Ikipe ya Republican Guard irimo Capt. Ian Kag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, wari witabiriwe n'abayobozi bakuru mu Ngabo z'u Rwanda no mu nzego z'umutekano barimo, Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga, ndetse n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP (CG) Félix Namuhoranye.

Uyu mukino kandi wanitabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu barimo Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda, ari na we wari umushyiysi mukuru.

Iyi kipe y'Abasirikare barinda Abayobozi Bukuru, yarimo n'abasirikare bakuru, barimo Umuyobozi w'iri tsinda ry'abasirikare, Maj Gen Willy Rwagasana ari na we wari Kapiteni.

Iyi kipe kandi yarimo Capt. Ian Kagame wanaje kwambara igitambaro cya Kapiteni ubwo Maj Gen Willy Rwagasana yasimbuzwaga muri uyu mukino.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya RG ifite igitego kimwe ku busa bw'Ikipe ya BMTC Nasho, iza kubona ibindi bitego bibiri mu gice cya kabiri birimo icyatsinzwe ku munota wa 56' ndetse n'icyabonetse ku munota wa 69'.

Muri Sitade nabwo morali yari yose ku basirikare bo mu itsinda ririnda abayobozi bakuru bari baje gushyigikira bagenzi babo, bagaragaje imifanire idasanzwe n'akanyamuneza kenshi.

Mu irushanwa nk'iri ry'umwaka ushize, ikipe ya RG na bwo yari yegukanye iki gikombe, ikaba icyisubije no mu ry'uyu mwaka, ubwo u Rwanda rugiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 rwibohoye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwana mu bayobozi barebye uyu mukino


Abakinnyi ba Republican Guard babanje mu kibuga


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa BMTC Nasho


Capt.Ian Kagame yagaragaje ubuhanga muri uyu mukino 


Republican Guard bishimira igikombe begukanye




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144069/ikipe-ya-republican-guard-irimo-capt-ian-kagame-yegukanye-irushanwa-ryo-kwibohora30-amafot-144069.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)