Iyi ndirimbo yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Kamena 2024, mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite bitangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.
Muri iyi ndirimbo, Tuyisenge avuga ibigwi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Kagame Paul akaba n'Umukandida watanzwe n'Umuryango RPF-Inkotanyi kuri uyu mwanya.
Agaragariza Abanyarwanda ibikorwa byagezweho birimo: Ibyogajuru u Rwanda rusigaye rufite mu isanzure, amazi, amashanyarazi, imihanda, Ikigo cy'Ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, Inganda, no kuba u Rwanda iyo ruhuye n'ikibazo kitaruherana ahubwo ruhita rugishaka mo amahirwe yo kwikemurira ibibazo, atanga urugero kuri Covid 19 aho yatumye 'tudaheranwa nayo ahubwo Perezida Kagame agahita azana inganda zikora Inkingo n'imiti.'
Ati" Kuba abana batagisinzirira mu ishuri kubera inzara ahubwo basigaye barya ku ishuri kubera Nyakubahwa Perezida Paul Kagame byanatumye umubare w'abana bata ishuri ugabanuka cyane dore ko nk'ibisanzwe kwiga ari ubuntu muri gahunda y'uburezi kuri bose.'
Tuyisenge Intore yabwiye InyaRwanda ko iyo asubije amaso inyuma asanga hari ibyo afite gushimira Perezida Kagame ku myaka 30 ishize ayoboye Abanyarwanda.
Ati 'Ubu njye nk'umuhanzi ndishimira ibyagezweho mu myaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye aho ubu umwarimu afite ishema ryo gutanga uburezi ku bana dore ko n'umushahara we wongerewe babikesha Umuryango RPF -Inkotanyi ku Isonga Umukandida wayo Paul Kagame.'Â Â Â Â
Yungamo ati 'Ndasaba abakunzi banjye n'Ibihangano byanjye gutora Intore Idatenguha, Paul Kagame kuko Imvugo ye ariyo ngiro mu myaka yose tumaranye murabizi ntiyigeze adutenguha. Tumutore tumwiture ibyo yadukoreye kandi tumutezeho kutugeza kuri byinshi kurushaho.'
Tuyisenge yumvikanishije ko Perezida Kagame yahesheje ishema ubuhanzi, ari nayo mpamvu muri iki 'tutakitwa ba Sagihobe' ahubwo 'tukaba dukora ubuhanzi nk'umwuga, nta wundi kubikesha uretse RPF-Inkotanyi irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul akaba ruserukana igitinyiro imbere y'ababisha muri rubanda, igikundiro kigakura buri munsi'.
Tuyisenge Intore yashyize hanze indirimbo yise 'Kagame Paul ni wowe' avuga ko yayihimbye mu rwego rwo gutanga umusanzu we nk'umuhanzi
Tuyisenge yasabye abafana be kuzashyigikira umukandida yahimbiye iyi ndirimbo
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KAGAME PAUL NI WOWE' YA TUYISENGE INTORE