Intumwa z'Umuryango FPR-Inkotanyi zaganirije Abanyarwanda batuye muri Mozambique ku iterambere ry'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 09 Kamena 2024, aho izi ntumwa zari ziyobowe na Tito Rutaremara.

Mu byaganiriwe harimo no kureba ku iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda n'uko Abanyarwanda baba muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika bakomeza kubugiramo uruhare.

Haganiriwe kandi ku gukomeza gusigasira Umuco Nyarwanda, abo Banyarwanda berekwa ko nubwo baba baragiye guhaha batagomba kuwutatira ngo bafate iy'ahandi na cyane ko agahugu katagira umuco wako gacika.

Rutaremara kandi yatanze ikiganiro muri Kaminuza yitiriwe Joaquim Chissano, kigaruka ku kwiyubaka k'u Rwanda mu myaka 30 ishize ruvuye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n'abanyeshuri n'abashakashatsi bo muri iyi kaminuza, berekwa ko iyo igihugu gifite ubuyobozi bwiza burajwe ishinga niterambere ry'abaturage, kwikura mu bibazo bigerwaho nubwo biba bitoroshye.

Muri ibyo biganiro, intumwa z'Umuryango FPR-Inkotanyi zerekanye ko uyu munsi kuba u Rwanda rumaze kuba bandebereho mu ruhando mpuzamahanga, byagizwemo uruhare no kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda.

Beretswe ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari isize abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse, hari abayirokotse batagira epfo na ruguru bafite ibikomere byo ku mutima no ku mubiri n'ibindi bibazo, ihame ryo kudaheranwa n'agahinda na ryo ryarafashije cyane.

Ibyo kandi byajyanye no kudaheza Abanyarwanda bose bagahabwa amahirwe angana haba mu kwiga, guhabwa akazi, kuvuzwa n'ibindi, muri bwa buryo bwo kwihesha agaciro.

Abanyarwanda baba muri Mozambique kandi beretswe zimwe muri gahunda za leta zirimo izo kuzigamira ejo hazaza nka 'Ejo Heza', umushinga wa 'Vision City' icyiciro cya kabiri ugamije gushakira Abanyarwanda aho gutura byoroshe n'ibindi.

Kuri ubu umubano w'u Rwanda na Mozambique wifashe neza aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera ndetse u Rwanda kuri ubu ni rwo ruri ku isonga mu gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y'icyo gihugu.

Ubwo itsinda ry'Umuryango FPR-Inkotanyi riri muri Mozambique ryageraga ahagombaga kubera ibiganiro bigaruka ku iterambere ry'u Rwanda n'uko rigomba ruzakomeza kwiyubaka muri rusange
Tito Rutaremara yaganirije Abanyarwanda baba muri Mozambique ku iterambere ry'u Rwanda abashishikariza no gukomeza kugira uruhare mu kurizamura
Abanyarwanda baba muri Mozambique bagaragaje ko bakomeye ku Muco Nyarwanda
Intumwa za FPR Inkotanyi zaganirije Abanyarwanda 500 baba muri Mozambique ku ngingo zitandukanye zijyanye n'iterambere ry'igihugu
Rutaremara yanaganirije abanyeshuri n'abashakashatsi bo muri Kaminuza yitiriwe Joaquim Chissano ku kwiyubaka k'u Rwanda mu myaka 30 ishize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intumwa-za-frr-inkotanyi-zaganirije-abanyarwanda-baba-muri-mozambique-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)