Ibimenyetso by'uko ahacukurwaga umuyoboro w'amazi ugana ku Bitaro by'Abanyeyi bya Kabgayi hari imibiri byagaragaye tariki 5 Kamena 2024 ndetse bahita batangira kuyishakisha, barara babonye umunani.
Tariki 6 Kamena barongeye bashakisha mu cyobo kimwe cyahagaragaye habonekamo indi mibiri itandatu kugeza ku mugoroba ubwo basubikaga imirimo.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, Bayiringire Issa yabwiye IGIHE ko ibikorwa byo gushakisha imibiri byabaye bihagaze ariko ko bazi neza ko muri iri shyamba harimo n'ibindi byobo bitaratahurwa.
Ati 'Nimugoroba twaraye dusoje tubonye abantu batandatu, bose hamwe ni 14. Ubwo rero twabonye ko igikorwa gifite izindi mbaraga, bemeza ko hagiye gukorwa inama bikazagera igihe bazatubwira tukongera tugasubukura.'
Yagaragaje ko ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri byakozwe hari ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamabuye ndetse ngo yabijeje ko bagiye kuganira n'izindi nzego hakazafatwa icyemezo.
Ati 'Ikintu dusaba cyane ku bahatuye cyangwa se n'abari bahaturiye ni ukuranga neza ahantu hari imibiri cyangwa se ahari ibyobo bagiye bacukura bakajugunyamo abo Batutsi bari bahungiye i Kabgayi, kugira ngo no kubashaka bibe byanakoroha aho kugira ngo banjye baboneka ari uko hari kubakwa ibikorwa remezo.'
Ahubatswe ibi bitaro by'Ababyeyi na ho ubwo bari bari kuhategura hakuwe imibiri irenga 1000 y'abantu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.