PRISM ni umushinga watangijwe mu 2019 na Guverinoma yafatanyijemo n'Ikigo cy'u Bubiligi gishinzwe Iterambere, Enabel ari na cyo cyawuteye inkunga ya miliyoni 15,5 z'Amayero, ugomba kumara imyaka itanu.
Wakorewe mu turere 10 turimo Rwamagana, Bugesera, Gicumbi, Musanze, Rubavu, Rusizi, Gisagara, Muhanga, Nyamagabe na Rulindo.
Hakozwe ibikorwa bitandukanye bijyanye no guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ubworozi bw'ayo matungo kuva ku biryo arya, kuvuzwa, guterwa intanga n'ibindi.
Ikibazo cy'ibiryo by'amatungo cyari cyarabaye agatereranzamba ni cyo cyahereweho kuko soya n'ibigori ari byo bigize 70% by'ibiba bigize indyo yuzuye y'amatungo, habanje guhugurwa abahinzi b'ibyo bihingwa kugira ngo bibanze biboneke.
Nko mu 2021 aba bahinzi batangira guhugurwa u Rwanda rwari rugeze kuri toni 1,7 kuri hegitari yahinzweho ibigori, uyu munsi bikaba bigeze kuri toni 3,2 kuri hegitari.
Ni mu gihe kuri soya bwo yavuye ku bilo 600 kuri hegitari, uyu umusaruro ugera kuri toni 1,3 mu turere twakorerwagamo.
Ibyo byajyanye no kubaka ibigega bitanu bihunikwamo toni ibihumbi 10 by'umusaruro w'ibigori, bikozwe na Enabel mu nkunga yateyemo leta, kugira ngo umusaruro uhunikwa ufashwe mu bihe by'ibibazo.
Umuyobozi Mukuru Wungirije muri MINAGRI Ushinzwe Iterambere ry'Ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr Solange Uwituze yavuze ko uyu munsi bari kuganira na Enabel ngo barebe ko bafatanya no kubaka ibigega bya soya.
Ati 'Ibi bigega by'ibigori byatumye mu Karere ka Nyagatare honyine guhunika umusaruro byiyongera aho byavuye kuri toni 8000 z'ibigori bigera kuri toni ibihumbi 18. Turi kuganira na Enabel ngo turebe ko n'ibigega bya soya byakubakwa.'
Uyu mushinga kandi wari ugamije kuzamura umusaruro w'inkoko n'ingurube aho aborozi bato bahuguwe. Aborozi 205 b'inkoko na bo bahuguye abagera ku 12.300.
Hahuguwe kandi abantu 95 ku bworozi bw'ingurube na bo bahugura abandi 5700.
Dr Uwituze ati 'Uyu munsi akabenzi kabaye akabenzi. Kurya ingurube ntibikiri igisebo ndetse no kurya inkoko n'amagi yazo ntabwo bikiri iby'abakire.'
Guhugura aborozi byajyanye no gutegura abavuzi b'amatungo hahugurwa abagera kuri 60 bahabwa n'uburyo bw'imikorere nka za moto n'ibikoresho by'ibanze bifasha kuvura ayo matungo.
Ibi byatumye abaturage bajya kuvuza amatungo yabo bava kuri 564 bagera ku 8774 muri utwo turere PRISM ikoreramo.
Uyu musaruro wakomeje gutera imbere aho umuvuzi w'amatungo yavuze ku matungo 23 yasuzumaga mu cyumweru agera kuri 58, impuzandengo y'ingurube zapfaga iva kuri 7,5% igera kuri 5,8% mu gihe ku nkoko imibare yavuye ku 9,4% igera kuri 7,4%.
Muri icyo gihe kandi amatungo yabazwe ngo avurwe yavuye ku 23.759 agera ku 285.128, igiciro abavuzi b'amatungo bacaga kigabanyukaho 32%.
Aba bavuzi b'amatungo kandi na bo babyungukiyemo kuko ibyo bikorwa byatumye bihangira imirimo yinjiza hagati y'ibihumbi 350 Frw na 1.444.992 ku kwezi.
Mu guhangana n'ikibazo cy'ibura z'intanga z'ingurube zigezweho, muri uyu mushinga hubatswe ibigo birindwi mu gihugu cyose bitera intanga z'ingurube.
Havuyemo icya leta gitera intanga cy'i Muhanga, ibindi byose ni iby'abikorera.
Mu gushimangira icyo gikorwa haguzwe amasekurume y'ingurube 32 n'iz'ingore 20 zigezweho kugira ngo hatangwe intanga z'ingube zimeze neza.
Dr Uwituze ati "Intanga z'ingurube zitandukanye n'iz'inka. [Iz'ingurube] zibikika kuri dogere 17oC ariko zikamara igihe gito kigera ku minsi irindwi gusa. Twashatse uburyo twazibona tukanazigeza aho zisabwa vuba ari yo mpamvu twasinyanye amasezerano na Zipline mu gukoresha drones muri icyo gikorwa."
Ibyo bigo ubu bitanga doze z'intanga 1120 ku cyumweru ndetse mu mpera za 2023 hakozwe doze 21.247 mu gihe izingana n'ibihumbi 13.750 zagejejwe ku borozi hifashishijwe drone za Zipline, umuturage akazihabwa nta mafaranga yishyuye.
Ikoranabuhanga ryo gutera intanga ryafashije mu kubyaza utugurube twinshi aho nko kuva mu 2021 ingurube 19.860 zatewe intanga habyagurwa utugurube 158.880 tw'icyororo kigezweho zifite amaraso meza.
Muri uyu mushinga kandi abatekinisiye 365 bahuguwe ku bijyanye n'uko batera intanga hifashishikwe ikoranabuhanga rya AI (Artificial Insemination) ku buryo bashobora gutera izingana na 18.250 buri kwezi.
Ibigo 10 by'abikorera birimo bine byorora inkoko, bibiri byorora ingurube na bine bikora ibiryo by'amatungo byafashijwe kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga bibafasha.
Abandi bantu 399 barimo abagabo 310 n'abagore 89, bahawe inguzanyo ya miliyari 10,38 Frw yunganiwe ku nyungu ya 8%, inyungu bagombaga kwishyura banki bishyurirwa miliyari 2,1 Frw.
Ni amafaranga yunganiye imishinga 193 y'ubworozi bw'ingurube, 192 y'ubw'inkoko na 14 y'imishinga itunganya ibiryo by'amatungo.
Uyu mushinga wakoze mu nguni zose aho wanigishije aborozi n'abandi ba rwiyemeza mirimo gushaka ibisubizo bya kabiri mu gihe ibya birimo nko korora amasazi y'inigwahabiri akunganirana na soya n'ibigori kubera intungamubiri nyinshi afite, bigatuma n'igiciro cy'ibiryo by'amatungo kigabanyuka.