Biravugwa ko ikipe ya Police FC yananiwe gufata umwanzuro wo gutandukana n'uwari kapiteni wa yo, Nshuti Dominique Savio nyuma yo kubagwa urutugu, ni mu gihe umutoza atamufite mu mibare ye.
Nshuti Dominique Savio wageze muri Police FC 2019 avuye muri APR FC, amasezerano ye yarangiye uyu mwaka wa 2024, akaba yarahesheje iyi kipe igikombe cy'Amahoro cya 2024.
Savio wari kapiteni wa Police FC nubwo umutoza Mashami Vincent yabwiye ubuyobozi ko atari mu mimare ye umwaka utaha w'imikino, amakuru ISIMBI yamenye ni bamwe mu bayobozi hari abataremeye icyo cyemezo ndetse bivugwa ko yanegerewe ngo yongere amasezerano ariko barananiranwa bitewe n'ibyo yifuzaga bahitamo kumureka.
Nubwo bamuretse ariko, uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yari afite imvune y'urutugu yakuye mu mikino ya shampiyona, yari akiri mu kazi ka Police FC.
Iyi mvune yaje gukomeza kugeza aho yanaje kubagwa tariki ya 1 Kamena 2024 aho yabagiwe Kicukiro ku Bitaro bya DMC (Dream Medical Center).
Nyuma yo kubagwa ni bwo iyi kipe yisanze mu ihurizo yibaza uko izarekura uyu mukinnyi kandi akirwaye cyane ko yanavunikiye mu kazi ka Police FC.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bongeye kwicara bakaganira Police FC, yatekereje ku kuba yamuha amasezerano mashya cyane ko ubu nta kipe yamwakira arwaye cyangwa se niba hari ubundi buryo yafashwamo akivuza agakira nk'umukinnyi wabakiniye, bakabana neza mu myaka 4 ariko ntibatandukane nabi. Nta mwanzuro urafatwa kuri iki kibazo.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-kuri-police-fc-yabuze-amahitamo