Impanuro Madamu Jeannette Kagame yahaye abanyeshuri 112 barangije amasomo muri Green Hills Academy - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyiciro cyasoje amasomo kigizwe n'abanyeshuri bavuye mu bihugu 24 bitandukanye cyiswe Indatwabigwi.

Madamu Jeannette Kagame yabashimiye uko bitwaye kandi anabasaba kurangwa n'indangagaciro zirimo guhozaho, ikinyabupfura no gukora cyane.

Yakomeje ati 'Ntimuzigere musuzugura akamaro ko guhozaho, ikinyabupfura no gukora cyane mu myigire yanyu y'ahazaza. Mwibuke ko mu mashuri makuru ari ahantu ho guhatana, aho ubuhanga bushobora kukugeza kure.'

Yongeye ho ati 'Ni ahantu ikinyabupfura no kugendera kuri gahunda bizatuma utera imbere mu gihe gukabya no kuba nyamwigendaho bizagusubiza inyuma.'

Yakomeje agaragaza ko imbaraga bakoresheje mu kurangiza amashuri yisumbuye zidakwiye guhagararira aho ahubwo ko bakwiye gukomeza gushyiramo umwete.

Madamu Jeannette Kagame kandi yabasabye ko binyuze mu mbaraga zabo nk'urubyiruko bakwiye guhanga udushya no kuzana ibitekerezo bishimangira uruhare rwabo mu iterambere ry'igihugu.

Ati 'Muze mufite ibitekerezo byo guhanga udushya, muharanire kugira umusanzu ku iterambere ry'igihugu cyababyaye kandi ibyo bizahore bibatera ishema.'

'Muzahore muharanira kubazwa inshingano ubwanyu, ubushobozi bwanyu ku mahitamo meza burahagije mukeneye gusa gukora amahitamo meza kandi ibi mujye mubireba nk'umuhamagaro wanyu.'

Yabasabye kandi kwita ku mibereho y'ubuzima bwabo bwo mu mutwe binyuze mu gutanga amakuru hakiri kare mu gihe bakeneye ubufasha n'urukundo.

Ku bijyanye no guhitamo inshuti, Madumu Jeannette Kagame yabasabye guhitamo inshuti nziza, zibafasha mu gutera intambwe aho kureba izibasubiza inyuma.

Ati 'Nkuko mugiye hanze bishobora gukoresha ubusore bwanyu, mwitwararike n'abo mugendana. Abakuzengurutse bazabe abantu bakuzamura aho kuba abagusubiza hasi. Muzakoreshe imbuga nkoranyambaga ariko ntimuzatume zo zibakoresha. Muhitemo inshuti abana banyu bashobora kuzita umuryango.'

Madamu Jeannette Kagame kandi yashimye ubuyobozi bwa Green Hills Academy, abarimu ndetse by'umwihariko ashimira Umuyobozi w'abiga mu mashuri yisumbuye muri iki kigo, Anna Bagaba, umaze imyaka irenga 18 ahakora n'Umuyobozi Mukuru, Daniel Hollinger.

Yasabye kandi abanyeshuri bavuye mu bindi bihugu ko mu gihe bazasubira iwabo bazakoresha ubuhanga baherewe muri Green Hills Academy neza no kugaragaza itandukaniro.

Umunyeshuri wahize abandi mu barangije amashuri yabo ni Daichi Yokomizo washimye uko yabanye na bagenzi be ndetse n'umusanzu ukomeye w'abarimu babahaye ubumenyi.

Yasabye bagenzi be kuzarangwa n'indangagaciro nziza ndetse no kubera bagenzi babo aho bagiye kwerekeza abantu beza kandi bishobora kuzabafasha guhindura ubuzima bwabo bikanahindura Isi muri rusange.

Daichi Yokomizo asanzwe ari umunyeshuri ukunda imikino itandukanye irimo koga ndetse n'umupira w'amaguru ariko kandi akunda umuziki kuko yabarizwaga no muri Band y'umuziki ya Green Hills Academy.

Daichi Yokomizo yavuze ko ashaka gukomeza amasomo ye mu bijyanye na Mechanical Engineering muri University of British Colombia muri Canada.

Minisitiri w'Intebe wavuze nk'umubyeyi uhagarariye abandi, Dr Edouard Ngirente, yashimye urugendo rw'abanyeshuri barangije abasaba gukomeza kuzirikana indangagaciro batojwe.

Ati 'Turabasaba guhora muzirikana ko aho mugiye kwiga, kuko benshi muri mwe mugiye gukomeza amashuri ahandi mu bindi bihugu cyangwa mu Rwanda, inshingano ya mbere mufite ni gahunda yo guhaha ubumenyi kugira ngo muzagaruke kubukoresha mwubaka igihugu cyatubyaye.'

Yakomeje ati 'Mufite uruhare runini mu kubaka u Rwanda twiyemeje, rutekanye, rwagutse mu bitekerezo no mu bikorwa nk'ababyeyi banyu turabizeza gukomeza kubashyigikira no kubaba hafi mu myigire yanyu no mu bindi muteganyijwe gukora.'

Dr Ngirente yasabye aba banyeshuri kurangwa n'ikinyabupfura, kwitwara neza ndetse n'izindi ndangagaciro zose bigishijwe kuko bizabafasha kugera ku nshingano n'intego zabo bifuza kugeraho.

Ku ruhande rw'Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy, Dr. Daniel Hollinger, yashimye ubwitange bwaranze abanyeshuri mu gihe bamaze bahabwa amasomo yemeza ko abenshi muri bo bagiye gukomereza amasomo yabo mu bindi bihugu.

Madamu Jeannette Kagame yashimye umuhate waranze aba banyeshuri
Ababyeyi b'abana bari babaherekeje
Abanyeshuri barangije bishimiye gusoza amasomo
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye aba banyeshuri kurangwa n'indangagaciro batojwe
Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy, Daniel yashyimye aba banyeshuri barangije
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Green Hills Academy, Mbundu Faustin yashimiye aba banyeshuri
Umunyeshuri wahize abandi,Daichi Yokomizo yashimye uko yabanye na bagenzi be
Abanyeshuri banyujijemo bagaragaza impano zabo
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje icyafasha uru rubyiruko mu rugendo rw'ahazaza
Munyakazi Sadate nawe yari yitabiriye ibirori byo gushyigikira umwana we warangije amasomo
bagaragaje ko muri Green Hills bahigiye byinshi
Madamu Jeannette yafatanye ifoto y'urwibutso n'abanyeshuri barangije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impanuro-madamu-jeannette-kagame-yahaye-abanyeshuri-112-barangije-amasomo-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)