Imyigishirize y'isomo rya 'Entrepreneurship' mu Rwanda igiye guhinduka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangarijwe mu marushanwa y'abanyeshuri bo mu bigo 30 mu turere twose tw'Igihugu bakoze imishinga itanga ibisubizo ku bibazo igihugu gihura nabyo yamuritswe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024.

Ni amarushanwa yateguwe n'umuryango utegura urubyiruko rw'Afurika ukabaha ubumenyi n'ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kwiteza imbere, Educate ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze,REB.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, Dr Nelson Mbarushimana, yatangaje ko bavuguruye uburyo isomo ryo kwigisha kwihangira imirimo byakorwagamo ku buryo umwaka utaha abanyeshuri bazajya babazwa icyo bazakora basoje amasomo.

Ati ' Mu nteganyanyigisho dufite mu yo twavuguruye mu gihe cyashize hari ijyanye no kwihangira umurimo, aho ubu umunyeshuri urangiza umwaka wa gatandatu agomba kurangiza afite inyandiko ikubiyemo ibisabwa byose kugira ngo ahabwe amafaranga abe yatangira umushinga runaka.'

Dr Mbarushimana yavuze ko kubufatanye n'umushinga Educate babitangiye mu mashuri yisumbuye aho abana bamwe bagenda bamurika imishinga yabo hagamijwe kubafasha kwihangira imirimo, avuga ko umwaka utaha bizakorwa kuri buri wese mu rwego rwo kubafasha kujya hanze hari icyo bajyanye.

Ati ' Umwaka utaha amarushanwa tuzayaha imbaraga zirushijeho kuko twifuza ko mu ntenganyanyigisho umwana yarangiza afite uwo mushinga noneho ya mishinga yarushije indi ku mashuri tugashaka abaterankunga bayifasha abana bagatangira gukora bakigirira akamaro ndetse bakanakagirira imiryango yabo. Umwaka utaha rero tuzagura izo mpano, turimo turabinononsora neza kugira ngo imishinga imwe n'imwe ibe yatangira kubinjiriza.'

Muri iki gikorwa hahembwe imishinga itatu myiza irimo uwa mbere w'abanyeshuri biga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Nkombo mu Karere ka Rusizi, bakoze inkoni y'abafite ubumuga ikoreshwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Uwa kabiri wabaye GS Kiyonza ishuri ryo muri Nyaruguru mu gihe uwa gatatu wabaye uwa ADEC Ruhanga ishuri ryo muri Ngororero.

Hagaragaye kandi abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Kagarama bakoze imashini yumisha imyenda yameshwe bayikora mu bisigazwa by'amakarito yangiza ibidukikije. Hari n'abanyeshuri bo muri seminari nto ya Ndera bakoze ifumbire y'amazi mu bisigazwa biva mu bitoki, ibijumba n'ibindi.

Umuyobozi ushinzwe Porogaramu mu muryango Educate, Diane Kayigi avuga ko iyi mishinga y'abanyeshuri ituma barushaho kumenya uburyo bwo kwihangira imirimo no kwigiranaho. Yavuze ko abafite imishinga minini babahuza n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo bayagure.

Kuri ubu ibigo icumi nibyo byahawe amafaranga kugira ngo byagure imishinga yabo kuko yagaragaje ko yazana impinduka mu muryango Nyarwanda.

Kugeza ubu isomo ryo kwihangira imirimo ryigishwa abanyeshuri bose biga mu mashuri yisumbuye, rikaba rifasha abanyeshuri gusoza bafite ubumenyi bw'ibanze ku bijyanye no gucunga umutungo no kwihangira umurimo.

Kuva mu mwaka utaha isomo ryo kwihangira imirimo rizajya ryigishwa mu buryo buvuguruye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isomo-ryo-kwihangira-imirimo-rizigishwa-mu-buryo-buvuguruye-mu-mwaka-wa-2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)