Inteko Rusange ya MTN Rwanda yemeje ko miliyari 5,7 Frw zihabwa abanyamigabane bayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iyi nshuro umunyamigabane wa MTN Rwanda, 2023 yarangiye umugabane we wungutse 4,24 Frw, ari yo mpamvu hemejwe ko ku wa 03 Nyakanga 2024, bose bazagabana 5.724.860.000 Frw.

Ni Inteko Rusange ya kane ibaye kuva MTN Rwanda ishyizwe ku Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, RSE. Abagera kuri 51% by'abanyamigabane bari bahari.

Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi ya MTN Rwanda, Faustin Mbundu wayoboye iyi Nteko Rusange, yagaragaje ibyo iki kigo cyagezeho byose mu 2023 ndetse n'imishinga kimirije imbere.

Mbundu yavuze ko MTN Rwanda ikomeje kugira uruhare mu guhuza Abanyarwanda binyuze mu itumanaho, ibikomeje kuzamura ubukungu bw'igihugu ndetse n'imibereho y'abaturage.

Ati 'Gukomeza gushingira imikorere yacu yose ku bakiliya byakomeje gutuma twitwara neza ndetse tugatanga ibisubizo bishingiye ku dushya bifasha abaturage gukomeza ibikorwa byabo bibateza imbere.'

Mbundu yavuze ko nubwo MTN Rwanda na yo yahuye na zimwe mu mbogamizi z'ubukungu, bakomeje guhatana ndetse bituma ikigo gikomeza gukura, ari na ko kigira uruhare mu mishinga igamije guteza imbere abaturage.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko barangamiye kuri gahunda yabo ya 2025, igamije kubaka iki kigo mu nguni zose, kikaba mu by'imbere bikomeje gufasha u Rwanda mu iterambere ryarwo rishingiye ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagaragaje na we ibyagezweho mu 2023, aho yerekanye ko nk'ubu bagiye gusingira umwaka babonye uruhushya rwo gutanga internet yihuta ya 4G, ikomeje gufasha iki kigo kugeza serivisi zacyo kuri benshi, no kunoza imikorere y'abakenera internet mu gihugu hose.

Ati 'Twateye imbere mu buryo bugaragara mu kwagura internet ya 4G, tugeza kuri 84,5% by'abakoresha iyo internet igezweho. Uyu munsi dufite ubufatanye na leta ku buryo dushaka ko buri muturage wese agerwaho n'izo serivisi z'ikoranabuhanga 4G ibigizemo uruhare.'

Modibe kandi yavuze ko imibare igaragaza ko abakoresha umurongo wayo cyane ko nko muri Werurwe 2024 bari bageze kuri miliyoni 7,3.

Ibyo kandi bizajyana no gukomeza kubaka ibikorwaremezo mu kuzamura ubushobozi bw'iki kigo, kwagukira mu bice bitandukanye by'igihugu, gushyiraho ibiciro bitaremereye abashaka serivisi ariko haharanirwa ko ikigo cyunguka.

Mu byemezo byemerejwe muri iyo Nteko Rusange ni ukongera kwemeza ikigo gikora ubugenzuzi bw'imari cya Ernst & Young Rwanda Ltd nk'ikigo cyo kanze ya MTN Rwanda kizajya gikora ubwo bugenzuzi muri yo.

Peace Uwase na Wanda Matandela batowe nk'abagize Inama y'Ubutegetsi ya MTN Rwanda bashya, mu gihe Faustin Mbundu, Karabo Nondumo, Michael Fleischer, Julien Kavaruganda, Yolanda Cuba na Mark Nkurunziza bari bayisanzwemo bongeye gutorwa.

Inteko Rusange ya MTN Rwanda yabereye ku ikoranabuhanga yemeje ibyemezo bitandukanye bijyanye n'iterambere ry'iki kigo
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yagaragaje ko ikigo ayoboye gikomeje gutera imbere bigizwemo uruhare na internet yihuta ya 4G



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-rusange-ya-mtn-rwanda-yemeje-ko-miliyari-5-7-frw-zihabwa-abanyamigabane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)