Impamvu The Ben, Yvan Muziki na Marina basubi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, mu gihe Paul Kagame yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu guhera ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, aho azagera mu turere 19.

Yvan Muzik yabwiye InyaRwanda ko bahisemo kuvugurura iyi ndirimbo mu rwego rwo kumvikanisha ko bizeye intsinzi ya Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

Ati 'Ni indirimbo idasanzwe mu rugendo rw'umuziki wa Mariya Yohana, kuko yaririmbye intsinzi y'ingabo zari iza RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, rero twayisubiyemo mu rwego rwo kumvikanisha ko twizeye intsinzi y'umukandida wacu ku mwanya w'umukuru w'Igihugu."

Akomeza ati 'Ni indirimbo nifuje rero gusubiramo, mbisangiza abahanzi bagenzi banjye ndetse na nyiri ubwite kugira ngo twizihize imyaka 30 u Rwanda rugeze ku ntsinzi idasanzwe cyane cyane ku iterambere dufite. 

Ibyiza ni byinshi twagejejweho n'umukandida wacu Kagame Paul. Ni ukwibutsa Abanyarwanda ibyiza dufite, ni umwiza Imana yaduhaye, dufite utuma ibi byiza tugezeho uyu munsi tubigeraho'.

Yavuze ko muri rusange iyi ndirimbo bayisubiyemo 'kugira ngo twongere tumwizihize, twizihize n'ibyiza yatugejejeho'. Ati 'Muri iyi ndirimbo dushishikariza abanyarwanda kongera kumwizera, nk'uko twamwizeye, tukamutora twizeye intsinzi, kuko nta wundi ducyesha ibyo twagezeho. Muri macye iyi ndirimbo igaragaza intsinzi u Rwanda rugezeho.'

Mu gusubiramo iyi ndirimbo, aba bahanzi bongeyemo amagambo mashya yumvikanisha cyane ko bizeye ko Paul Kagame azatsinda amatora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, ndetse no kuri BK Arena. Mariya Yohana ahuza imbaraga n'aba bahanzi mu kuririmba inkikirizo, ariko Mariya aririmba igitero cya Gatatu, ni mu gihe Yvan Muziki aririmba igitero cya kabiri, n'aho The Ben akungikanya n'abo mu majwi.

Hari aho Mariya Yohana aririmba aririmba agira ati "Muhaguruke dutore" akakirwa na Marina aririmba agira ati "Twiyemeje intsinzi, umukandida wacu... abo mu Ntara mwese mwizere intsinzi..."

Mariya Yohana aherutse kubwira InyaRwanda, ko indirimbo ye 'Intsinzi' 'yabaye iy'Igihugu cyose' ashingiye ku kuba ahantu hose agiye asabwa kuyiririmba. Ati "Ni indirimbo idasanzwe kuri njye, kandi yabaye iy'igihugu cyacu."

Iyi ndirimbo yayihimbye mu 1992. Ibyo yaririmbyemo byabaye nk'ubuhanuzi, kuko Ingabo zari iza RPA zageze ku ntsinzi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mariya Yohana avuga ko ahimba iyi ndirimbo yari agamije ko izajya itera imbaraga 'abana bacu bari ku rugamba' barwanira Igihugu.

Iyi ndirimbo yagiye yifashishwa cyane mu kwamamaza Paul Kagame mu bikorwa bitandukanye byo guhatanira kuyobora u Rwanda.

Mariya Yohana ati "Ni byo koko bararwanye kandi baratsinda, ndetse naje kumenya ko hari n'Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa. Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n'uko batabawe.'

Mariya Yohana asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo nka 'Turatashye inkotanyi', Nyiramarere', 'Tufungi Yoyo' iri mu giswayili n'izindi.

Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro n'aho amashusho (Video) yayo yakozwe na Ayo Merci yunganiwe na Dir Chid, ni mu gihe gitari yumvikanamo yacuranzwe na Bolingo Paccy.


Yvan Muziki yatangaje ko yagize igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo 'Intsinzi' ahuza imbaraga na bagenzi be


Yvan Muziki ari kumwe na The Ben mu ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo 'Intsinzi'


Mariya Yohana ari kumwe na Marina baririmba ko bizeye intsinzi ya Paul Kagame mu matora


Yvan yavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kumvikanisha ibikorwa bya Paul Kagame mu myaka 30 ishize

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTSINZI' YASUBIWEMONA THE BEN, MARINA, YVAN MUZIKI NA MARIYA YOHANA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144345/impamvu-the-ben-yvan-muziki-na-marina-basubiyemo-indirimbo-intsinzi-ya-mariya-yohana-video-144345.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)