Indege za GainJet zigiye kujya zikanikirwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bivuze ko kuri iki kibuga, iki kigo gishobora kuhakorera imirimo igamije kugenzura ubuziranenge bw'indege zacyo cyangwa abakiliya bacyo, yaba mbere na nyuma y'uko zikora ingendo. Iyo mirimo irimo kugenzura imiterere y'indege mbere yo gukora urugendo ndetse no gusana byoroheje ibishobora kuba byangiritse.

Muri make, ushobora kugereranya iyi Sitasiyo y'Igenzura ry'indege, nk'igaraje risanzwe ry'imodoka.

Kugira ngo GainJet ihabwe ubu burenganzira bwo gutangiza ibi bikorwa mu Rwanda, ni uko yahawe icyemezo n'ibigo mpuzamahanga nka European Union Aviation Safety Agency (EASA) ndetse na Hellenic Civil Aviation Authority (HCAA) ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, Rwanda Civil Aviation Authority (RCAA).

Ubu burenganzira nabwo bwabonetse nyuma y'uko Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kibonye uburenganzira bwo gutanga serivisi nk'izi, aho cyemerewe kuba cyakoreshwa n'ibigo bitanga serivisi z'ubwikorezi bwo mu kirere mu kugenzura indege hifashishijwe iki Kibuga.

Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana Ubuziranenge muri GainJet, Simon Roussos, yavuze ko bahisemo gushyira imbaraga ku isoko rya Afurika kubera amahirwe ribitse, yaba muri ibi bihe ndetse no mu bihe biri imbere.

Ati "Twakunze gukorera ubuvugizi isoko rya Afurika mu myaka 15 turimazemo. Twashyizeho ingamba zigamije gutuma tugira imbaraga kuri uyu Mugabane zirimo nko gushyiraho Ibiro biduhagarariye bishinzwe kwakira abanyacyubahiro hirya no hino muri Afurika. Gusa gushyira Sitasiyo y'Igenzura mu Karere ni intambwe idasanzwe duteye, igaragaza uburyo dukomeje kwaguka muri Afurika."

Roussos yavuze ko kuba u Rwanda rwarahawe uburenganzira bwo gukoreshwa n'abifuza gusana no gukanika indege ari ikimenyetso cy'uko serivisi zabo zitazahungabana.

Ati "Bihamya ko ibikorwa byacu ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bizaba byujuje ubuziranenge busabwa na EASA."

Ishami rya GainJet rifite icyicaro mu Rwanda rizajya rikorana bya hafi n'Icyicaro Gikuru cya GainJet kiri i Athens mu Bugereki, ari naho iki kigo gifite Ibiro Bikuru. Ishami ry'u Rwanda kandi rizajya rikora amasaha yose y'umunsi mu gihe cy'umwaka wose, nta na rimwe rifunze imiryango. Inzobere mu gusaba indege zisanzwe zikorana na GainJet, nizo zizaba zikorera i Kigali.

Roussos yavuze ko "Ibi bizatuma dutanga serivisi nziza kandi zihuse zo gusana [indege] ku bakiliya bacu bari muri Afurika y'Iburasirazuba no muri Afurika yo Hagati."

Indege zishobora gusanirwa mu Rwanda zirimo Gulfstream GV-SP (G550), Gulfstream GVI (G650), Bombardier Global 7500 (BD-700-2A12), Bombardier CL604/605, Boeing 737NG (-600, -700, - 800, -900) na Boeing 737CL (-300, -400, -500).

Amakuru avuga ko uyu mwaka ushobora kurangira na Gulfstream G700 ziri gusanirwa mu Rwanda.

Private Jet, kimwe n'izindi ndege muri rusange, zikenera gukorerwa ubugenzuzi kuva zivuye mu ruganda kugeza zisenywe burundu, ibikoresho byazo bigakoreshwa mu gusana indege.

Mbere ya buri rugendo na nyuma yarwo, indege iba igomba kugenzurwa ibintu bimwe na bimwe by'ingenzi. Hari ibyiciro bitandukanye byo kugenzura indege bishingira ahanini ku gihe imaze n'andi makuru atandukanye arimo impanuka cyangwa ibindi bibazo yaba yaragize.

Hari ibizwi nka 'A Checks', ibi bikaba igenzura rito rikorwa nyuma y'uko indege ikoze ingendo, igiteranyo cy'amasaha yagenze kikaba kiri hagati ya 500 na 800, bitewe n'igihe imaze ndetse n'ubushobozi bwayo.

Hari kandi 'C Checks' ikorwa hagati y'amezi 12 na 18, ikajyana no gukora igenzura ryimbitse ndetse no gusana ibisanzwe bifite ikibazo.

Ikindi cyiciro ni ikizwi nka 'D Checks' aho indege ikorerwa ubugenzuzi mu buryo bwuzuye, bugakorwa hagati y'imyaka itandatu n'imyaka 10, ndetse bukagira n'umwihariko w'uko mu gihe buri gukorwa, indege imara igihe itari gukoreshwa.

Kenshi iyo indege isanganywe ibibazo bidasanzwe muri ubu bugenzuzi, hari ubwo ababukora batanga inama ko yahagarikwa burundu, ntizongere gukora ingendo.

GainJet yahawe uburenganzira bwo gukanikira Gulfstream GV-SP (G550) mu Rwanda
Gulfstream GVI (G650) ishobora kuzajya ikanikirwa mu Rwanda na GainJet
Bombardier Global 7500 (BD-700-2A12) ziri mu ndege zishobora kuzajya zisanirwa mu Rwanda na GainJet
Bombardier CL604/605 nazo zizajya zikanikirwa mu Rwanda na GainJet
Indege zo mu muryango wa Boeing 737NG ((-600, -700, - 800, -900) nazo zizajya zikanikirwa i Kigali na GainJet
Indege zo mu muryango wa Boeing 737CL ziri mu nini zizajya zikanikirwa mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indege-za-gainjet-zigiye-kujya-zikanikirwa-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)