Inkuru ya Senga w'i Nyamasheke watangiye yeza ibilo 50 by'inyanya, ubu akaba ari kubaka uruganda ruzitunganya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Senga yakomeje umutima ntiyakangwa n'imbogamizi uyu munsi afite koperative y'abahinzi b'inyanya aho beza toni eshatu bavuye ku bilo 50, ndetse uyu munsi batangiye no kubaka uruganda.

Ni ubuhamya Senga yatanze kuri uyu wa 29 Kamena 2024 ubwo Perezida Kagame akaba n'umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yiyamamariza ku Kibuga cya Kagano, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke.

Senga yerekanye ko ubuhinzi bw'inyanya yabuhaye umwanya, haboneka umuterankunga wabonye uwo muhati, amuha amafaranga make yigurira umurima, Imana ihira umurimo w'amaboko we inyanya ziramuhira azigeza n'imahanga.

Senga abifashijwemo 'no gukomeza gufatirana amahirwe ubuyobozi bwa Perezida Kagame butanga kuri bose' yarahinze birakunda, wa murima utangira kwera byibuze ibilo 50 by'inyanya.

Bageze aho babona ko guhinga mu bihe by'izuba ari inkorabahizi, we na koperative yashinze bishakamo ibisubizo 'cyane ko twagize amahirwe y'uko Umurenge wacu wa Nyabitekeri wari wegeranye n'Ikiyaga cya Kivu.'

Mu buryo bwo kukibyaza umusaruro, rya zuba ryavaga rikabangamira imyaka, baribonyemo andi mahirwe y'akazi.

Bashatse imirasire y'izuba igatanga ingufu zifasha imashini gukurura amazi mu Kivu inyanya zikuhirwa, umusaruro ugatumbagira.

Senga ati 'Byaradufashije cyane. Ubu twavuye kuri bya bilo 50 by'inyanya uyu munsi dusarura toni eshatu z'inyanya.'

Senga yakomeje gufatirana amahirwe ahabwa urubyiruko rw'u Rwanda. Nyuma y'uko Covid-19 yari imaze kuzahaza ibintu, u Rwanda rwashyizeho gahunda yo gutera inkunga imishinga yagizweho ingaruka n'icyo cyorezo.

Na Senga yahawe miliyoni 4,5 Frw zibafasha gukomeza kwagura ibikorwa byabo.

Umusaruro wakomeje kwiyongera bahaza Nyamasheke bagukira mu tundi turere duturanyi turimo Rusizi, Karongi ndetse uyu munsi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yungukiye muri ubwo buyobozi bwiza kuko Senga na ho agemurayo.

Ati 'Ntibyagarukiye aho twakoreye ubucuruzi bwacu no ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok. Umunyamahanga wo muri Congo-Brazzaville yaranyandikiye turavugana yifuza ko namugurisha inyanya. Nazijyanye i Kanombe zigerayo, ibintu ntakekerezaga cyane.'

Ubu bafite inzozi zagutse, aho bateganya kubaga uruganda rutunganya inyanya zigakorwamo 'sauce tomates' na 'kecapu', rubuzabwa mu Murenge wa Nyabitekeri, 'ndetse ubu rwatangiye kubakwa aho rugeze kuri 30% by'ibizakorwa byose.'

Senga Sandrine ari kumwe na Ndayambaje Christian berekanye uburyo ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwababereye amahirwe yuzuye yo kwihangira umurimo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkuru-ya-senga-w-i-nyamasheke-watangiye-yeza-ibilo-50-by-inyanya-ubu-akaba-ri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)