Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR kotanyi, Gasamagera Wellars, yatangaje ko ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR, Paul Kagame, n'abakandida ku myanya y'abadepite habayemo impinduka harimo guhuza uturere kubera igihe gitoya. Gasamagera kandi yavuzeko ibikorwa byo kwamamaza bitazahagarika ubuzima.
Ni mu kiganiro FPR Inkotanyi yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa 21 Kamena 2024, Gasamagera yasobanuye ko ibikorwa byose by'igihugu bigomba gukomeza kugira ngo gikomeze cyiyubake.
Ati 'Dufite igihe cyo kwamamaza kingana n'iminsi 21 ariko muri iyo minsi dufitemo n'ibindi bikorwa by'Igihugu bigomba gukorwa. Nanone nk'umuryango wa FPR Inkotanyi twemera ihame ry'uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw'Igihugu. Ibikorwa byose bigomba gukomeza gukora, bityo rero ni yo mpamvu twahuje Uturere tumwe kugira ngo umukandida wacu azabikore byose nta kibangamiye ikindi'.
Gasamagera yakomeje ati 'Nk'Umuryango FPR Inkotanyi twemera ihame ry'uko kwamamaza bidahagarika ubuzima bw'igihugu. Ibigomba gukorwa byose; gutanga serivisi ku baturage, gukora imirimo yose ikorwa kugira ngo igihugu cyiyubake, ntabwo bigomba guhagarara. Ni cyo cyatumye dufata icyemezo cyo guhuriza hamwe uturere tubiri, dutatu kugira ngo umukandida wacu azabone uburyo bwo gukora imirimo ashinzwe no kwiyamamaza.'
Komiseri ushinzwe ubutabera n'amategeko muri FPR Inkotanyi, Tito Rutaremara yavuze ko akurikije aho bifuzaga kugeza u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga umusingi warubatswe, agasaba abanyarwanda gukomeza kubagirira icyizere.
Ati 'Tubitegura twumvaga ko bizadufata igihe kirekire ariko ibya mbere byabaye vuba. Cyane cyane byihuse guhera mu 2000 ubwo haziye umuyobozi mushya, igice cy'inzibacyuho cyarihuse nyuma hatangira kubaka igihugu.'
'Birashimishije ariko dufite icyerecyezo 2050 wenda nicyo kirekire kugira ngo dufate ibihugu byari byaradusize nk'imyaka 200. Urubyiruko rwacu rufite ibyangombwa byose ngo bizagerweho, barigishijwe bahabwa ibyangombwa byo kwinjira mu isi y'ikoranabuhanga. Barahari bariteguye.'
Biteganyijwe ko imigabo n'imigambi ya FPR Inkotanyi mu myaka itanu iri imbere izamurikwa na Chairman Paul Kagame, ubwo azaba atangiza ibikorwa byo kwiyamamaza by'uwo muryango kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Musanze.
Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira kuri uyu 22 Kamena 2024, bikazasozwa tariki 13 Nyakanga 2024. Ku mwanya wa Perezida FPR Inkotanyi izamamaza Paul Kagame usanzwe ayoboye u Rwanda, ku mwanya w'abadepite yo n'andi mashyaka bafatanyije bazamamaza abakandida 80 barimo abagabo 42 n'abagore 38.
Kuba kwamamaza bitazahagarika ibindi bikorwa, abanyamakuru babajije niba bitazatuma kuri site biyamamarizaho hatazabura abanyamuryango bitabirira iki gikorwa.
Gasamagera yasubije ko umunyamuryango wa RPF Inkotanyi azasaba uruhushya umukoresha we mbere yo kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza, naho ku ruhare rw'abacuruzi bo ngo hagomba kwitabira ubishaka kuko atari agahato.
Ati 'Nta mpungenge dufite yo kuzabura abitabira kuko ibikorwa byo kwiyamamaza bizakorwa uko byagenwe umunsi ku wundi, ndetse mbatumiye kuri site ya Busogo muri Musanze. Ikindi nababwira ni uko abari mu mitwe ya Politiki dufatanyije tuzajya tujyana kuri site zacu bagire n'ubutumwa batanga mu kwamamaza umukandida wacu umwe duhuriyeho ariko nibigera mu gihe cyo kwamamaza abakandida depite babo bazajya bamamaza abari mu ishyaka ryabo'.
Ku kibazo cyo gutumira indorerezi, Gasamagera yasubije ko ari ikibazo kireba Komisiyo y'Amatora, ko bo nk'umuryango ntacyo babitangazaho kuko na bo bazajya bagenzurwa na Komisiyo y'amatora (NEC).
Gasamagera yasobanuye ko ku munsi u Rwanda rwizihizaho ubwigenge uba tariki ya 1 Nyakanga ndetse na tariki 4 Nyakanga ku minsi wo kwibohora, ibikorwa byo kwamamaza bizaba bihagaze mu rwego rwo kwizihiza ibi birori.
The post Impinduka mu Kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi appeared first on RUSHYASHYA.