Mu 2012, ni bwo ikipe ya Vision FC yabonye izuba aho yashingiwe mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo ahazwi nko ku Mumena. Iyi kipe yifitiye abafana b'abakorano kandi bashingiye ku muryango, yashinzwe nk'uko andi makipe ashingwa, gusa ikaba yari ifite intego yo kuzamura abana bakiri bato nk'uko umuyobozi w'iyi kipe John Birungi yabitangaje.
Yagize ati: "Turashima Imana kuba tuzamutse mu cyiciro cya mbere, hari hashize imyaka 12 tubishaka gusa ntabwo byakunze. Iyi kipe yatangiye ari irerero ariko uko imyaka yagiye itambuka yageze n'aho ibona ko yakina icyiciro cya mbere kandi birakunze."
Vision FC yakirira imikino yayo kuri sitade Mumena, yazamutse mu cyiciro cya mbere ibaye iya kabiri mu cyiciro cya kabiri inyuma ya Rutsiro FC yanayitsinze ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.
Vision FC yari imaze imyaka 5 igera mu mikino yo gukuranwamo ariko bikanga, gusa byasigaga ibimenyetso ko ari ikibazo cy'igihe bidatinze izibona mu cyiciro cya mbere.
"Uyu mwaka twashyizemo ingufu nyinshi kugira ngo ikipe izamuke. Uyu mwaka twagize n'abantu b'inshuti benshi badufashije turakorana. Tuje mu cyiciro cya mbere gusanga abandi duhuje ibitekerezo kandi turabyishimiye."
Murebi Rashid ubanza ibumoso wanyuze muri Mukura, ni we watsindiye ibitego byinshi Vision FC muri uyu mwaka w'imikino, akaba yaragize uruhare rukomeye kugira ngo iyi kipe izamukeÂ
Vision FC nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yahise iba ikipe ya munani izakina icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w'imikino ibarizwa mu mujyi wa Kigali nyuma ya; APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United na Gorilla FC.
Perezida Birungi yakomeje avuga ko n'ubwo bageze mu cyiciro cya mbere atari abo kuza ngo bahite basubirayo. Yagize ati: "Ubu intego ya mbere ni ukuguma mu cyiciro cya mbere twatangiye turi ikipe y'irerero kandi ntabwo tuzahinduka tuzakomeza gukora abakinnyi bakiri bato, ndetse tugire n'ikipe ikomeye."
Vision FC biteganyijwe ko izajya yakirira imikino yayo kuri sitade ya Kigali Pele Stadium kuko ikibuga yakiniragaho cya Mumena kitujuje ibisabwa bigenderwaho harebwa ibibuga bizakoresha mu cyiciro cya mbere.
John Birungi (ubanza iburyo) Perezida wa Vision FC ari kumwe na KNC uyobora Gasogi United avuga ko yamufashije cyaneÂ
Vision FC ifite abafana badafite icyo batwaye n'ubwo harimo ababa bavuye mu yandi makipeÂ