Imbere ya Perezida Kagame na Madamu, Petro de... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu saa kumi z'umugoroba ubera mu nzu y'imikino n'imyidagaduro ya BK Arena. 

Ikipe ya Clube Atlético Petroleos de Luanda yageze hano nyuma yo gusezerera  Cape Town Tigers muri 1/2 ni yo yabonye mu nkangara mbere ku manota 2 yakozwe na Yanick Moreira inakomeza kugenda imbere mu minota ya mbere.

Ikipe ya Al Ahly Ly yo yari yarageze hano nyuma yo gusezerera Rivers Hoopers muri 1/2 nayo ibifashijwemo n'abarimo Lual Lual Acuil wakoraga amanota yiganjemo 2 ndetse na Robert Golden wakoraga amanota 3, nayo yaje kuyobora umukino.

Bijyanye no guhangana gukomeye kwari hagati y'aya makipe, buri imwe yakoraga amanota ikajya imbere n'indi igahita iyishyura, ariko biza kugera aho abakinnyi ba Al Ahly Ly batakaza imipira cyane (turn overs), biha amahirwe Clube Atlético Petroleos de Luanda kurangiza agace ka mbere ariyo iyoboye n'amanota 26-24.

Mu gace ka Kabiri ikipe ya Al Ahly Ly Sporting Club yaje ikosora amakosa yari yakoze mu gace ka mbere, abakinnyi bayo barangajwe imbere na Mouloukou Souleyman Diabate, Majok Machar Deng na Robert Golden bakora amanota, aba ari nayo iyobora umukino.

Abakinnyi ba Clube Atlético Petroleos de Luanda babaye nk'abacika intege ndetse batangira gukora amakosa menshi, gusa Nicholas Faust we akanyuzamo agakora amanota.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Al Ahly Ly yateretsemo ikinyuranyo cy'amanota 12 aho yari ifite n'amanota 52 kuri 40.

Mu gace ka Gatatu, Clube Atlético Petroleos de Luanda yaje yisize insenda abakinnyi bayo barimo Childe Dundao na Lukeny Gonçalves bakora amanota ubutitsa ndetse bigera n'aho bava inyuma baterekamo n'ikinyuranyo cy'amanota 3.

Mouloukou Souleyman Diabate na Robert Golden ba Al Ahly Ly nabo ntibashatse gutanga agahenge, bakomeje guhatana mu mukino wabonaga uryoheye ijisho, agace ka Gatatu karangira amakipe yombi anganya amanota 75-75.

Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma, Clube Atlético Petroleos de Luanda yaje yakaniye cyane ari nako ikora amanota menshi binyuze ku bakinnyi bayo barimo Nicholas Faust.

Yagiye iyobora umukino maze Al Ahly Ly iyigenda inyuma, birangira itsinze umukino yanateretsemo ikinyuranyo kinini ifite amanota 107 kuri 94.

Iyi kipe yo muri Angola yahise yegukana igikombe cya Basketball Africa League 2024 kikaba ari icya mbere itwaye kuko yakundaga kugarukira muri 1/2 ndetse muri 2022 ikaba yari yageze no ku mukino wa nyuma ariko ikaza kuhatsindirwa.

Uyu mukino wa nyuma wa BAL 2024 kandi warebwe na Perezida Kagame ari kumwe na Madamu. 

Ni umunsi wa Kane Perezida Kagame yitabiriye iyi mikino ya nyuma yaberaga i Kigali nyuma yo kureba uwo gushaka umwanya wa Gatatu wegukanywe na Rivers Hoopers itsinze Cape Town Tigers ndetse akaba yarebye n'ibiri yabanje mu mpera z'icyumweru gishize.



Abakinnyi ba Petro de Luanda bishimira igikombe begukanye 



Ikipe ya Petro de Luanda yegukanye igikombe cya BAL 2024 itsinze Al Ahly Ly amanota 107-94



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143574/imbere-ya-perezida-kagame-na-madamu-petro-de-luanda-yegukanye-igikombe-cya-bal-2024-143574.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)