Ikoranabuhanga ryagaragajwe nk'inkingi yafasha mu kongera urubyiruko rwitabira ubuhinzi n'ubworozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangarijwe mu marushwanwa ya 'Ayute Africa Challenge' ahatanamo urubyiruko rufite imishinga myiza y'ikoranabuhanga mu buhinzi no guhanga udushya muri Afurika.

Ni amarushanwa ategurwa n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n'inzara, Heifer International, yabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuri uyu wa 11 Kamena 2024.

Uyu muryango ukorera mu bihugu 19 ku mugabane birimo icyenda byo ku mugabane wa Afurika birimo n'u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Rwigamba Eric, yavuze ko kwegereza ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga urubyiruko ari byo bifasha mu kuzamura abisanga mu buhinzi n'ubworozi.

Yagize ati 'Dufatanyije na Minisiteri y'Ikoranabuhanga turimo gushyiraho ibigo by'ikoranabuhanga (ICT Hubs) […] ndetse no kugeza ikoranabuhanga na internet ahantu hose. Urubyiruko iyo uruhaye aho hantu ho gukorera kubera bakunda ikoranabuhanaga bazi no kurikoresha uba ubahaye urubuga bakabasha guhanga udushya twarushaho guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.'

Rwigamba yavuze ko ariko hari aho igihugu kigeze mu kuzamura umubare w'urubyiruko rukora imishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi n'ubworozi.

Ati 'Hari ibikorwa ibijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ry'imashini zihinga n'izisarura, abazikoresha ni urubyiruko. Mu bijyanye no kuhira kandi dufite urubyiruko rwibumbiye mu makoperative rutanga serivise zo kuhira ku bahinzi n'aborozi bakabishyura. Hari n'abahinga imboga muri greenhouses ndetse n'abakora ubworozi bw'inkoko.'

Rwigamba yavuze ko ahazaza h'ubuhinzi hari mu biganza by'urubyiruko kandi rushobora gutanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ubukene. Gusa yavuze ko ingamba zituma ibyo bigerwaho zitakwishobozwa na Leta gusa ahubwo ko hakenewe ubufatanye bw'inzego harimo imiryango mpuzamahanga ndetse no kutagira icyiciro gihezwa nk'uko mu Rwanda bimeze.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa urubyiruko rurenga ibihumbi 12 rukora ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi rukoramo imishinga irenga 1,300. Ni mu gihe imibare ya gahunda y'igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) 2018-24 igaragaza ko ubuhinzi bugize kimwe cya gatatu cy'ubukungu bw'u Rwanda.

Igaragaza kandi ko butanga hafi kimwe cya kabiri cy'ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, kandi butanga akazi ku bantu bajya kungana na bibiri bya gatatu by'abaturage bose bageze igihe cyo gukora.

Rwigamba Eric yavuze ko ahazaza h'ubuhinzi hari mu biganza by'urubyiruko kandi bushobora gutanga umusanzu ukomeye mu kurwanya ubukene
Aya marushanwa yari yitabiriwe n'abaturutse ku migabane itandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoranabuhanga-ryagaragajwe-nk-inkingi-yafasha-mu-kongera-urubyiruko-rwitabira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)