Umunsi wa tariki 1 Kanama 2022 waje udasa n'indi ubwo Guverinoma yatangazaga ko yongereye imishahara y'abarimu.
Abarimu bafite Impamyabumenyi ya A2 babonye inyongera ku mushahara ingana na 88% by'umushahara basanzwe bahabwa naho abafite iya A1 na A0 bahabwa 40% by'umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangiriraho.
Kuri ubu umwarimu atangiye akazi afite impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye (A2), atahana 108.488 Frw avuye kuri 50.849 Frw.
Uhemberwa impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) yavuye ku 176.189 Frw, aba 246.384 Frw.
Ntabwo ari abarimu gusa bazamuriwe imishahara kuko n'abayobozi b'amashuri n'abandi bakoze mu burezi bongererewe umushahara.
Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu bagaragaza ko imyaka irindwi ishize yabasigiye byinshi byabakundishije kurushaho umurimo w'ubwarimu.
Tuyishimire Jean de Dieu wo mu Karere ka Rubavu wigisha muri GS Amahoro mu mashuri abanza, yabwiye IGIHE ko byahinduye ubuzima kandi ko kuri ubu umwarimu yishimira uwo mwuga kandi bigatanga umusaruro no ku banyeshuri.
Ati 'Impinduka zarabaye ndetse cyane. Kera akiri ibihumbi 40 Frw hari ubwo wasangaga nyiri inzu na we ayikodesha ibihumbi 30 Frw cyangwa ibihumbi 40 Frw kandi ufite umuryango ugasanga biragoye.'
Yongeyeho ati 'Hari ubwo rimwe na rimwe washoboraga kuba ufite n'inguzanyo ugasanga ku kuri konti yawe bashyizeho ibihumbi 10 Frw. Ubwo rero kubona umwarimu uri gukorera muri ubwo buzima, aho hantu kuhajya buri munsi byabaga bigoranye cyane.'
Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw'Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru, Nyiramahirwe Jeanne d'Arc yagaragaje ko kuzamurirwa umushahara kwa mwarimu byatumye yibona ku isoko.
Yagize ati 'Byatumye mwarimu agaragara nk'undi mukozi wese wa Leta, ikindi ni uko umwarimu yibonye ku isoko. Icya gatatu ni uko umwana wa mwarimu na we uyu munsi yajya mu ishuri ryiza.'
Umuyobozi w'Ikigo cy'amashuri cya TSS Ntoma giherere mu Karere ka Nyagatare, Renzaho Alphonse, yashimangiye ko kuzamurirwa umushahara byateye imbaraga umwarimu.
Yagize ati 'Byagaragaraga ko umushahara mwarimu yahembwaga wari mutoya, nyuma y'uko wiyongereye byateye abarimu imbaraga no kumva ko akazi akora hari abagaha agaciro.'
Inguzanyo yariyongereye , ubuzima burahinduka
Guverinoma y'u Rwanda yanongereye miliyari 5 Frw mu Kigega Umwalimu SACCO nk'inkunga igamije gufasha mwarimu kurushaho kubaho neza no gutanga uburezi bufite ireme binyuze mu mibereho myiza.
Ibyo byazamuye inguzanyo abarimu bahabwaga binajyanye no kuba umushahara wabo wariyongereye.
Dufatiye ku mwarimu wahembwaga 57,000 Frw by'ifatizo, inguzanyo y'ubwubatsi yashoboraga kubona yishyurwa mu myaka 12 ku nyungu ya 11% yari 2,300,000 Frw ariko uyu munsi ashobora kubona 4,500,000 Frw, ni ukuvuga ko yiyongereyeho 2,200,000 Frw.
Nyiramahirwe yagaragaje ko uko umushahara wa mwarimu wiyongereyeho ari na ko amahirwe yo kubona inguzanyo yiyongereye.
Ku rundi ruhande Renzaho Alphonse, yagaragaje ko ubusanzwe inguzanyo itangwa muri Umwalimu Sacco ishingira ku mushahara abantu babona bityo ko byatumye wiyongera.
Ati 'Haje kwiyongeraho n'uburyo bwo kwaka inguzanyo. Kubera ko umushahara wiyongereye umwarimu ashobora kwaka inguzanyo yisumbuye kuyo yari yemerewe ndetse no kwiteza imbere mu buryo bw'imibereho bwa buri munsi bigerwaho.'
Kuzamura umushahara wa mwarimu kandi byatumye bamwe bahitamo gukora akazi kabo kinyamwuga bigabaganya umubare w'abagata bakajya gushakira amaramuko mu bindi.
Uretse kongera umushahara no kwita ku mibereho ya mwarimu hanakozwe byinshi mu bijyanye no kuzamura urwego rw'uburezi binyuze mu kugeza amashuri hirya no hino mu gihugu.
Magingo aya, mu Rwanda habarizwa ibyumba by'amashuri bigera ku bihumbi 76, mu gihe ibirenga kimwe cya gatatu cyabyo, ni ukuvuga 27,412, byubatswe mu myaka irindwi ishize.
Mu mirenge 416 igize u Rwanda, 392 ibarizwamo amashuri y'imyuga, ivuye kuri 200 gusa yari iyafite mu 2017.
Ibyo byatumye n'umubare w'abarimu wiyongera kuko kuri ubu habarurwa abarimu 110.523.