Inteko Ishinga Amategeko yatoye itegeko rizagenga imiterere n'imikorere y'ibimina - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri tegeko risimbura itegeko No 072/2021 ryo ku wa 05 Ugushyingo 2021 rigenga ibigo by'imari iciriritse byakira amafaranga abitswa ritagaragaramo ibimina nyamara abantu babinyuzamo amafaranga menshi bizigama.

Depite Uwineza Beline wateguye uyu mushinga kuri uyu wa 7 Kamena 2024 yabwiye Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ko umubare w'ibimina hirya no hino mu gihugu wiyongereye, cyane cyane mu bikorwa byibanda ku guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

Ati 'Muri iyi minsi ibimina byinshi bigamije kuzigama no kugurizanya hagati y'abanyamuryango babyo.'

Yagaragaraje ko magingo aya nta tegeko ryari rigihari rigenga ibimina, ibituma bigorana gukurikirana imikorere yabyo, gukumira no gukemura ibibazo bigenda byiyongera hagati y'abagize ibyo bimina.

Ati 'Muri ibyo bibazo harimo ubwambuzi bwa bamwe mu bagurizwa amafaranga n'ibyo bimina barimo, cyangwa abatubahiriza gahunda abagize ikimina bagiranye bigatuma ikigamijwe n'abagize ikimina kitagerwaho, bikanakurura amakimbirane hagati y'ababigize.'

Impinduka zakozwe muri iri tegeko zigaragara mu ngingo ya mbere ivuga icyo rigamije, aho hiyongereyemo rigiye no kugenga imiterere n'imikorere y'ibimina.

Hongewemo ingingo ya 104 iha ububasha iteka rya Minisitiri ufite Imari mu nshingano ububasha bwo kugena imikorere y'ibimina.

Depite Izabiriza Marie Mediatrice yagaragaje ko ibibazo byugarije ibimina bituruka ku kuba ababiyobora badafite ubumenyi buhagije mu micungire y'amatsinda y'ibimina.

Ati'Abazashyira mu bikorwa iri tegeko bagombye guhugurwa kuri iyo ntego ishyizwe mu itegeko ndetse no ku igenamigambi ry'ibyo bimina nk'uko mujya mwumva ibimina bya care bigira gahunda yo kuraasa ku ntego burya ni uko baba babiherewe ubushobozi.'

Depite Uwineza yagaragaje ko mu biganiro yagiranye n'inzego zifite aho zihuriye n'imari mu Rwanda bagaragaje ko icyo guhugura abari mu bimina na bo bagishyigikiye.

Ati 'Mu bikwiye kuba byajya muri iri teka ari na byo twanaganiriye harimo ikijyanye no kumenya ibi bimina, kumenya aho biherereye n'ababigize ndetse n'imari bibitse kandi ntibigarukire aho guza hakabaho n'iki kintu cyo kongera ubushobozi ababigize cyane cyane ababiyobora kugira ngo habeho kwa gukumira ko ya makimbirane yabamo, ntihategerezwe ko habanza kubamo amakimbirane ahubwo hakabaho gukumira.'

Imibare igaragaza ko mu 2021 ibimina byabarizwagamo abarenga miliyoni ebyiri bizigamiye hafi miliyari 49 Frw, aho abarenga 70% ari abagore.

Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko mu bimina birenga ibihumbi 90 bibarizwa mu Rwanda, ibigera ku bihumbi bibiri bikoresha ikoranabuhanga.

Itegeko rigenga amakoperative riherutse gutorwa riteganya ko ikimina gishobora kuba umunyamuryango wa koperative.

Umushinga wemerejwe ishingiro ndetse uhita unatorwa utanyuze muri komisiyo, itegeko ritorwa n'Abadepite 66, nta waryanze, nta wifashe ndetse nta mfabusa yabonetsemo.

Depite Uwineza Beline yagaragaje ko yateguye umushinga w'itegeko kuko yasanze ibimina biri kuba byinshi n'ibibazo bibyugarije bikiyongera
Abadepite batoye uyu mushinga utabanje kunyura muri komisiyo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikimina-urutirigongo-rw-itegeko-ryateguwe-na-depite-uwineza-beline

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)