Impinduka zatewe n'umusaruro w'amata umaze kugera kuri litiro miliyari ku mwaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
2

Uwo musaruro w'amata wari uvuye kuri litiro miliyoni 776, bituma n'amakusanyirizo y'amata na yo yiyongera agera ku 134 avuye kuri 56 yabarurwaga mu 2017.

Ibi byagizwemo uruhare na gahunda ya Girinka yatangijwe kuva mu 2006, igitangizwa kugeza ubu imiryango 451.612 yari imaze guhabwa inka, aho mu myaka irindi kugeza mu 2024 hiyongereyeho imiryango 154.382 yahawe inka z'umukamo z'ubwoko butandukanye.

Ni inka zibarurwa hatabariwemo izakomotse kuri izo zatanzwe.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubworozi bw'inka bwari bwarahungabanye cyane ko bwahereye ku nka ibihumbi 172, na zo ziganjemo iza gakondo. Mu 2000 izi nka zari zimaze kwiyongera zigera ku 755,123.

Muri Kamena 2023, mu Rwanda hari inka 1,644,692 habariwemo n'izatanzwe muri gahunda ya Girinka.

Mu 2005 mbere gato y'uko gahunda ya Girinka itangira gushyirwa mu bikorwa, umukamo ku mwaka wari toni 142,511 uza kugera kuri toni 1,061,301 mu 2023.

Umukamo ungana uko ni na wo watumye hubakwa uruganda rutunganya amata y'ifu mu Karere ka Nyagatare, aho ruzajya rutunganya litiro ibihumbi 600 ku munsi.

Gahunda ya Girinka yongereye umukamo, ifasha mu mirire myiza, abahinzi na bo babona ifumbire bongera umusaruro ndetse uyu munsi miryango ihabwa inka iracyiyongera.

Ibi byatumye uyu munsi Umuturarwanda abarirwa litiro 78,7 z'amata anywa ku mwaka, igipimo cyazamutse cyane kuko mu 1998 Umuturwanda umwe yanywaga litiro esheshatu ku mwaka, mu 2005 yabarirwaga litiro 20,5 mu 2016 akaba yaranywaga litiro 59.

Ubusanzwe amata ni kimwe mu bya mbere bifasha kugabanya imibare y'abana bagwingiye n'iy'abafite imirire mibi.

Girinka ni na yo yafashije u Rwanda kugabanya iyi mibare aho mu ubushakashatsi ku buzima n'imibereho by'abaturage, RDHS mu 2015 bwerekanaga ko 38% by'abana bari munsi y'imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Girinka n'izindi gahunda zakomeje kwifashishwa bigera mu 2020 iyi mibare y'abana bagwingiye iri kuri 33%, intego ikaba ko 2024 igomba kurangira igeze kuri 19%.

Ibyo byajyanye n'izindi gahunda zo guteza imbere ubuhinzi kugira ngo Umunyarwanda yihaze mu biribwa byose ndetse asagurire n'isoko kuko uyu munsi u Rwanda rurangamiye ubuhinzi bugamije ubucuruzi.

Uyu munsi ubuso bwuhirwa bwageze kuri hegitari 71.585 bungana na 70% kuko intego yari hegitari 102.284, ugereranyije na hegitari 48.508 zahingwaga mu 2017.

Gahunda yo gutubura imbuto zikenewe yavuze kuri toni 3416 mu myaka irindwi ishize igera kuri toni 6131 mu 2024, ifumbire yakoreshwaga iva ku bilo 32 kuri hegitali igera ku bilo 70, intego ikaba ko umwaka uzarangira bigeze ku bilo 75 kuri hegitari imwe.

Mu buryo bwo gukomeza gushyigikira abahinzi ifumbire leta yatangaga yavuze kuri ku toni ibihumbi 45 mu myaka irindwi ishize igera kuri toni ibihumbi 95 mu 2024.

Gusuza ubutaka buhingwa byageze ku buso bungana na hegitari ibihumbi 773.320 mu gihe intego yari hegitari 980.000, naho guhangana n'isuri hakorwa amaterasi y'indinganire byakorewe kuri hegitari ibihumbi 138 mu gihe intego yari hegitari ibihumbi 142.

Ubwitabire bw'ubwishingizi ku buhinzi n'ubworozi mu myaka irindwi ishize na bwo bwakomeje kuzamuka aho bwageze ku bantu 653.961 barimo abahinzi bashinganisha imyaka yabo 568.563 n'aborozi 85,398.

Ibi ni byo byatumye mu myaka irindwi ishize, Umusaruro mbumbe ukomoka ku buhinzi n'ubworozi wavuye kuri miliyari 2027 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 3415 Frw bingana na 88% kuko intego yari miliyari 3888 Frw.

Kugeza uyu munsi Umuryango FPR-Inkotanyi wiyemeje ko mu myaka itanu izamuka ry'umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi rizaba riri kuri 8% buri mwaka.

Umusaruro w'amata wageze kuri litiro miliyari imwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-amata-wageze-kuri-litiro-miliyari-imwe-mu-2024

Post a Comment

2Comments

  1. Nonese umusaruro wamata ko numva wariyongereye ariko ibiciro bigakomeza kuzamuka?? Ibyo nibiki banyarwanda??

    ReplyDelete
    Replies
    1. Mbaza nkubaze , ni akumiro

      Delete
Post a Comment