Imfura mu mashuri y'ubuforomo mashya zatangiye ibizamini bisoza ayisumbuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko iyi gahunda yari ihari ariko igahagarikwa mu 2007, mu 2021 yongeye gutangira hagamijwe kuvuguta umuti w'ibibazo by'ubuke bw'abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi barimo abaforomo n'ababyaza.

Yatangirijwe mu bigo by'amashuri birindwi birimo ESSA Ruhengeri, GS Gahini n'Urwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys rw'i Rwamagana.

Hari kandi muri Groupe Officiel de Butare, ES Remera Rukoma, GS Kigeme na Groupe Scolaire Frank Adamson Kibogora, buri shuri ryari rifite abanyeshuri 30.

Aba banyeshuri 203 batangiranye ibizamini ngiro bya leta bisoza amashuri yisumbuye by'umwaka w'amashuri wa 2023/2024, n'abandi 26,482 biga mu mashuri yisumbuye ya tekinike imyunga n'ubumenyi ngiro.

Ni ibizamini byatangijwe kuri uyu wa 18 Kamena 2024.

Iby'abiga ubuforomo ku rwego rw'igihugu byatangirijwe mu Bitaro bya Rwamagana, mu gihe iby'abiga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro byatangirijwe muri Saint Joseph Integrated Nyamirambo.

Iby'abiga ubuforomo byatangijwe n'Umuyobozi ushinzwe imyigishirize mu guteza imbere abakozi muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Menelas Nkeshimana.

Yavuze ko iyi gahunda na yo ari imwe muri gahunda ngari ya leta yo gukuba kane umubare w'abaganga bakava kuri umwe ufasha abarwayi 1000 bakagera kuri bane.

Ati "Uyu munsi abakoze ibizamini bisoza umwaka ni 203, ubutaha bazaba ari 400, uzakurikira ni hafi 600 bakiyongera ku bavura uyu munsi. Ni imwe muri porogaramu nyinshi dufite muri iyi gahunda ngari."

Dr Nkeshimana yavuze ko aba 203 uburezi bahawe budashidikanywaho kuko integanyanyigisho yifashishijwe yagizwemo uruhare n'inzego zitandukanye zaba iz'uburezi, iz'ubuzima n'izindi.

Ikindi ni uko n'abanyeshuri ubwabo na bo bagombaga kugira ibyo basabwa kuko porogaramu itapfaga kwakira ababonetse bose, abarimu na bo barahugurwa by'umwihariko ku buryo bitezweho umusaruro ufatika.

Ku bijyanye n'akazi abazatsinda mbere yo guhabwa akazi bazajya bakorera 'lisence' itangwa n'Inama y'igihugu y'abaforomo n'ababyaza, NCNM ibahesha kwemererwa kuba bakora uwo mwuga.

Dr Nkeshimana ati "Abazashaka gukora akazi karahari kuko tubifite kuri gahunda y'abarangije amashuri yisumbuye ya Minisiteri y'Ubuzima. Uzatsinda yariyandikishije muri NCNM ashobora kujya mu murimo ariko n'uzashaka gukomeza amashuri na we arabyemerewe. "

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, Dr Bernard Bahati watangije ibizamini by'abiga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro yasabye abanyeshuri batangiye kwitonda bakabanza gushishoza.

Yabibukije ko n'ubwo bazakora n'ibindi bizamini byanditse ariko ibi ari ingenzi kuko utazagiramo 70% atazahabwa impamyabumenyi.

Impamvu ni uko ari ibizamini ababirangiza bahita bajya ku isoko ry'umurimo, ibisaba ko baba bafite ubwo bumenyi ngiro bwuzuye.

Dr Bahati ati "Niyo mpamvu umunyeshuri udatsinze iki kizamini kugeza kuri 70% tutamuha impamyabumenyi kuko icyo aba ategerejweho gukora nagera ku isoko ry'umurimo agomba kukigaragaza. Ni ikizamini dukomeraho cyane kuko icy'ingenzi muri bo ni ubwo bumenyi ngiro."

Ibizamini bizakorwa n'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ya tekinike, imyunga n'ubumenyi ngiro barimo abakobwa 11,976 n'abahungu 14,506 biga mu bigo 330, bigakorerwa kuri site ya 203 zatoranyijwe hirya no hino mu gihugu.

Ku ruhande rw'abiga ubuforomo abanyeshuri bazakora ibizimani bisoza amashuri yisumbuye 203, barimo abahungu 100 n'abakobwa 103.

Muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST1 amashuri y'imyuga na tekiniki yavuze kuri 200 arenga 500 mu mirenge 392 muri 416 igihugu gifite uyu munsi.

Intego ni Uko bitarenze 2024 buri murenge uzaba ufite bene iri shuri ndetse abanyeshuri bayigamo bakagera kuri 60% bavuye kuri 40% by'abiga mu mashuri yisumbuye bahari uyu munsi.

Ni mu gihe n'amashuri y'ubuforomo mu yisumbuye ari kongerwa umunsi ku wundi, kuri ubu akaba ageze kuri 18 avuye kuri arindwi gahunda yatangiranye mu 2021, uyu munsi iyi gahunda ikaba ibarurwamo abanyeshuri 1290 barimo abahungu 575 n'abakobwa 715.

Abanyeshuri basabwe gushyiramo umwete kuko utabomye 70% mu bizamini ngiro adahabwa impamya bushobozi
Dr Bernard Bahati yerekanye ko ibizamini ngiro babyibandaho cyane kuko ari bwo bumenyi abanyeshuri bajyana ku isoko ry'umurimo
Abo ni abarimu babo bari biteguye kubagenzura mu bihe by'ibizamini
Aha abanyeshuri basoje amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bari bamaze guhabwa amabwiriza bagombaga kugenderaho bakora ibizamini ngiro
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati ashyikirizaga abanyeshuri ibikoresho bagombaga kwifashisha mu bizamini ngiro

Amafoto: Kwizera Remy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aba-mbere-biga-ubuforomo-mu-mashuri-yisumbuye-barangije-amasomo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)