Umutoza wa APR WVC akaba n'umunyamakuru w'imikino Peter Kamasa yasazwe n'ibyishimo nyuma yo kwegukana igikombe cye cya 3 mu mezi atandatu.
Ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda RRA amaseti 3-0 (25-23,25-19 na 25-22) ku mukino wa nyuma w'Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryabaye mu mpera z'icyumweru gishize.
Peter Kamasa yavuze ko atari yo kipe nziza ya APR yabayeho ariko bagize ibihe byiza.
Ati "Ntabwo turi ikipe nziza mu mateka ya APR ariko twagize ibihe byiza. Twatsindiye ibikombe bitatu ariko na none bijyanye n'uburyo twabitwaye. Nk'umutoza ni byiza gutwara ibikombe bitatu bwa mbere nk'umutoza mukuru."
Yakomeje avuga ko batagomba kwirara ahuhwo inzira ikiri ndende bafite byinshi byo gukora.
Ati "Ubu ngomba gucunga amarangamutima yanjye kuko twakoze ikintu cyiza ariko turacyafite inzira ndende."
"Ndishimye cyane, gutwara ibikombe 3 ku mwaka wa mbere ni ibintu byiza cyane, ni ugukomeza gukora cyane kugira ngo tuzagere no ku bindi byiza."
Iki ni igikombe cya gatatu nyuma yo gutwara irushanwa ryo kwibuka Kayumba muri Gashyantare atsinze Police amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma, ndetse n'igikombe cya shampiyona atsinze Police imikino 2-1.
Peter Kamasa ni umwaka we wa mbere nk'umutoza mukuru wa APR WVC. Yanatoje amakipe nka REG VC na RRA hose ari umutoza wungirije.