Igikumwe cy'ababoshyi ni ku gipfunsi – Mujawamariya umaze gukizwa n'agaseke - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yasangije abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza k'umukandida wa FPR- Inkotanyi, Paul Kagame cyabereye i Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Yavuze ko batewe ishema na Perezida Kagame wateje imbere agaseke, kakava kuri 500 Frw mu bihe byo hambere ubu kakaba kageze kuri 5010 Frw.

Ati 'Wagiye muri Amerika uvuganira agaseke kacu, hanyuma abanyamahanga barimo Abanyamerika bakaza kukareba, bityo igihugu cyacu kikagwiza amadevize.'

Mujawayezu yavuze ko Perezida Kagame akimara kuvuganira agaseke ka Ruhango, aba baturage babonye abashoramari baturutse imihanda y'Isi, kuri uyu munsi bakaba bagera kuri batanu.

Byatumye kandi umunyamuryango wabo ava i Ruhango ajya i Berlin mu Budage, ahavana igikombe.

Mujawayezu yavuze ko kuri uyu munsi agaseke ka Ruhango kabaye imbarutso yo kurwanya ubukene, ababyeyi bishyurira abana amashuri yisumbuye na za kaminuza 'bamwe bajya kwiga n'imahanga.'

Ati 'Ubu amahoteli yo mu Rwanda ateguye neza kubera agaseke ka Ruhango. Iyo ugeze muri Kigali Marriot Hotel usanganirwa n'umuteguro mwiza w'ako gaseke, wagera kuri Muhazi ukahasanga ubwo bwiza buri mu gisenge Abanya-Ruhango bubatse.'

Ikindi ni uko kubera ubu buyobozi bwa Perezida Kagame, Mujawayezu avuga ko abanyamuryango b'iyi koperative bakomeje kogoga amahanga, aho babiri na bo bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abandi bajya mu Burayi 'kuko wakavugiye.'

Ati 'Muri abo babiri nanjye ndimo kuko nagiye mu Buholandi. Twishimira ibyiza ukomeza kutugezaho kandi turacyabitegereje. Ntiturarangiza kugushakamo ibyiza kuko tubikubonamo. Ubifitiye ubushobozi.'

Uyu mubyeyi wavutse mu muryango uciriritse wakoraga ubuhinzi bumwe bw'amaramuko, yavuze ko ubu ubu bishyize hamwe muri za koperative, zinabafasha kwiteza imbere n'ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge ridasigaye.

Agaragaza ko uyu munsi umugabo ufite umugore w'umuboshyi 'aranezerewe kandi arasusurutse. Nanjye sinari nzi ko nagera aha. Ndakumenyesha ko tukuri inyuma. Intego ni ya yindi. Igikumwe cy'ababoshyi n'imiryango yacu ni ku gipfunsi.'

Mujawayezu kandi yishimira Ibitaro bya Kabgayi byubakiwe ababyeyi 'ubu ba baturage bo muri ya misozi barurira etaje bakajya kubyara. Warakoze Imana iguhe umugisha.'

Ab'i Rwinkuba bati inkoko ni yo ngomba
Abaturage ba Muhanga bashimiye Perezida Kagame ku byo yabagejejeho mu nzego zitandukanye z'ubuzima
Abo mu Murenge wa Mbuye bijeje Perezida Kagame ko ari we bari inyuma mu matora y'Umukuru wIgihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igikumwe-cy-ababoshyi-ni-ku-gipfunsi-mujawamariya-umaze-gukizwa-n-ububoshyi-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)