Impanuro za Perezida Kagame zahumuye Uwingenzi winjiza miliyoni 3 Frw ku mwaka yarahereye kuri Girinka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri terambere bavuga ko bamaze kugeraho barikesha umutekano no kwita ku mibereho myiza ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwabagejejeho, ririmo Umujyi uvuguruye ujyanye n'igihe, amahoteli n'ubukerarugendo, ibikorwaremezo by'imihanda, amashuri, amavuriro n'amazi n'ibindi byinshi.

Ibi byiyongeraho ibikorwa by'ubucuruzi, ubuhinzi n'ubworozi byatumye Uwingenzi Claire ava ku rwego rwo kunganirwa muri gahunda ya Girinka nyuma yo guhunguka ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikamugeza ku kuba ubu yinjiza miliyoni 3 Frw ku mwaka abikesha kumva impanuro za Perezida Kagame no kubyaza umusaruro amahirwe yagiye ahabwa.

Mu buhamya yatanze mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame n'Abadepite b'Umuryango RPF Inkotanyi, Uwingenzi M. Claire, usigaye ari umucuruzi w'ibirayi wahereye ku gishoro cy'amafaranga ibihumbi 100 Frw gusa, yahamije ko ubu yamaze gukanguka akaba yinjiza arenga miliyoni 3 Frw ku mwaka.

Yagize ati "Ngendeye ku bihe bibi by'amateka yaranze Igihugu twanyuzemo, Kagame namumenye mu 1994 twarahungiye muri Congo aza kuducyura, ngeze mu Rwanda, ubuzima bwari bugoye mpabwa Girinka mu ba mbere muri 2008."

"Iyo nka nayoroye neza inteza imbere, nitura abandi nyikuraho igishoro cy'amafaranga ibihumbi 100 Frw nyashora mu bucuruzi bw'ibirayi, ndakora kugeza ubu mba mu bimina iyo umwaka urangiye ngabana amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu. Nishyura mituweli, mfite ejo heza naguze ikibanza mu mujyi nenda kucyubaka."

Usibye iri terambere ryishimirwa n'abaturage biteje imbere, hari n'ibikorwa kandi rusange byiyongeraho ibyo kurengera ibidukikije birimo gutunganya imiyoboro y'amazi aturuka mu Birunga yajyaga arenga inkombe akangiza byinshi, kuvugurura amashyamba ku misozi yatezaga isuri n'inkangu byose byatwaye agera kuri 11.025.163.060 Frw.

Umuyoboro w'amazi watwaye miliyoni 34 Frw wubatswe, ureshya na kilometero imwe ugemurira abaturage bagera ku 2500 bo mu Mirenge ya Kinigi na Musanze mu gice cy'amakoro bajyaga bagorwa no kubona amazi meza bamwe bakajya kuvoma muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga bakangiza urusobe rw'ibinyabuzima ruyirimo.

Hubatswe ibiraro byo mu kirere bya Kansoro mu Murenge wa Nyange, ahari igifite uburebure bwa metero 62, gifasha abanyeshuri n'abahinzi kwambuka cyatwaye 94.590.000 Frw ndetse n'icya Kukasedurugu kireshya na metero 118 gihuza Imirenge ya Rwaza na Gacaca ku Mugezi wa Mukungwa cyatwaye 141.207.000 Frw n'inzu y'urubyiruko n'ibibuga byatwaye arenga miliyari 1,7 Frw.

Usibye gufasha abahinzi n'aborozi kugeza umusaruro ku masoko, ibi biraro byombi byafashije n'abanyeshuri bajyaga kwiga mu bigo bitandukanye ndetse byarinze n'ubuzima bw'abambukaga iyi migezi kuko buri mwaka hataburaga abo yahitanaga bagerageza kuyambuka.

Ibyo byose byiyongeyeho imihanda ya kaburimbo yubatswe mu Mujyi wa Musanze ireshya na kilometero 6.88 yatwaye 7.191.528.874 Frw na Ruhurura ya Rwebeya inyuramo amazi aturuka mu birunga yajyaga yangiza byinshi yubakwaho kilometero imwe mu buryo buyobora neza ayo mazi itwara 1.206.530.838 Frw.

Uwingenzi M.Claire yahamije ko iterambere agezeho arikesha impanuro za Perezida Kagame
Urubyiruko rw'i Musanze rwongeye kugaragaza ko bashyigikiye Umukandida Perezida Paul Kagame n'Umuryango RPF Inkotanyi wamutanze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impanuro-za-perezida-kagame-zahumuye-uwingenzi-winjiza-miliyoni-3-frw-ku-mwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)