Ntabwo naje kubwiriza ariko nzi ko iri jambo riturutse ku Manaâ¦.Ayo ni amwe mu magambo yakuwe mu ijambo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yavuze asezera ku bihumbi by'abafana be n'abakunzi b'umuziki yataramiye mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi.
Ni kimwe mu bitaramo bikomeye uyu muhanzi yakoreye hanze y'u Rwanda; yatamiriye abashingantahe, ku wa 1-2 Ukwakira 2023, mu gitaramo yahuriyemo n'abahanzi bahanzi bakomeye muri kiriya gihugu, aba Dj n'abandi, ibihumbi by'abantu bataha bamwirahira.
Iyo usesenguye ibimenyetso by'umubiri The Ben yagaragaje kiriya gihe, amarira yasutse, uburyo yihanaguraga ari ku rubyiniro, ubona ko yavugaga ikintu cyari ku mutima we n'ubwo atigeze ashaka ko abantu rubimenya.
Uyu mugabo yakoresheje ijambo 'umwanzi' inshuro nyinshi- Ahishura ko hari abantu bashatse gutambamira igitaramo cye. Ariko kandi yavuze ko atari we ufite abanzi gusa, kuko mu buzima bwa buri munsi, buri wese agira umwanzi utamwifuriza ineza, aho yifuza ko yatsindwa muri buri ntambwe yose ashaka gutera.
Yavugaga iri jambo ari nako afatanya n'abaririmbyi be kuririmba indirimbo ye yise 'Ndaje'. Uyu muhanzi yafashwe n'amarangamutima kugeza ubwo yapfukamye mu gihe cy'iminota irenga ibiri asuka amarira, ari nako bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bamukomeza.
Ijambo The Ben yavugiye mu Burundi rizasaba igihe kinini kugirango buri wese yumve icyo yashakaga kuvuga. Yavugaga atarabona! Yavugaga aya magambo ashishikariza abantu kwitandukanya 'n'abategura imigambi mibi' atazi ko telefoni ye yo mu bwoko bwa iphone 14 Pro Max yibwe.
Akiva ku rubyiniro nibwo yakiriye inkuru y'uko telefoni yibwe. Kuva icyo gihe, iyibwa rya telefoni ye ryabaye inkuru 'y'akasamutwe' mu bitangazamakuru, birandikwa karahava!
Inzego z'umutekano zaramenyeshejwe, ndetse hatangira kwibaza uwibye telefoni y'uyu muhanzi usanzwe ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika- Ariko muri iki gihe ari mu Rwanda.
Abari mu Burundi, ndetse n'abari hafi y'aho The Ben yari yicaye mbere y'uko ajya ku rubyiniro batangira guhuriza mu majwi, bavuga ko Ndajimana Eric uzwi nka X Dealer ariwe waba wibye iyi telefoni.
Abari bamubonye mu Burundi, bahamyaga ko ariwe wayitwaye, ndetse ko mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso yahise agaruka mu Rwanda igitaraganya.
Muyoboke Alex umaze imyaka irenga 17 mu muziki yigeze kubwira Chita Magic, ko kuva yamenya The Ben ari bwo bwa mbere yamubonye asuka amarira kubera 'umuntu ushaka kumugirira nabi'. Ati "Kubera ko Ben imyaka amaze nta muntu baragirana nawe ikibazo."
Isoko z'amakuru zivuga ko The Ben yavuye mu Burundi yamaze kugura indi telefoni, ariko kandi ageze mu Rwanda yatanze ikirego mu bushinjacyaha, ku wa  15 Ukwakira 2023.
Ni ibiki biri mu kirego:
Tariki ya 05/10/2023 The Ben yatanze ikirego mu bugenzacyaha asaba ko telephone ye yo m'ubwoko bwa iPhone 14 Pro Max yibiwe mu gihugu cy'u burundi yashakishwa igafatwa ndetse akaba acyeka ko yibwe n'uwitwa X Dealer.
Nyuma yuko yicaye mu mwanya we ubwo yari yasize telephone ye akajya kuri stage mu gitaramo cyiswe Meet and Greet cyabereye m'umujyi wa Bujumbura mu ijoro ryo kuwa 31/09/2023 rishyira tariki 01/10/2023 hanyuma X Dealer ngo akaza kwicara mu mwanya we akayitwara ndetse agahita agaruka mu Rwanda tariki 01/10/2023 bigahamywa n'uko iyo telephone yaje kugaragara kuri iyo tariki irimo gukoresherezwa mu Rwanda, mu karere ka Nyarugenge i Nyamirambo ahazwi nko kwa Mutwe ari naho X Dealer atuye.
X Dealer yaburanye ahakana icyaha yaregwaga akavuga ko atigeze yiba telephone ya The Ben, kuko iyo aza kuba yarayibye hari camera zari kuba zigaragaza amashusho yerekana uburyo yibyemo iyo telephone, kandi ngo hari hari n'abashinjwe umutekano (bouncers) barinda The Ben ndetse n'umugore we wari ahari kuburyo baba baramubonye yiba iyo terephone.    Â
Mu rubanza, ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso birimo kuba X Dealer waregwaga yaremeraga ko yagice kwicara mu mwanya wa The Ben ubwo yari ahamagawe gutaramira abakunzi be mu Burundi, kandi aziko atari yemerewe kwicara muri uwo mwanya, ndetse icyo gihe akaba ari bwo telephone yabuze.
Ubushinjacyaha bwanagaragaje ubuhamya bwa Musinga Aimable, wavuze ko mbere y'uko X Dealer yerekeza mu Burundi bahuriye kuri Modern View, amubwira ko agiye muri kiriya gihugu, amusaba ko bajyana kwiba Telefoni ya The Ben, kandi ko hari igihembo cya Miliyoni 5 Frw, bityo bazagabana.
Ngo X Dealer yari gutwara Miliyoni 2 Frw, hanyuma Musinga wari ufite inshingano zo kuzana iyi telefoni mu Rwanda yari guhembwa Miliyoni 3 Frw.
Mu batanze ubuhamya kandi harimo umuhanzi Habiyamabere Jean Baptiste uzwi nka Bahati. Yabwiye ubushinjacyaha ko yavuganye kuri telefoni na X Dealer amubwira ko telefoni ya The Ben itigeze yibwa, kandi ni amakuru yahawe na nyiri ubwite.
X Dealer ati 'Nubwo naketswe ko naba naribye iyi telephone ariko sibyo. Ntabwo ndi igisambo. Ntabwo nigeze nicara mu mwanya wa The Ben mbere y'uko igitaramo kirangira, n'ikimenyimenyi The Ben n'abo bari bahoranye ku meza bari bamaze kuhava bagiye; aha navuga aba bouncers be babiri, umugore we ndetse n'abandi benshi.'
'Muri bo nta numwe wigeze umbona mfata iyo telephone. By'iyongeraho ko The Ben akibura iyi telephone namuhuje n'umusore nsanzwe nziho ubuhanga witwa Dudu, ngo amufashe kuyishakisha aho igitaramo cyari cyabereye, ndetse yatashye ngirango yayibonye kuko bamaranye umwanya yaba The Ben, Dudu na Rwema ku buryo imodoka yajyanye The Ben ava ahabereye igitaramo yagiye njye nkihari ndimo kuganira n'uwamutumiye hamwe n'umuhanzi witwa Sat-B.'
Me Bangamwabo Octave wunganiye X Dealer mu rukiko, yavuze ko bitari gushoboka ko umukiriya we yiba telefoni ya iphone 14 Pro Max itarengeje Miliyoni 1,500,000 Frw hanyuma ngo ayigurishe kuri Miliyoni 5 Frw, abe ariwe uhembwa macye kandi ariwe wayibye.
Yavuze ko kuba telefoni yaragaragaye i Nyamirambo aho umukiriya we atuye, nta gitangaza kirimo kuko hanatuye abarimo Nduwimana Jean Paul 'Noopja' ndetse na Muyoboke Alex nabo bari mu gitaramo cya The Ben.
Ku wa 11 Kamena 2024, Urukiko rwa Nyarugenge rushingye ku bisobanuro n'ingingo zavuzwe haruguru rwasanze Ndangijimana Eric adahamwa n' icyaha cyo kwiba, kuko ntakimenyetso na kimwe ubushinjacyaha bushingiraho cyemeza urukiko ntashiti ko Ndagijimana Eric ariwe wibye telephone ya The Ben.
Ni ibiki byari muri telefoni ya The Ben?
Uribuka inkuru zasakaye mu 2022, zivuga ko The Ben hari amafaranga arenga Miliyoni 158 afitiye Karomba Gael [Coach Gael] uri mu bashinze 1:55 AM!
Ni igiteranyo cy'amafaranga arimo Miliyoni 30 Frw zatanzwe ku ndirimbo 'Why' The Ben yakoranye na Diamond, amafaranga y'ibyo bakoresheje bari muri Tanzania, amafaranga The Ben yifashishije ubwo yari mu birwa bya Maldives yambika impeta umugore we Pamella n'ibindi.
The Ben yari amahitamo ya mbere kuri Gael y'umuhanzi bagombaga gukorana, ariko siko byagenze bitewe n'uko uyu munyemari byaje kurangirana akoranye na Bruce Melodie.
N'ubwo bimeze gutya ariko, uyu mugabo yakomeje kwibutsa The Ben ko amufitiye amafaranga ndetse agomba kuyamuha, ariko The Ben yemera kumwishyura Miliyoni 58 Frw gusa.
Ibi byakomeje gukururana! Caoch Gael, The Ben na Dj Innnox bari bahuriye muri Kompanyi imwe- Mu mategeko agenga iyi kompanyi harimo ko mbere y'uko Gael agira icyo akora agomba kubimenyesha buri wese ugize iyi kompanyi, yaba no mu gukora ku mafaranga yayo.
Ibi siko byagenze kuko Gael hari ibikorwa yagiye akora atabimenyesheje The Ben na Dj Innox. Isoko z'amakuru, zivuga ko ubwo Gael yabonaga ko atagikorana na The Ben, yahisemo kuva muri group ya 'Whatsapp' yari ahuriyemo na bagenzi be.
Ni ibintu byatunguye The Ben atungurwa mu buryo bukomeye, ndetse yakomeje gutekereza uko azava muri Tanzania, mu gihe Gael yari amaze kumukuraho amaboko.
Uyu mugabo yakoze uko ashoboye arangiza indirimbo ye na Diamond, ndetse abasha kuva muri Tanzania. Isoko z'amakuru zivuga ko hari umuntu wakoreshejwe mu kurigisa iriya telefoni ya The Ben, kubera ko yarimo ibimenyetso byari gutuma Coach Gael atsindwa ubwo yari kuba atanze ikirego yishyuza amafaranga ye.
Bivuze ko muri telefoni ya The Ben harimo ibigaragaza ko Coach Gael ariwe utarabashije kubahiriza amasezerano y'ibyo bari bavuganye muri kontaro.
Kuba Coach Gael yarikuye muri kompanyi yari ahuriyeho na The Ben na Innox, nta jambo rinini yari kugira mu rukiko, bituma hari ukoreshwa mu kurigisa iyi telefoni.
Isoko z'amakuru zinavuga ko mu minsi ishize Coach Gael yatanze ikirego muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Maine asaba inkiko ko zamukiranura na The Ben, avuga ko amufitiye Miliyoni 158 Frw.
Urukiko rwo muri Maine rwabwiye Gael ko ibimenyetso yatanze bidahagije ku buryo The Ben yakurikiranywaho ariya mafaranga.
Amakuru avuga ko Gael ari kwitegura gutanga ikirego mu nkiko zo mu Rwanda, kugirango abashe kuzabona aya mafaranga yishyuza uyu muhanzi.
The Ben ntaravuga mu izina ikibazo afitanye na Coach Gael usanzwe ari 'Executive Producer' wa 1: 55 Am ariko nawe amaso n'amatwi biraguha.
Ku mbuga nkoranyambaga huzuye ibiganiro byinshi bivuga kuri aba bombi, urwango ruri mu muziki w'u Rwanda n'ibindi bigaragaza ko biteye impungenge.
Mu bitaramo bibiri yakoreye mu Burundi, The Ben yarumye ahuha avuga ko hari abantu bashatse kwica ibitaramo bye. Ijambo yavuze yarihuje n'isengesho, asaba abantu gukundana bakarenga iby'isi buri wese azasiga akitahira kwa Jambo.
Yagize ati "Twese duhora dusaba gutsinda umwanzi, akatuzunguza ariko tukamutsinda. Umwanzi azahora atsindwa ibihe byose. Umwanzi uguhiga, ukurwanya, aho uri hose azahora atsindwa ibihe byose mu izina rya Yesu."
The Ben yaciye amarenga y'ikibazo afitanye na Coach Gael, abantu ntibumva
Muri kiriya gitaramo cyo mu Burundi, The Ben yumvikanisha ko intambwe yose atera Coach Gael aba ayireba. Yavuze ati "Hari abantu bakurwanya ahantu hose ugenda, abakugirira ishyari, abakuvuga amagambo, iki gitaramo turi gutegura aha ngaha abantu barakirwanyije ariko Imana irabikora."
Uyu munyamuziki ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ibyo avuga atari inkuru nshya mu matwi ya benshi, kuko byamenyekanye, ariko ntiyavuze mu izina utuma buri gihe ahorana umutima udiha. Ati "Abenshi mwarabyumvise."
Yisunze indirimbo ye yise 'Ndaje' ihimbaza Imana, The Ben yarayivuguruye abwiriza abarundi, aririmba abwira buri wese kwitandukanya n'ikibi, kandi ko gutsinda umwanzi bisaba kugira umutima ucyeye. Ati "Niwifuriza mugenzi wawe ineza, Imana izaguha umugisha, ndabigusezeranyije."
Mbere y'uko The Ben ataramira mu Burundi, Coach Gael yanditse kuri konti ya X yahoze yitwa Twitter, ku wa 26 Nzeri 2023, ubutumwa yaherekesheje amashusho, asaba buri wese kumubaza ikibazo ashaka kuko yiteguye kubisubiza.
Mu magambo ye yagaragaje ko yiteguye kuvuga birambuye kuri buri kimwe yavuzweho ataboneyeho umwanya wo gusubizaho. Ati 'Nyuma yo kumva amagambo amaze iminsi amvugwaho muri iyi mihanda, bwa mbere ngiye gusubiza ibibazo byose mwaba mufite.'
Ukoresha Laurette Mwiza yamubwiye ko yiteguye kwumva icyo azavuga ku byavuzwe cyane mu itangazamakuru ko yashatse kwica igitaramo cya The Ben.
Yamubajije ati 'Ese ko twumvise ibihuha ngo washatse guhagarika igitaramo cya The Ben. Byaba aribyo? Ukeka ko abantu babivuga baba babiterwa ni iki?'
Juru Stori nawe yabajije Coach Gael niba koko hari ibibazo afitanye na The Ben, ariko kandi arenzaho kumubaza niba ibi bibazo bafitanye hari icyo byungura mu muziki bakora. Ukoresha izina rya Kigali Eagle we yagize ati 'Haba hari ikibazo kiri hagati yawe na The ben? Niba ntacyo se, hari ikigeze kibaho?'
Hari abasesenguzi muri 'showbiz' bajya kure bakavuga ko 'amarira The Ben yagaragaje mu bitaramo bye atari ay'ubusa'.
Â
Ibitekerezo by'abantu, ubwo telefoni ya The Ben yaburaga
Kalisa John [K John] usanzwe ari inshuti y'akadasohoka ya X-Dealer yigeze kwandika kuri status ya WhatsApp ye agira ati '1:55 am [Ya Coach Gael] ngo bashutse inshuti yanjye beyemerera 3M (Miliyoni 3 Frw)? Cyangwa ni ibihuha?'
Yanditse ibi nyuma y'uko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, banditse bavuga ko X-Dealer yari yamerewe Miliyoni 3 Frw [Mu rukiko bavuze Miliyoni 5 Frw] mu gihe yaba abashije kwiba iriya Telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 14 Pro Max.
Umunyamuziki Sat-B we yanditse kuri mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yababajwe no kuba abarundi barashyizwe mu majwi ko ari bo baba bibye telefoni mu gihe ari umunyarwanda. Kuri we, yasabye ko yabasha kubona imbona nkubone Eric Ndagijimana [X-Dealer].
Mustapha yanditse kuri konti ye ya X [Twitter] agira ati 'Uwamutumye ngo [Uwatumye X-Dealer] yamwemereye Miliyoni 3 Frw. Icyari kigambiriwe ni ugukuramo amasezerano ari muri iriya telefoni n'amwe mu mashusho ari muri iriya telefoni. Inzangano ziri muri showbiz ziri 'Serieux' niba ugendera mu kigare ugapfa gushyira ibi hano uzazira ibyo utazi.'
The Ben yakunze kuvuga amagambo yumvikanisha ko hari umuntu bafitanye ikibazo utishimira buri ntambwe atera
ÂAmakuru avuga ko telefoni ya The Ben yabuze kubera ibimenyetso byarimo bigaragaza uko Gael yikuye muri kompanyi bari bahuriyemo
X Dealer yaburanye ahatanye icyaha, avuga ko atari kwemera gutwara Miliyoni 2 Frw muri Miliyoni 5 Frw zari zategewe uwari gushobora kwiba telefoni ya The Ben
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA X DEALER NYUMA Y'UKO AGIZE UMWERE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI FOREVER' YA THE BEN
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUVANDIMWE WA X DEALER