Imihanda, isoko rigezweho n'agakiriro byahinduye isura y'ubucuruzi i Rwamagana (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka irindwi ishize, ishusho y'ibice bikikije umujyi wa Rwamagana yari yiganjemo imihanda y'igitaka, bigatuma umujyi uhoramo ivumbi cyangwa ibyondo mu gihe cy'imvura.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye IGIHE ko ku bufatanye n'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel hashyizwe kaburimbo mu mihanda ireshya na kilometero hafi 10 izengurutse ibice bitandukanye bikikije Umujyi wa Rwamagana.

Iyi mihanda yahinduye ishusho y'umujyi kuko yakorwaga ikanashyirwaho amatara yo ku mihanda.

Meya Mbonyumuvunyi ati 'Harimo imihanda ya mbere yabanje gukorwa ingana n'ibilometero 4.6, hakurikiraho undi uva kuri gare ujya ku gakiriro w'ibilometero bibiri, n'ubu tukaba tumaze gukora indi mihanda iri mu byiciro bitandukanye nayo igera ku bilometero hafi bine, iyo yose ikaba yaragiye ifasha mu bijyanye no guhindura isura y'umujyi ariko ikanafasha mu bijyanye no guhindura ubuzima."

Yakomeje agira ati "Kuko mbere yari imihanda yo mu mujyi rwagati ariko igihe cy'izuba yabaga ifite ivumbi ryinshi, igihe cy'imvura yabaga inyerera rimwe na rimwe n'imodoka zigaheramo ariko uyu munsi abantu baragenda bakaba bizeye ko bari bugereyo.'

Yanagaragaje ko ibi bikorwaremezo byubatswe byatumye abari bafite inzu z'ubucuruzi bahita bazivugurura abandi bubaka inshya kandi zigezweho.

Ati 'Hagiye hanashyirwa inzu nziza, abari bafite izishaje barazivuguruye, abari bafite inzu zo guturamo gusa bagiye banubaka inzu z'ubucuruzi ubu bari gucuruza bakabasha kwitunga no gutunga imiryango yabo. Batanga imisoro kandi igihugu kikabona amafaranga atuma twakubaka indi mihanda, amavuriro amashuri n'ibindi.'

Uwamahoro Rehema ufite uruganda rutunganya rukanacuruza amazi mu Mujyi wa Rwamagana yabwiye IGIHE ko yagiye kuhakorera mu 2016, abantu babanza kumuseka ko yagiye gukorera mu cyaro.

Yavuze ko yahageze hari imihanda y'igitaka kandi mibi ku buryo imodoka zitabashaga gutwara ibicuruzwa ngo bigezwe aho bijya zidapfuye.

Ati 'Nashoboraga guha imodoka igicuruzwa cyanjye ikanyerera igahera iyo iminsi ibiri igashira ariko uyu munsi niba igendeye ku isaha, nyuma y'isaha iraba igarutse ikore urugendo rwa kabiri kubera umuhanda utunganye.'

Isoko ryari gakondo riri kuvugururwa bijyanye n'igihe

Muri uyu mushinga kandi hubatswe isoko rigezweho risimbura iryari rimaze imyaka myinshi rikoreramo abacuruzi batarenga 300. Ryari rikozwe n'inkingi bahagaritse ubundi bashyiraho isakaro.

Ati 'Twari dufite rya soko rya gakondo, risakaye hashinze ibyuma hirya no hino hakaba hasakaye atari isoko ryubakiye nk'inzu. Ibyo byuma rero bishinze habagamo n'ibisima abantu bacururizagaho ariko ryari rishaje cyane, riva, icya kabiri ntabwo ryari rijyanye n'igihe ugereranyije n'aho umujyi wa Rwamagana urimo kwerekeza, n'aho igihugu cy'u Rwanda kirimo kwerekeza.'

Ubariyemo abazaba bacuruza mu mabutike n'abazaba bacuruza ibintu bitandukanye hazaba harimo ibyiciro byose, hazaba harimo abacuruza butike, Uduconsho, abazaba bacuruza imbuto, imboga n'ibindi by'imyaka ihingwa.

Hazaba hateguwe ameza bacururizaho bose ku buryo bose bazaba bakabakaba 1000.

Meya Mbonyumuvunyi ati 'Ni isoko rigeretse ariko rifite n'izindi nzu z'ubucuruzi ku ruhande, zose zizaba zikorerwamo. Hazaba hashobora kujyamo abantu benshi. Abantu bazaba bakoreramo bizaborohera gukora ubucuruzi bwabo.'

Yahamije ko iyo umuntu akora ubucuruzi bimworoheye abasha no kunguka. Yanavuze ko bagenda basaba abaturiye isoko kubaka inyubako zigezweho kandi zijya hejuru kugira ngo bazaryunganire.

Ati 'Niryuzura hazaba hari abantu benshi bakeneye ahantu ho gucururiza no gukorera imirimo itandukanye irimo n'inzu zitanga serivisi z'ubwiza, ibiro n'ibindi. Ntabwo rero twebwe twihagije ni nayo mpamvu dusaba abantu bahaturiye kubaka inzu nziza nini zishobora kunganira ririya soko.'

Yakomeje ati 'Icyo twishimira ni uko umubare w'abadusabaga ibibanza n'aho gukorera bakahabura nibura bashobora kuhabona. Uko umubare w'abakora wiyongera n'abashomeri baba bagabanyutse.'

Agakiriro ka Rwamagana kahoze ari gato cyane karaguwe

Uretse isoko n'imihanda kandi, ku bufatanye na Enabel mu mujyi wa Rwamagana hanubatswe agakiriro kagezweho, ibyo abaturage bagaragaza ko ubu biri kubafasha mu kwihutisha iterambere.

Mbarushimana Thierry ukorera umwuga w'ububaji mu gakiriro ka Rwamagana yabwiye IGIHE ko mbere yo kubakirwa aka gakiriro kagezweho bari batataniye mu bice bitandukanye by'umujyi.

Yavuze ko ubu bakora bizeye ko ibyo bakoze bifite umutekano, ndetse bakanagira ahantu babigurishiriza.

Ati 'Ibintu byacu biba bifite umutekano kandi umwe akigira ku wundi kurusha uko buri wese yabaga akorera hirya no hino dutatanye.'

Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko mu bihe byashize bari bafite ikibazo cyo gusaba abakora ubukorikori, ububaji, gusudira n'abandi bo mu mujyi wa Rwamagana kujya gukorera mu gakiriro kuko kari gato cyane.

Ati 'Ubu rero hubatswe hangari nini cyane eshatu. Iya mbere ni ubwumishirizo bw'imbaho kuko bazanaga imbaho bakazikoresha zitumye neza, ariko ubu hari aho bazajya bazishyira zikuma neza atari ukugukorera urugi ngo usange kuko urubaho rwakoreshejwe rutumye neza ejo rwatangiye kwigonda, hangari zindi ebyiri nini ubu twabaye tuzitije abakorera mu isoko kuko aho ryari riri hasenywe.'

'Ubwo izo hangari ebyiri zizakoreramo abakora imirimo y'ubukorikori, iy'ububaji, gusudira no kudoda zarubatswe ariko zihita zitizwa abakoreraga mu isoko kugira ngo babone aho bakorera by'agateganyo kuko duteganya ko isoko ryenda kuzura bakazasubira mu isoko izo hangari zigakomeza ari iz'agakiriro ba bantu twabwiraga ngo mumanuke bakabura aho gukorera bazaba babonye aho gukorera hisanzuye kandi heza.'

Muri aka gakiriro kandi ntihakorerwa imirimo yo kubaza no gukora ibijyendanye n'ubukorikori gusa, ahubwo haba harimo n'urubyiruko rutandukanye ruri kwiga imyuga igendanye n'ibihakorerwa.

Umuhanda ujya kuri Imboni Kigabiro Sacco
Imihanda ya kaburimbo ikomeje kubakwa mu mujyi wa Rwamagana
Ahari kubwa isoko rigezweho rya Rwamagana
Ab'igitsina gore bo muri Rwamagana batinyutse imirimo itandukanye
Isoko rizaba rigeretse mu rwego rwo kuryagura
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi yagarutse ku iterambere rikomeje gukataza muri aka karere
Mu marembo y'Ibiro by'Akarere ka Rwamagana
Ibiro by'Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu bikesha uyu mujyi
Abacuruzi bafite ikizere cyo kuzimukira mu isoko rishya bitezeho kwagukiramo
Agakiriro ni kamwe mu byahinduye ubuzima bw'abaturage ba Rwamagana
Ibikorwa by'ububaji ni bimwe mu byo usanga mu gakiriro ka Rwamagana
Mbarushimana Thierry ukorera umwuga w'ububaji mu gakiriro ka Rwamagana yavuze ko ubu bizeye umutekano w'ibicuruzwa byabo
Ahazubakwa isoko rigezweho rya Muyumbu
Imihanda ya kaburimbo yoroheje ingendo muri Rwamagana
Mu mujyi wa Rwamagana hamaze kubakwa imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero zirenga 10
Ubwikorezi bukoreshejwe amagare ni bumwe mu bwiganje i Rwamagana
Imihanda mishya yoroheje ingendo z'abamotari
Akarere ka Rwamagana gakomeje gutera imbere mu ngeri nyinshi
Abakora imirimo yo gusudira ni bamwe mu bo usanga mu gakiriro ka Rwamagana kaguwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imihanda-isoko-rigezweho-n-agakiriro-byahinduye-isura-y-ubucuruzi-i-rwamagana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)