Inkotanyi si igipindi ni ukuri - Sheikh Harerimana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 25 Kamena 2024, ubwo Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yiyamamarizaga kuri Site ya Rugarama, i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Ni ubutumwa Sheikh Harerimana yagarutseho ubwo yagaragazaga uburyo ku buyobozi bwa Perezida Kagame abaturage bafashijwe mu nguni zose bigera aho n'abari batuye mu manegeka bahabwa inzu z'icyitegererezo zo guturamo.

Yashingiraga kandi ku byakozwe mu Karere ka Nyarugenge ku bijyanye n'imiturire aho hubatswe imidugudu ibiri y'icyitegerezo ari yo Rugendabari na Karama mu mushinga wo gutuza neza imiryango 328.

Sheikh Harerimana yavuze ko kuri iyi nkunganire y'inzu hari umuntu bayihaye, abwira umugore n'abana ko 'Nta gusohoka. Igipindi cy'Inkotanyi ntawamenya icyo ari cyo. Muraramuka musohotse bakayiha undi ibyo [muzabyirengera]. Nta byo gusohoka bihari.'

Sheikh Harerimana yavuze ko bwa budasa bw'Inkotanyi no gusohoza ibyo uyu Muryango wiyemeje, bwakeye uwo muturage yahawe ibyangombwa by'iyo nzu iba iye kugeza uyu munsi.

Ati 'Basohotse bavuga ngo Inkotanyi ni ukuri. Inkotanyi ni ukuri ni byo koko. Inkotanyi si igipindi ni ukuri. Ubwo nimumbaza ngo kuki PDI mumukomeyeho? Tumukomeyeho kubera ayo mateka, nta kiduteye ubwoba."

Yavuze ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame budashirira mu mpanuro gusa ahubwo bubishyira no mu bikorwa byivugira, "biboneka kuri buri wese."

Ati "N'ufite uburwayi bwo kudashaka kubibona arabibona akabyirengagiza. Ntawe utabibona. Umuyobozi nk'uyu ni ukumukomeraho. Iri terambere dufite ntabwo turi kurisogongera, bya bindi byo kubonja, oya ntabwo tubonjwa ngo ejo haze abandi babitwara, ni ibyacu."

Perezida wa PDI yavuze ko "Niba hari n'ababyifuza, abo bumve ko bidashoboka, gusubira inyuma, kugirirwa nabi byararangiye, ni iterambere gusa."

Yamenyekanishije ko abaturage ba Nyarugenge bamutumye ko bashaka ko Perezida Kagame yazafatanya na bo mu gutorera muri aka Karere, ati "Rwose ubwo burenganzira bwo kwiyimura ku ilisiti y'itora mufite, bambwiye ngo mbababwirire ko iryo shema badashaka ko muribambura."

Mu gusubiza ubusabe bw'abaturage b'i Nyarugenge, Perezida Kagame yavuze ko atavuye hamwe ngo ajye ahandi kuko yanze aho yari ari, ashimangira ko nta kabuza azifatanya na bo.

Ati "Ntibyambuza gutorera aho ari ho hose nkagaruka nkifatanya namwe igihe muba mutora. Tuzaba turi kumwe ibyo ari byo byose."

Mu byagezwego Sheikh Harerimana yagarukagaho uretse imiturire, ab'i Nyarugenge bahawe umuhanda wa Ruliba- Karama- Nyamirambo wa km 7,8 aho iki gikorwa cyatangiriye mu 2018 kigasozwa mu 2019 gitwaye ingengo y'imari ya 7 300 000 000 FRW.

Hari kandi umushinga wo kwagura imihanda ingana na km 54,56 mu Mujyi wa Kigali.

Mu bikorwaremezo bijyanye n'amazi, habayeho gusana no kwagura imiyoboro yayo mu Mujyi wa Kigali n'inkengero aho hubatswe ibilometero 580. Uretse uwo muyoboro wa km 580 hanubatswe ibigega 41 bifite ubushobozi bwo kubika m³ 86.450.

Ni umushinga wagendeyeho ingengo y'imari y'amadolari ya Amerika agera kuri 65 026 927,9 ku buryo byafashije kugeza amazi meza ku baturage bangana na 398,300.

Mu burezi, hateganyijwe kubaka ibyumba by'amashuri 1 424 ndetse kugeza mu 2022, ibigera kuri 551 byari bimaze kuzura bitwaye ingengo y'imari ingana na 3 472 430 791 Frw.

Hanubatswe ishuri rya GS Kigali mu mudugudu w'ikitegererezo wa Karama, ku ngengo y'imari ya 2 347 476 596 Frw.

Hubatswe amashuri ane y'imyuga n'ubumenyingiro (TVET Schools) atwara ingengo y'imari ya 329 663 283 Frw.

Amashanyarazi nayo yarakwirakwijwe agezwa mu bice bitandukanye ndetse ku buryo ingo zayahawe zavuye ku 80 337 mu 2017 zikagera ku 100 744 mu 2023 n'ibindi.

Perezida w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana yerekanye ko gusubira inyuma ku Rwanda bidashoboka
Perezida w'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana yifashishije ibikorwa wakoze, yagaragaje uburyo Umuryango FPR-Inkotanyi ari ukuri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkotanyi-si-igipindi-ni-ukuri-sheikh-harerimana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)