Impamvu PDI itakomeje kwifatanya na FPR-Inkotanyi mu matora y'Abadepite - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babitangaje ubwo bari bari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida bahisemo gushyigikira mu matora y'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi ndetse bakaba banaboneyeho kwamamaza Abakandida Depite babo uko ari 56.

Ibikorwa byo kubamamaza byabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro ahahurijwe hamwe abanyamuryango b'iri shyaka baturutse mu turere dutandukanye tw'Intara y'Iburasirazuba.

Ubusanzwe muri buri matora y'Abadepite n'ay'Umukuru w'Igihugu, Ishyaka rya PDI ryifatanya na FPR-Inkotanyi. Kuri ubu siko bimeze kuko bahisemo kwifatanya mu matora y'Umukuru w'Igihugu naho mu matora y'Abadepite iri shyaka riri kwiyamamaza ku giti cyaryo.

Perezida wa PDI, Sheikh Harerimana Fazil, yavuze ko impamvu bahisemo kutifatanya na FPR-Inkotanyi mu matora y'Abadepite ari uko bamaze kubona ko bakuze ku buryo abaturage benshi bashobora kubagirira icyizere bakabaha amajwi.

Ati 'Kuba tutarifatanyije na RPF mu badepite ni uko mu myaka 30 tumaze dufatanya muri ayo matora no mu bindi byinshi, twaravuze ngo reka dukomeze dufatanye muri ibyo bindi byinshi ariko mu byerekeranye n'amatora y'Abadepite tumaze gukura. Tumaze kubona ko twari kubona abantu bangana nk'aba ngaba baturutse hirya nno hino.'

Yakomeje agira ati 'Twaravuze ngo reka tuze turebe koko aba bantu batubwira ko badukunda bashobora kuza no mu matora bakadushyigikira kandi mwabibonye ko badushyigikiye. Icyo nicyo cyatumye tuvuga ngo RPF yiyamamaze natwe twiyamamaze duhurire mu Nteko kuko ariyo ntego dukomeze dukorane cyane cyane ko dukorana neza.'

Sheikh Harerimana yavuze ko akurikije uburyo abaturage bari kubereka urukundo rwinshi bakitabira ibikorwa byabo byo kwiyamamaza babona ko bazatsinda amatora nta kabuza.

Ku kijyanye no kuba badafite Manifesto y'Ishyaka ryabo ahubwo bari gukoresha iya FPR-Inkotanyi, yavuze ko ari uko bagishyigikiye igenamigambi ryakozwe na Paul Kagame ari nawe mukandida bari gushyigikira ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.

Yasobanuye ko bo bifuza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo bagenzure neza ibikorwa Umukandida bashyigikiye azaba yaremereye abaturage, barebe neza uko bishyirwa mu bikorwa kandi banabashe gutora amategeko meza afasha abanyarwanda.

Ati 'Nta mbogamizi twabonye ahubwo ni ugukura kugira ngo ha handi twageraga twisumbureho. Niwumva umwana akubwira ngo Papa ngiye gushaka, ntuzamubaze ngo ese hano wabagaho nabi? Aba yiyumvamo ko yagira undi bafatanya, natwe twamaze kumva ko twabona abaturage nk'aba kandi twababonye ntabwo twahisemo nabi.'

Biteganyijwe ko amatora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite azaba kuva tariki ya 14-16 Nyakanga 2024, ibikorwa byo kwiyamamaza ku Ishyaka rya PDI birakomeje aho akenshi bahitamo kubikora mu minsi Umukandida bashyigikiye ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu aba yaruhutse.

Perezida wa PDI, Harerimana Fazil yavuze ko bahisemo kutifatanya na FPR-Inkotanyi mu matora y'Abadepite kuko ngo babonaga bamaze gukura ku buryo babona abaturage babashyigikira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-pdi-itakomeje-kwifatanya-na-fpr-inkotanyi-mu-matora-y-abadepite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)