Imbangukiragurabara 'Ambulance' y'Ibitaro bya Kaduha yari irimo abantu 5 yakoze impanuka ikomeye irenga umuhanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2024, Nibwo mu Karere ka Nyamagabe, habereye impanuka y'imbangukiragutabara y'Ibitaro bya Kaduha yari ikuye umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kibumbwe, umushoferi wayo ahita ahasiga ubuzima abandi 4 barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi yabwiye KigaliToday dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n'umushoferi utaringanije umuvuduko bituma imodoka ita umuhanda.

Ati 'Impanuka yabaye saa Kumi n'igice (16h30) ibera mu karere ka Nyamagabe irimo abantu 4 na shoferi. Muri abo harimo umurwayi 1 abandi bari bamuherekeje. Shoferi yitabye Imana abandi 4 bakomeretse bari kuvurirwa ku bitaro bya Kaduha. Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko bitewe n'aho yarageze n'imiterere y'umuhanda (umuhanda w'itaka ufunganye kandi mu ikorosi)'.

SP Kayigi avuga ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kandi aho impanuka yabereye hari mu muhanda w'igitaka kandi ufunganye bituma imodoka itabasha gukata ikorosi ibirinduka munsi y'umuhanda.



Source : https://yegob.rw/imbangukiragurabara-ambulance-yibitaro-bya-kaduha-yari-irimo-abantu-5-yakoze-impanuka-ikomeye-irenga-umuhanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)