Igisubizo Zari Hassan yahaye umugore wavuze ko yakunze imfura ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zari Hassan yabwiye umugore wavuze ko yakunze imfura ye Pinto bitakunda kuko akunda abazungu gusa.

Ni nyuma y'amashusho yashyize kuri Tiktok avuga ko adashobora kwivanga mu mahitamo y'abana be igihe bagiye gushaka na nyuma yo gushaka.

Ati "tuvugishije ukuri tugomba kureka abana bacu, yego tugomba kubagira inama igihe bakeneye ubufasha ariko tugume kure y'abana mu mahitamo ajyanye no gushaka n'ingo za bo, sinzaba nyirabukwe umeze utyo, murabivugaho iki?"

Umugore ukoresha amazina ya Julypienimusiima yaje avuga kuri aya mashusho ati "ndi mu rukundo n'umuhungu wawe, umubwire ko mukunda cyane kandi nkomeje, mwa bantu mwe ntimuntuke."

Zari yahise amusubiza ko Pinto akunda abazungu gusa, murumuna we ari we akunda abirabura.

Ati "uyu atereta abazungu gusa, keretse Raphael ni we ukunda abirabura."

Zari Hassan afite abana 5 barimo abahungu 3 yabyaranye na Ivan Semwanga witabye Imana nubwo bari baratandukanye, umuhungu n'umukobwa yabyaranye na Diamond Platnumz ni mu gihe Shakib Lutaaya baheruka gukora ubukwe batarabyarana.

Zari Hassan yavuze ko umuhungu we Pinto atereta abazungu gusa



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igisubizo-zari-hassan-yahaye-umugore-wavuze-ko-yakunze-imfura-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)