Indorerezi 267, ibiro byitora byashyizwe no... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho mu kiganiro n'itangazamakuru, iyi Komisiyo yagiranye n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024. Ni mbere y'uko hatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite, bizatangira kuva ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.

Ni amatora agiye kuba mu gihe abarenga Miliyoni 9 bamaze kwiyandikisha ku Ilisiti y'itora, barimo urubyiruko bangana n'abarenga Miliyoni 2 bagiye gutora ku nshuro ya mbere.

Muri rusange, iki kiganiro n'abanyamakuru kibanze ku kugaragaza ibyo abagiye kwiyamamaza bemerewe n'ibyo batemerewe. Ariko kandi banibanze kuri Kandidatire za bamwe zatanzwe ntizakirwa, uko Abanyarwanda batuye mu mahanga bazatora, uruhare rw'inzego z'ibanze mu migendekere y'aya matora n'ibindi.

Imibare igaragaza ko Intara y'Uburasirazuba ariyo ifite umubare munini w'abantu bazatora bangana n'abantu 2,220,573, Uburengerazuba abazatora barangana na 2,064,090;

Umujyi wa Kigali barangana na 1,101,517, Amajyepfo barangana na 2,076,918, Amajyaruguru barangana na 1,486,774; ni mu gihe mu mahanga abazatora bangana na 62,917 [Mu 2017 hatoye abagera ku bihumbi 20].

Imibare kandi inagaragaza ko Abagore ari bo bagize umubare munini w'abazatora mu matora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.

Abagore baranga na 53% bingana n'abantu 4,819,123 ni mu gihe Abagabo ari 47% bingana na 4,193,665. Urubyiruko barangana na 43% bingana n'abantu 3,878,027.

Muri rusange amatora ateganyijwe tariki 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, tariki 15 Nyakanga ku b'imbere mu Gihugu ndetse na tariki 16 Nyakanga 2024, ku bahagarariye ibyiciro byihariye

Indorerezi 267 zamaze kuzuza ibisabwa, ariko kwakira ubusabe birakomeje

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko bamaze kwakira abifuza kuba indorerezi mu matora bagera kuri 267, ariko ko ibikorwa byo kwakira ubusabe bwabo bikomeje.

Aba 267 yatangaje yashingiye ku mibare yari afite kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024. Ati 'Kugeza uyu munsi tumaze kwakira indorerezi zigera kuri 267 kugeza ejo ni mugoroba. N'ubu hari izindi zicyandika, tuzazikira kugeza tariki 14 Nyakanga 2024, ubu turimo turategura ibintu bya nyuma cyane cyane biganisha ku minsi y'amatora.'

Munyaneza yavuze ko muri rusange imyiteguro y'amatora igeze kure, kandi byinshi mu bisabwa byamaze gutegurwa, yaba ibikoresho by'amatora bikenewe cyangwa ibizakenerwa, abakorerabushake, gutegura Abanyarwanda kwitabira amatora n'ibindi binyuranye.

Ni ibintu ariko avuga ko bizakomeza gukorwa kugeza ku munsi w'itora, kandi ibikorwa bakora bafatanyije n'inzego za Leta, abikorera, abafatanyabikorwa n'abandi.

Munyaneza yanavuze ko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yamaze kumvikana n'ibihugu 70 bizaberamo amatora hanze y'u Rwanda bitewe n'aho u Rwanda rufite Ambasade; kandi biteganyijwe ko hanze y'igihugu hazashyirwamo ibiro by'itora bigera kuri 174. 

Ati "Ibyo byose turimo turabitegurana n'abanyarwanda baba hanze." Yanavuze ko ibikoresho by'itora byatangiye kugera ku banyarwanda batuye mu mahanga.

Abarwariye mu bitaro batekerejweho;

Munyaneza yavuze ko ibikoresho bizifashishwa mu biro by'itora by'imbere mu gihugu bizatangira kugezwa ahateganyijwe mu gihe kiri imbere.

Yavuze ko mu hantu bateganya gushyira ibiro by'itora harimo no mu bitaro cyane cyane iby'intara mu rwego rwo korohereza abarwariyemo. Â Ã‚ Ã‚ 

Ati "Mu hantu duteganya gushyira ibiro by'itora no mu bitaro harimo, muri bino bitaro bikuru birimo abarwayi benshi, birimo abarwaza benshi, birimo abaganga benshi, turateganya naho kuzashyirayo ibiro by'itora kugirango umurwayi uzaba arimo ushobora gusindagira akaba yatora azagende atore, uzaba arwaje umurwayi nawe atore, ndetse n'abaganga n'abandi bose bakora hariya."

Ibiro by'itora bizashyirwa mu bitaro hagati. Munyaneza yavuze ko bamaze kuvugana n'ibitaro bikuru birimo nka CHUK, ndetse barimo mu biganiro n'ibitaro by'Intara.

Avuga ko abazaba bari muri ibyo bitaro ntibazasabwa kuba bari kuri Lisite y'itora y'aho hantu. Ati "Bo bazatorera ku mugereka, ariko bafite indangamuntu."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza, yatangaje ko bamaze kwemerera indorerezi 267 kuzakurikirana amatora
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa yasabye buri wese gukomeza kwireba ku Ilisite y'Itora kugeza tariki 29 Kamena 2024 kuko ari bwo hazatangazwa Lisite ntakuka y'abemerewe gutora
NEC yatangaje ko mu hantu bazashyira ibiro by'itora harimo no mu bitaro by'Intara



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144199/indorerezi-267-ibiro-byitora-byashyizwe-no-mu-bitaro-imyiteguro-yamatora-ya-perezida-nayab-144199.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)