Impinduka mu myumvire: Kuzirikana ubushobozi no kurandura ihezwa ku bafite ubumuga bw'uruhu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

David yavukiye mu Ntara y'Uburasirazuba, neza ku mupaka w'u Rwanda na Tanzanie. Icyo gihe byari hagati ya 1980 na 1990.

Yavutse afite ubumuga bw'uruhu, avuka mu bihe twavuga ko byari bibi cyane kuko ari bwo ibihuha n'imyumvire nkene kuri aba bantu byari byinshi.

Bamwe bavuga ngo byaganze gutya, abandi bati byatewe n'ibi, izo mpamvu zose zikaza zivuga ibinyoma ku wavutse afite ubumuga bw'uruhu.

Icyakora ntabwo bisaba amashuri menshi kumenya ko ubumuga bw'uruhu buterwa no kubura ikinyabutabire cya melanin cyangwa ikaba nke mu ruhu, umusatsi no mu maso, bukaba uruhererekane mu muryango ndetse bugateza ibibazo bitandukanye byaba ibyo ku ruhu n'ibijyanye no kureba.

Imwe mu myumvire ishaje ivugwa ku bafite bene ubu bumuga, ni uko ngo kunywa amaraso y'ubufite biha ubikoze amahirwe atandukanye ndetse bikamugira igihangange mu nguni zose.

Indi myizerere ipfuye ni uko guca ibice by'umubiri w'ufite ubumuga bw'uruhu, ubikoze akabijyana mu bapfumu n'abandi bakora imigenzo gakondo ngo na byo bizana amahirwe.

Abandi bavuga ko kugira ufite ubumuga bw'uruhu mu muryango, ari umwaku uba warawuziye mu buryo bwose, imyizerere iha urwaho ubucuruzi bw'abantu bugakorwa ku bwinshi.

Abaturanyi b'umuryango wa David bagiriye se inama yo kumugurisha, bakamwizeza ko bizamuhesha akayabo k'amafaranga ariko bikanamufasha kwikuraho 'uwo mwaku' no kuwukura ku muryango.

Kudaheza abafite ubumuga ni imwe mu ngingo zibafasha kumva bisanzuye ubundi bagaharanira iterambere nk'abandi

Umunsi umwe ubwo hari mu gitondo, icyo gihe David yari afite myaka irindwi, se yamusabye ko yamuherekeza mu rugendo yari agiyemo.

Bageze iyo bagera, Se wa David yikinga ku ruhande avugana n'undi mugabo.

Abo bombi baraganiriye biratinda, ubona ko ibiganiro byashyushye, David aza kumva baciririkanwa iby'amafaranga, akumva Se avuga ibijyanye n'uko atagurisha umwana we kuri ubwo bufaranga bw'intica ntikize.

David yamenye ko ako kanya ari mu byago, ubwoba buramutaha ubundi afumyamo ayabangira ingata arahunga.

Nubwo icuruzwa ry'abantu bigaragara ko ryacogoye, abafite ubumuga bw'uruhu baracyahura n'ibibazo by'ihezwa, ivangura n'ibindi bitandukanye mu miryango yabo.

Rimwe bafatwa nk'abanebwe, umutwaro mu miryango, hari n'ubwo bafatwa nk'abahanzweho n'imyuka mibi, bimwe by'amashitani, ibituma babaho mu bwigunge bakaguma mu bukene bukabije hanyuma y'abandi.

Impinduka mu mategeko no mu myumvire

U Rwanda rwakomeje gukora uko rushoboye mu guharanira uburenganzira bw'abafite ubumuga bw'uruhu, binyuze mu gushyiraho amategeko atandukanye abarengera, nk'itegeko nimero 01/2007 rireba abafite ubumuga.

Rijyana na politiki yagutse yo kwita no kurengera abafite ubumuga yo mu 2021.

Ayo mategeko yose agaragaza umusingi ukomeye mu kurengera no guharanira uburenganzira n'imibereho myiza by'abafite ubumuga bw'uruhu.

Icyakora impinduka zihamye zisaba no guhindura imyumvire ya sosiyete n'uko abantu bafata abandi.
Hirya y'amategeko, guhindura imyumvire ni igenzi cyane abantu bagaca ukubiri n'imyizerere ipfuye n'ibyo abantu bishyizemo ku bafite ubumuga bw'uruhu.

Kuzirikana umuhate n'imbaraga by'abafite ubumuga bw'uruhu, kutabaheza mu nguni zose z'ubuzima no gukora ubukangurambaga bwigisha abaturage bakabigiramo uruhare ni ingenzi.

Ibikorwa nk'ibyo ntagereranywa bigaragaza ko abafite ubumuga bw'uruhu batarinzwe kuko amategeko hari ibyo abuzanya, ahubwo bafatwa nk'ab'agaciro, bafitiye sosiyete akamaro gakomeye.

Mu 2019 Ishami rya Loni rishinzwe Iterambere, UNDP ryateye inkunga Umuryango Mpuzamahanga wita ku bafite ubumuga bw'uruhu, OIPPA.

Ubwo bwari ubufatanye butari bugamije gukemura ibikenewe ako kanya gusa, ahubwo no gushyiraho gahunda zizafasha mu kwimakaza impinduka zirambye z'uburyo abafite ubumuga bw'uruhu badahezwa mu nguni zose za Sosiyete Nyarwanda.

Uko kutabaheza kurimo kubashakira amahirwe bijyanye n'impano zitandukanye n'ubushobozi bifitemo kugira ngo babeho ubuzima bishimiye ndetse banakirwe na sosiyete.

Abafite ubumuga bw'uruhu ni abaturage nk'abandi ndetse bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere n'igihugu muri rusange

David yaratabawe ndetse ubu aratengamaye

Tugarutse kuri David, nyuma yo guhunga se wari ugiye kumugurisha, yahungiye ku bihaye Imana, bamwakirana yombi ndetse bamwitaho uko bashoboye.

Ntibyarangiriye aho, kuko bamufashije no kwiga, ahera mu mashuri abanza, akomeza ayisumbuye aranaminuza.

Arangije kwiga n'amanota meza, yatsindiye umwanya ukomeye w'umuyobozi ushinzwe kugenzura gahunda mu muryango utari uwa leta.

David ubu ni umwe mu bageze ku ndoto ze, agera ku ntsinzi nk'abandi bose, ubu ni umwe mu bo sosiyete abamo n'igihugu muri rusange byishingikijeho.

Kugeza uyu munsi imyumvire iri kugenda ihinduka buhoro buhoro.

Nk'uko bimeze uko mureke duhurize imbaraga hamwe mu kuzamura ubushobozi bw'abafite ubumuga bw'uruhu tugaragaze uburyo bafite ubushobozi mu nzego zitandukanye n'uburyo bashobora gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu na sosiyete babarizwamo.

Kugira ngo dukomeze guharanira izo mpinduka mu myumvire dukeneye kwita ku ngingo z'ingenzi eshatu zirimo:

• Kumvisha itangazamakuru kugaragaza abafite ubumuga bw'uruhu mu buryo
butandukanye ariko bwubaka.

• Kugaragaza ingero z'ibyashobotse n'ibyagezweho n'abafite ubumuga bw'uruhu mu nzego zitandukanye.

• Ubukangurambaga bugamije kwakira no gusabana na buri wese yaba afite cyangwa adafite ubumuga bw'uruhu ntawe uhejwe.

Kudaheza abafite ubumuga ubwo ari bwo bwose

Uku kudaheza tuvuga gukwiriye kwaguka kukagera ku bafite ubumuga butandukanye, buri wese hatitawe ku mbogamizi z'ubuzima afite, agahabwa agaciro akwiriye ndetse akakirwa uko bikwiriye.

Binyuze mu kwimakaza imibereho itagira uwo iheza, amahirwe angana haba mu burezi, guhabwa akazi, kubona serivisi z'ubuvuzi n'uruhare mu iterambere ry'abaturage, dushobora kubaho muri sosiyete iha amahirwe buri wese yo kubaho.

Kubakira ubushobozi abafite ubumuga biteza imbere umuryango, bigateza imbere ihangwa ry'ibishya, bikanatuma imibanire idaheza yimakazwa uko bikwiriye.

Birakwiriye ko dushyira imbaraga mu kurandura intekerezo zipfuye, tugakashyiraho ubukangurambaga buhangana n'imbogamizi z'abafite ubumuga ndetse tugashyiraho na politiki zifasha zikanagera kuri bose.

Bizatuma abantu babaho mu buryo budaheza buri wese.

Ibi byose bishingiye ku kwimakaza imibereho idaheza, imyizerere ipfuye ikarandurwa, hagakorwa ubuvugizi ku bijyanye n'itangwa ry'amahirwe angana n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa buri wese.

Abafite ubumuga bw'uruhu bafite uburenganzira nk'ubw'abandi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-myumvire-kuzirikana-ubushobozi-no-kurandura-ihezwa-ku-bafite

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)