Ikigo cy'Amabanki na serivisi z'Imari muri Uganda cyinjiye mu bufatanye na Women in Finance Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyo mpamvu Women In Finance, WIFR ikomeje gukorera muri uyu murongo aho yasinyanye amasezerano y'imikoranire n'Ikigo cya Uganda cy'Amabanki na serivisi z'Imari, UIBFS.

Ni amasezerano ajyanye no guhugura Abanyarwanda by'umwihariko abagore bari mu rwego rw'imari bagahabwa amasomo ajyanye no guteza uru rwego imbere.

Women in Finance Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta, ugamije gushishikariza abagore benshi kugana urwego rw'imari no kurugiraho amakuru kugira ngo batere imbere.

Ni amasezerano ya kabiri uyu muryango usinye ajyanye no kubakira abo mu rwego rw'imari ubushobozi mu by'ubumenyi, aho aya mbere WIFR yayasinye mu 2023 n'Ikigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi muri uru rwego kizwi nka 'Chartered Institute for Securities & Investment- CISI', abarenga 50 bagahita bahabwa buruse.

Amasezerano ya WIFR na UIBFS yasinyiwe i Kampala muri Uganda mu nama yateguwe n'abagore bari mu rwego rw'imari yari ifite insanganyamatsiko igaruka ku guteza imbere umugore nk'uburyo bw'ingenzi bwo kubaka uru rwego rw'ejo hazaza.

Muri ayo masezerano harimo ko aba bagore bazajya bahabwa amasomo ajyanye no guteza imbere ibigo by'imari biciriritse, ajyanye no gutanga no kugenzura inguzanyo n'ajyanye no guteza imbere uruhererekane rw'ubuhinzi bugamije ubucuruzi.

Abazajya basoza ayo masomo bazajya bahabwa impamyabumenyi, hakagaragazwa ko n'abo mu bindi bigo baba abagore cyangwa n'abagabo badahejwe ndetse bazajya bahabwa ayo masomo ariko bagabanyirijwe ibiciro. Abazitabira aya masomo bazajya bagabanyirizwa ku rugero rushimishije, cyane cyane ku baturuka mu bigo binyamuryango bya WIFR, ndetse ibi bigo bigashyirirwaho uburyo bwo gufasha abagore kubona ayo masomo byoroshye.

Umuyobozi Mukuru wa Women in Finance Rwanda, Lina Higiro yagaragaje ko ubu bufatanye bwaturutse mu kugira amatsiko no kubyaza umusaruro amahirwe ajyanye n'imari aho ayabonye hose.

Yavuze ko ubwo yari ageze muri iyi nama yashatse udushya UIBFS ifitiye abo mu bigo by'imari iciriritse ku bw'amahirwe Umuyobozi wayo, Goretti Masadde avuga ko batanga amasomo n'impamyabumenyi muri izo nzego.

Ati 'Nkibyumva naranezerewe cyane. Ntekereza ko kuri ubu noneho abanyamuryango bacu bagiye kugira ikintu cy'agaciro gakomeye cyane. Ni n'uburyo bwo kongera ubumenyi ariko ikiguzi bisaba kikagabanywa ku babuhabwa. Niba tubonye abadufasha gutanga ubu bumenyi ku kiguzi cyunganiwa ni amahirwe.'

Yavuze ko 'muri uru rwego udafite inyungu cyangwa igihombo biba bigoye ko watera imbere, agashimangira ko ubu bufatanye bugiye gufasha abagore barenga ibihumbi 13 bari mu rwego rw'imari mu Rwanda kubona ubumenyi bw'ingenzi.'

Umuyobozi wa UIBFS, Goretti Masadde yavuze ko ubwo bufatanye bugamije kuzamura imikoranire no guhererekanya ubumenyi n'ikoranabuhanga ku bari muri uru rwego mu Rwanda no muri Uganda.

Ni ubufatanye kandi kuri Masadde buzafasha Abanyarwanda kubona ubwo bumenyi byoroshye, bizagire uruhare rukomeye mu kuziba ibyuho bihari cyane cyane mu bijyanye no gutanga no kugenzura inguzanyo.

Ati 'Ibi bijyanye no kubaka urwego rw'imari aho abagore batarwitabira gusa ahubwo barugiramo n'ijambo rikomeye bakaba abayobozi ndetse bakagira uruhare mu kuzana impinduka.'

Yavuze ko byose bishingiye ku gutuma 'amajwi yacu na twe yumvikana, umusanzu wacu ugahabwa agaciro ndetse n'ubushobozi bwacu bukazirikanwa uko bikwiriye. Kuba turi benshi muri uru rwego bivuze ko ruzaguka udushya no kudaheza bikimakazwa.'

Biteganyijwe ko WIFR iratangiza iyi gahunda yo guhugura abantu mu bijyanye na serivisi z'imari mu bihe bidatinze.

Umuyobozi Mukuru wa Women in Finance Rwanda, Lina Higiro (iburyo) na mugenzi we uyobora Ikigo cya Uganda cy'Amabanki na serivisi z'Imari, UIBFS, Goretti Masadde nyuma yo gusinya amasezerano y'ubufatanye
Umuyobozi Mukuru wa Women in Finance Rwanda, Lina Higiro ubwo yasinyaga amasezerano y'ubufatanye n'Ikigo cya Uganda cy'Amabanki na serivisi z'Imari, UIBFS ajyanye no guhugura Abanyarwanda mu by'imari



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/women-in-finance-na-uibfs-yo-muri-uganda-byagiranye-amasezerano-yo-guhugura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)