuvuze tugihagararaho n'iyo imvura yagwa tugihagararaho n'izuba ryava tukagihagararaho.'

Yagejeje ku baturage ibyagezweho mu myaka itanu ishize bari mu Nteko ishinga Amategeko bigizwemo uruhare n'Ishyaka rya Green Party.

Dr Frank Habineza yagaragaje ko mu byagezweho harimo kugabanya umusoro w'ubutaka aho wavuye ku mafaranga 300 Frw kuri metero kare ukagera kuri 80 Frw.

Dr Habineza yagaragaje ko yakoze umushinga w'itegeko ugaragaza uko umusoro ku butaka wagabanywa n'ubwo benshi batabyumvaga ariko ko byabashije kugerwaho.

Ati 'Twarabivuze baradutaranga mu Nteko, ngo wowe ibintu uzanye hano bazakwirukana mu nteko, uzatakaza umugati, ndababwira nti sinaje gushaka umugati hano mu Nteko, mbere y'uko nza nari nitunze, uwo mugati wari uhari, imodoka nari nyifite n'inzu yanjye ndayifite. Naje kuvuganira abanyarwanda niba mushaka kunyirukanira ko natanze ibitekerezo muzanyirukane.'

Yabwiye abaturage ko ibintu byose agiye kuvuga habanza kubaho ubushishozi kugira ngo harebwe ibitekerezo bizima bigirira abaturage akamaro.

Yasabye abaturage kumugirira icyizere cyo gutora Dr Frank Habineza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse no kuzatora abadepite benshi b'iryo shyaka kugira ngo ibyo basezeranya abaturage bazajye babasha kubikora aho kubisaba abandi.

Ati 'Kugira ngo tuzajye tubikora tutiriwe kujya mu biganiro, gusaba Minisiteri y'Imari ngo mudufashe oya, tubyikorere dufite natwe ubwiganze bw'Abadepite.'

Yagaragarije abaturage ko yifuza kuzashyiraho uburyo bwo gufasha abanyarwanda kwihaza mu biribwa ku buryo buri muturage abasha gufata ifunguro nibura gatatu ku munsi.

Yavuze ko nibamugirira icyizere bakamutora azongerera ubushobozi mituweri uyifite akabasha kwivuza no kugura imiti aho ari ho hose.

Ku birebana n'ibigo bifungirwamo abantu by'igihe gito 'transit center' Dr Frank Habineza yavuze ko bigomba kuvaho mu gihe yaba amaze gutorwa ndetse akanaca ibintu byo gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

Yavuze ko hazashyirwaho ikigega cy'indishyi z'akababaro ku buryo umuntu wafugiwe ubusa azajya ahabwa indishyi z'amafaranga.

Ati 'Tuzaca akarengane kose, amategeko yubahirizwe. Ntabwo tuvuze ko dushyigikiye abanyabyaha.'

Yongeye gushimangira ko muri buri Murenge wo mu Rwanda azawubakamo uruganda rutunganya umusaruro w'ibikomoka muri wo.

Yijeje uruganda rukora ibyuma by'imirasire y'izuba

Dr Frank Habineza yagaragaje ko yifuza ko abaturage bose bagira umuriro w'amashanyarazi ndetse yemeza ko hazashyirwaho uruganda rukora ibyuma by'imirasire y'izuba kugira ngo ahatagera insinga z'amashanyarazi bakoreshe ukomoka ku mirasire y'izuba.

Ati 'Dufite gahunda yo kuzana uruganda rukora ibyumba by'imirasire y'izuba kuko biva hanze. Bimwe biva mu Budage no mu Bushinwa bikagera mu Rwanda bihenze. Twumva ko twazana uruganda bishobotse tukarushyira i Kigali rukora ibintu bijyanye n'imirasire y'izuba ku buryo ibintu bizajya bitugeraho hano mu cyaro bitahenze.'

Yakomeje ati 'Ku buryo aha hantu hose umuntu yagira imirasire y'izuba, ya yindi ushobora gushyiraho imashini yogosha abasore bacu bakabona akazi, cyangwa ushobora gushyiraho ibyuma bisya bigakora atari kakandi bazana k'itara gusa n'akaradiyo gato.'

Yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarabashije kugira uruganda rutunganya imodoka rwa Volkswagen bitarunanira kubaka urwo rukora ibyuma by'imirasire y'izuba.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-tuvuze-tugihagararaho-naho-imvura-yagwa-dr-frank-habineza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)