Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ku ntambwe bamaze gutera bakoresha ikoranabuhanga mu igenamigambi ry'ibikorwa bigamije iterambere ry'abaturage.
Ati "Umuntu ugeze mu cyumba cy'ikusanyamakuru ashobora gukora ku ikoranabuhanga akabona amakuru yose akeneye aho kugira ngo ajye kubaza, ajye guhamagara mu murenge, mu kagali, mu mashuri ngo aho mufite ikihe kibazo, aho bimeze bite, mufite amashuri angahe, mufite ibigo nderabuzima bingahe, abana biga ni bangahe? Ibyo byose turabyifitiye hariya ukora ku ikoranabuhanga ukabyibonera noneho waba ushaka no gufata icyemezo kijyanye n'ubuyobozi no gucyemura ikibazo ukagifata ushingiye ku makuru kandi ari mu biganza byawe.'
Mu cyumba gikusanyirizwamo amakuru i Rwamagana harimo mudasobwa n'insakazamashusho nini ebyiri zifashishwa mu kureba imibare no ku ikarita y'akarere, aho bashobora gushakisha kugeza ku makuru yerekeye umudugudu runaka bakamenya ibintu byose bihari n'ibidahari.
Meya Mbonyumuvunyi yatangaje ko iki cyumba gifasha mu gukora igenamigambi harebwa ahantu hari ibikeneye gukorwa, kigakoreshwa mu ishyirwa mu bikorwa ndetse no mu gusuzuma niba byose bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Ku rundi ruhande, umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, avuga ko mu mishinga itandukanye Enabel yabafashije mo hari mo n'icyumba gikusanyirizwamo amakuru kirimo ibikoresho by'ikoranabuhanga.
Ati 'Ni icyumba kiba kirimo amakuru ava hirya no hino, aho uyashakiye ukaba wajya mo ukayabona bitagombye guhamagara umuntu ngo aze hano cyangwa gushaka raporo runaka, hari ibikoresho rero umushinga waduhaye, birimo mudasobwa nini n'insakazamashusho nini zifasha kubyerekana.'
Hanatunganyijwe site z'imiturire mu turere dutandukanye
Mu cyumba gikusanyirizwa mo amakuru hanagenzurirwa mo uburyo bw'imiturire, ahatunganyijwe n'ahagikeneye kugira icyihakorwa.
Muri uyu mushinga hatunganyijwe site zitandukanye zirimo iya Buhuru muri Rubavu, iyatunganyijwe mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Buhaza, iyo muri Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu ndetse n'iya Buhaza mu mudugudu wa Murambi, Akagali ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu, ifite ubuso bwa hegitari 26.
Perezida w'iyi site Karenzi Honoré yagaragaje ko aka gace abantu bagatuye mo bituje uko babonye ariko ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, RHA, hatunganyijwe hagenwa ahazanyuzwa imihanda, hacibwa ibibanza byo kubakamo ndetse n'ahazubakwa ibindi bikorwa remezo bikenerwa buri munsi.
Ati 'Nta wakwifuza gutura nabi kuko ingaruka zo gutura nabi turazizi twese. Ushobora kuba ufite inzu nziza ukabura umuhanda kandi muzi ko umuhanda ni cyo gikorwa remezo gishamikiyeho ibindi. Ari amazi aca ku mihanda, ari amashanyarazi na yo aca ku muhanda. Abaturage twabyakiriye neza cyane.'
Biteganyijwe ko muri iyi site hazubakwa inzu 400, ndetse inyingo y'uburyo hazubakwa yararangiye hasigaye gutangira kuyishyira mu bikorwa.