Ikigo 'MrRoof' n'Umujyi wa Kigali byeretse ibigo biteza imbere imiturire amahirwe y'ishoramari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyateguwe na Mr Roof ifatanyije n'Ihuriro ry'Ibigo bikora ibijyanye n'Ubwubatsi mu Rwanda (RPDN), ibigo by'imari n'Umujyi wa Kigali. Ni igikorwa cyari kigamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo guteza imbere imiturire muri Kigali, kunoza imikoranire y'ibyo bigo na Leta ndetse n'uko bahangana n'imbogamizi zikigaragara muri urwo rwego.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyuma Samuel, yagaragaje uburyo Kigali ari Umujyi uri gutera imbere mu buryo bwihuse aho mu myaka 10 ishize hari inyubako nyinshi zitari zihari izindi zikiri kubakwa nyamara zikaba zarahinduye isura y'umujyi. Yatanze urugero ku nyubako nka Kigali Convention Centre, Kigali Height n'ahakorera Marriot Hotel ya Kigali.

Yavuze kandi ko iterambere ryihuta ry'Umujyi wa Kigali rinajyana n'ubwiyongere bw'abawutuye kandi ko ibyo ari mahirwe akomeye cyane ku bakora ibjyanye n'ubwubatsi n'imiturire.

Yagize ati 'Ubu muri Kigali, dufite abaturage bagera kuri miliyoni 1.2 cyangwa 1.3 kandi Loni iteganya ko mu 2050 tuzaba turi miliyoni 3.8. Igihe kirihuta hasigaye imyaka 25 gusa kandi abaturage bazaba barikubye gatatu ugereranyije n'abo dufite ubu,'

'Ayo ni amahirwe akomeye cyane mu bijyanye n'ubwubatsi.Tugomba kuzaha amacumbi abo bantu bose ndetse hazakenerwa n'ibiro ibigo bizagenda bivuka byose bizakoreramo'.

Uyu muyobozi yabwiye abakora mu by'ubwubatsi ko hari amahirwe anyuranye muri Kigali harimo ibibanza biri hafi y'agace kagenewe ubucuruzi (Centarl Business District) bikeneye kubakwa, kuvugurura cyangwa kwagura amazu asanzwe akorerwamo ubucuruzi n'ibindi. Yasabye abafite imishinga kwegera ubuyobozi bw'umujyi bakaganira ku kuyishyira mu bikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa Mr Roof, Fatima Soleman, yavuze ko igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kurushaho kwegera abakora mu bwubatsi kuko bakorana na bo cyane mu kububakira ibisenge bigezweho kandi byujuje ubuziranenge.

Yagize ati 'Navuga ko abakora mu bwubatsi bagize hejuru ya 50% by'abakiliya bacu kandi twiyemeje ko ubwubatsi bukorwa neza kurushaho. Dushaka gushakira ibisubizo hamwe muri urwo rugendo rw'ibyo bakora kandi ibi bituma dukorana, tugafatanya mu kumenya amahirwe ari muri uru rwego, ariko nanone tukareba n'imbogamizi zigihari n'uburyo twazishakira umuti dufatanyije n'inzego za Leta'.

Umuyobozi Wungirije wa RSSB, Kanyonga Louise yavuze ko iki kigo gifite imishinga ijyanye n'ubwubatsi ifite agaciro ka miliyari 450 z'amadolari harimo kubaka amazu yo guturamo, amahoteli, amashuri n'ibiro.

Yavuze ko kandi ku mazu yo guturamo batekereje ku kijyanye n'amikoro ku buryo abaturage benshi bazabasha kuyigondera.

Ati 'Hari imishinga dufite nk'uwa Heza Estate uzaba uri i Batsinda, uzaba urimo inzu ziciriritse kandi hari n'izindi dufite muri gahunda aho tuzareba uko inzu ziciritse nyazo twazubaka'.

Kanyonga yongeyeho ko RSSB yatangiye kuvugana n'abafatanyabikorwa kugira ngo bagirane imikoranire yo kubaka inzu ziciriritse ndetse ko hari gutekerezwa n'uburyo bwo korohereza Abanyarwanda kugura ayo mazu nko kujya bishyura mu byiciro ku batabonera amafaranga rimwe.

Umuyobozi Mukuru wa Mr Roof, Fatima Suleiman yavuze ko igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kurushaho kwegera abakora mu bwubatsi kuko bakorana na bo cyane
Kanyonga Louise yavuze ko RSSB ifite imishinga ijyanye n'ubwubatsi ifite agaciro ka miliyari 450$ harimo n'imishinga y'inzu ziciriritse
Meya Dusengiyumva yavuze ko iterambere ryihuta ry'Umujyi wa Kigali rinajyana n'ubwiyongere bw'abawutuye kandi ko ibyo ari mahirwe akomeye cyane ku bakora ibjyanye n'ubwubatsi
Abakora mu by'ubwubatsi bunguranye ibitekerezo
Hagaragajwe ubwiza bw'igishushanyombonera cy'Umujyi wa Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-mr-roof-n-umujyi-wa-kigali-byeretse-ibigo-biteza-imbere-imiturire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)