"Ikibazo rero sibo ahubwo ninjye" Omborenga Fitina watandukanye na APR FC, yatangaje ko ntako ubuyobozi bwa Rayon Sports butagize ngo ashyire umukono ku masezerano muri iyi kipe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Omborenga Fitina wasoje amasezerano muri APR FC yatangaje ko ntako ubuyobozi bwa Rayon Sports butagize ngo ashyire umukono ku masezerano muri iyi kipe ngo kuko ariwe uyinaniza.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Isimbi, Fitina Omborenga yatangaje ko yavuganye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports gusa akaba ariwe uri kubunaniza.

Yagize ati 'Rayon Sports nibyo twaraganiriye turanumvikana ariko nabasabye gutegereza igihe gito kuko hari andi makipe yo hanze anyifuza, ikibazo rero sibo ahubwo ninjye.'

Bisobanuye ko mu gihe Omborenga yabona ikipe yo hanze imwifuza, Rayon Sports yaba ikuyeyo amaso, gusa ayibuze nta kabuza yakinira Murera.



Source : https://yegob.rw/ikibazo-rero-sibo-ahubwo-ninjye-omborenga-fitina-watandukanye-na-apr-fc-yatangaje-ko-ntako-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-butagize-ngo-ashyire-umukono-ku-masezerano-muri-iyi-kipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)