Imbuto Foundation imaze guhemba 'Inkubito z'Icyeza' 6681 kuva muri 2005 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri uyu mwaka imbuto Foundation yahembye abana 951 batsinze mu byiciro bitandukanye by'amashuri, bari kwiga mu mashuri atandukanye mu gihugu.

Ubusanzwe muri iyi gahunda Imbuto Foundation ihemba abakobwa batsinze neza mu kizamini gisoza amashuri abanza, hagahebwa umwana umwe wahize abandi mu murenge, bigakorwa mu mirenge 416 igize igihugu.

Hahembwa kandi umwana wahize abandi muri buri karere uba urangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye mu turere mirongo itatu tugize igihugu.

Hagahembwa n'abana b'abakobwa batanu bahize abandi kuri buri ntara n'Umujyi wa Kigali, ibyumvikana ko bangana na 25.

Kuri uyu mwaka iki gikorwa cyatangijwe na Madamu Jeannette Kagame ubwo yahembaga abana b'abakobwa 216 batsinze neza ku rwego rw'igihugu mu gikorwa cyabereye ku ishuri rya Maranyundo Girls School, riherereye mu Karere ka Bugesera.

Abandi 735 basigaye bahembewe mumashuri bagiye kwigamo, aho kuri wa 04 Kamena 2024 iki gikorwa cyasojwe n'Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami.

Ni igikorwa cyabereye mu Kigo cy'amashuri cya Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba cyigamo abarenga 796, hahembwa abakobwa 18 batsinze neza mu mashuri abanza.

Aba bana bahawe ibikoresho bitandukanye bibafasha mugukomeza kunoza imyigire yabo. Bahawe na certificat yasinyweho na Madamu Jeannette Kagame n'ibindi.

Ubwo yabashyikirizaga ibyo bihembo, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Elodie Shami yabashyikirije intashyo za Madamu Jeannette Kagame nk'Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation.

Yashimiye Inkubito z'Icyeza, ku bwo gutsinda neza, yaba mu myigirire n'imyifatire myiza bakomeje kugaragaza, haba aho biga n'aho batuye, abasaba kuzakomeza kuba 'Ishema ry'Abakobwa.'

Ati 'Ibi rero bikorwa kugira ngo twibutse umwana w'umukobwa ko ashoboye kimwe na mugenzi we w'umuhungu kandi ko yifitemo imbaraga n'ubushobozi byo kugera ku nzozi afite, iyo abikoranye umwete.'

Yabasabye kutazasubira inyuma ahubwo bagakomeza kubera abandi urugero rwiza, ashimangira ko bizabafasha gutegura ejo heza habo, bizane impinduka mu buzima bwabo, mu miryango bakomokamo ndetse no guteza imbere igihugu muri rusange.

Yanashimiye abarezi ku ruhare rwabo bakomeje kugaragaza mu myigire y'abana b'abakobwa.

Icyakora yibukije ko hakiri imbogamizi mu myigire y'umwana w'umukobwa zirimo nk'inda ziterwa abangavu, guhohoterwa, gucikiriza amashuri kubera impamvu zitandukanye n'ibindi.

Ati 'Nk'Inkubito z'Icyeza rero mugomba gutangira gutekereza uko twabona ibisubizo by'ibi bibazo, kuko ari mwe mufite ibisubizo biboneye umuryango nyarwanda.'

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba, Soeur Philomene Mukamanzi yashimiye Imbuto Foundation ihora izirikana umwana w'umukobwa.

Yashimangiye ko 'kuba umubyeyi wacu (Madamu Jeannette Kagame) adutekerezaho biduha imbaraga zo gukomeza gufatanya na leta guteza imbere umwari ubereye u Rwanda.'

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwera Parfaite nawe yashimiye Imbuto Foundation ku 'mugira mu gufatanya natwe mu gutanga uburezi bufite ireme, uburenganzira ku burezi bukagera kuri bose.'

Umuyobozi w'Umuryango Imbuto Foundation, Elodie Shami kandi yasuye Ikirezi Primary School, ishuri riherereye mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, ryubatswe n'uyu muryango ku bufatanye n'akarere.

Ni ishuri ryuzuye mu 2020 ari na bwo ryatangiye kwigirwamo, ritwara asaga miliyari y'Amafaranga y'u Rwanda. Ryigamo abana 356 bo mu mashuri y'inshuke n'abanza baturiye ibyo bice.

Uyu muyobozi kandi yasuye urugo mbonezamikurire rwa Miyove rurererwamo abana 151 na none rwubatatswe na Imbuto Foundation mu 2014 rwuzura rutwaye arenga miliyoni 120 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Elodie Shami aganiriza Inkubito z'Icyeza ziga muri Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba uyu muryango wahembye
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Elodie Shami yifotozanyije n'Inkubito z'Icyeza ziga muri Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba uyu muryango wahembye
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Elodie Shami (uwa kabiri uhereye ibumoso) na we yafatanyije n'abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba gucinya akadiho
Muri muri Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba higa abana b'abakobwa barenga 796
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yasabye Inkubito z'Icyeza gukomeza guhatana bakazanahiga abandi mu byiciro biri imbere
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwera Parfaite ahemba Inkubito z'Icyeza zitwaye neza mu bizamini bya leta
Umuyobozi wa Imbuto Foundation ashyikiriza Inkubito z'Icyeza, impamyabushobozi zasinyweho na Madamu Jeannette Kagame
Umuyobozi wa Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil Byumba, Soeur Philomene Mukamanzi yavuze ko kubona Madamu Jeannette Kagame ashyigikira abana b'abakobwa mu kubona uburezi bufite ireme na bo nk'abarezi batazamutenguha
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwera Parfaite yasabye abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Notre dame du bon Conseil kubyaza amahirwe igihugu kibaha
Urugo mbonezamikurire rwa Miyove rurererwamo abana 151. Rwubatatswe na Imbuto Foundation mu 2014 rwuzura rutwaye arenga miliyoni 120 Frw
Umuyobozi w imbuto Foundation, Elodie Shami aganiriza ababyeyi barera mu Urugo mbonezamikurire rwa Miyove rurererwamo abana 151
Umuyobozi w imbuto Foundation, Elodie Shami aha abana bo mu Rugo mbonezamikurire rwa Miyove ibinini by'inzoka
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi n'ubwa Imbuto Foundation bwasuye na Ikirezi Primary School, ishuri riherereye mu Murenge wa Miyove ryubatswe na Imbuto Foundation ku bufatanye n'akarere ritwaye asaga miliyari 1Frw
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi n'ubwa Imbuto Foundation bweretswe ikibuga abana bo muri Ikirezi Primary School bakiniramo imikino itandukanye
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami yanasuye isomero rya Ikirezi Primary School
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami ubwo yari akurikiye ubusobanuro butomoye kuri Ikirezi Primary School bujyanye n'uko abana babaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-imaze-guhemba-inkubito-z-icyeza-6681-kuva-muri-2005

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)