Inyama z'ingurube n'iz'inkoko zarenze toni ibihumbi 70: Umusaruro w'ingamba za Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagizwemo uruhare n'ingamba zashyizweho kugira ngo inyama ziboneke ku bwinshi inka zibe amahitamo ya nyuma k'ushaka inyama, kuko inka zifasha mu birenze inyama, nk'umukamo ifumbire n'ibindi.

Nk'inyama z'ingurube mbere ya 2019 zabarirwaga muri toni ibihumbi 19,9; iz'inkoko zibarirwa muri toni 5081; amagi akabarirwa mu bihumbi 83 birengaho gato.

Uyu munsi imibare yaratumbagiye kuko inyama z'ingurube zageze kuri toni ibihumbi 22; iz'inkoko zigera kuri toni zirenga ibihumbi 50 mu gihe amagi yazo yo yageze kuri toni ibihumbi 17 birenga ku mwaka.

Ntabwo byapfuye kwizana gutyo gusa. Umwe mu mishinga yatumye uyu musaruro ugera kuri uru rwego ni uwiswe 'Partnership for Resilient and Inclusive Smallstock Market, PRISM' u Rwanda rwafatanyijemo n'Ikigo cy'u Bubiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

Wari ugamije guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ubworozi bw'inkoko n'ingurube, bikorerwa mu turere 10 twagaragazaga ko bushoboka.

Washowemo arenga miliyari 15,5 z'Amayero, ba rwiyemezamirimo bafashwa kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga no kugera kuri serivisi z'imari.

Mu kwimakaza ingurube zitanga umusaruro, ku ikubitiro hashyizweho ibigo birindwi mu gihugu cyose bikusanyirizwamo intanga zakomotse ku mfizi zigezweho zakuwe i Burayi. Ubu bitanga doze z'intanga 1120 ku cyumweru.

Iyi ngurube ku nshuro imwe ishobora gutanga doze zirenga 20 z'intanga

Ni imfizi zo mu moko atanu arimo ubwa Pietrain, Landrace, Camborough, Duroc, na Large White, aho zitanga intanga hifashishijwe uburyo butari ubwa karemano ngo ingurube yimye indi, ahubwo baziyikuramo bidasabye ko yimya.

Ni imfizi z'icyororo aho ingurube imwe yatewe izo ntanga ishobora kubyara abana bagera kuri 20 mu gihe izisanzwe kubona abageze ku munani byabaga ari intambara.

Ni nako bigenda ku ibilo aho ingurube yitaweho igeza ku bilo 100 mu mezi atageze kuri atandatu, mu gihe ku zisanzwe kubona ibilo 100 ku mwaka biba byagoranye cyane.

Kuri ubu hifashishijwe ikoranabuhanga izi mfizi zitanga intanga kabiri mu cyumweru, aho imwe ishobora gutanga ½ cya litiro ku nshuro imwe zikavamo doze z'intanga zirenga 20 imwe ikavamo abo bana b'ingurube 20.

Umworozi ukeneye intanga zo mu kigo cya leta cy'i Muhanga ayibonera ku 3500 Frw mu gihe izaturutse ku by'abikorera ziboneka ku 6500 Frw kuri imwe.

Ni amafaranga make kuko ushaka iyi mfizi bishobora kumutwara nka miliyoni 1 Frw yo kuyigura gusa bidasabye kuyitaho nko kuyimenyera indyo yuzuye n'ibindi.

Iyo intanga zimaze kuboneka, zijyanwa muri laboratwari z'ibyo bigo, zigasuzumwa hanyuma zigashyirwa mu bushyuhe bwa 17 oC, mu bikoresho byabugenewe bituma zigera ku borozi zitahungabanye.

Mu kugabanya igihe izi ntanga zimara ngo zigere ku borozi, leta yafatanyije n'Ikigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere hifashishijwe drones cya Zipline, kugira ngo zijye zijyana intanga ku mworozi uzikeneye ariko igiciro cy'urugendo leta ikacyiyishyurira.

Hifashishijwe ibibuga by'indege bya Zipline bihereye i Muhanga n'icya Kirehe, hakifashihwa ahantu harenga 500 hateganyijwe ko iyo drone igwaho harimo n'ibigo nderabuzima.

Uyu munsi intanga 70 zoherezwa mu bice bitandukanye by'igihugu bikozwe n'ishami rya Muhanga.

Ingurube ishyirwa ku cyuma hanyuma ikagira ngo iri kwimya ikarekura intanga

Ni ibintu byaganyije igihe cyane. Na we tekereza nko kuva Muhanga kugera i Nyamasheke (ni rwo rugendo runini drone iva i Muhanga ikora) amasaha atanu ku modoka ariko mu minota nka 55 umuhinzi aba yabonye intanga z'ingurube ze.

Mu mpera za 2023 hakozwe doze 21.247 mu gihe izingana na 13.750 zagejejwe ku borozi hifashishijwe drones za Zipline.

Ikoranabuhanga ryo gutera intanga ryafashije mu kubyaza abana b'ingurube ku bwinshi aho nko kuva mu 2021 ingurube 19.860 zatewe intanga zibyara ingurube 158.880 z'icyororo kigezweho.

Byajyanye no gihugura abaveterineri ku bijyanye no kuvura indwara zifata ayo matungo bigakorwa mu buryo bugezweho, ibituma bwa bworozi ukorwa mu buryo bugamije ubucuruzi.

Ku borozi n'inkoko bafashijwe kubona icyororo cy'izitanga amagi n'inyama cyangwa izibikora zombi, imashini zituraga amagi zigezweho, bagezwaho na serivisi z'imari, ibintu byashyize akadomo kujya gushaka imishwi mu maturagiro yo hanze.

Ibigo 10 by'abikorera birimo bine byorora inkoko, bibiri byorora ingurube na bine bikora ibiryo by'amatungo byafashijwe kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga bibafasha.

Abandi bantu 399 barimo abagabo 310 n'abagore 89, bahawe inguzanyo ya miliyari 10,38 Frw yunganiwe ku nyungu ya 8%, inyungu bagombaga kwishyura banki bishyurirwa miliyari 2,1 Frw.

Aborozi baricinya icyara

Abo barimo Shirimpumu Jean Claude usanzwe ahagarariye aborozi b'ingurube mu gihugu, akaba umwe mu bafite bya bigo bikusanyirizwamo intanga z'icyororo.

Icye cyitwa Vision Agri-Business Farm Ltd, gikorera mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo, Ltd, uyu mugabo akavuga ko abo amaze koroza batabarika.

Shirimpumu umaze imyaka 15 mu bworozi bw'ingurube yerekana ko intanga nk'izo zigezweho mbere bazikuraga hanze, zikaza zihenze ari yo mpamvu bamaze imyaka itandatu bagerageza iryo koranabuhanga rishya.

Uyu munsi Vision Agri-Business Farm Ltd ifite ingurube zigera kuri 800 zifashishwa mu koroza abantu muri bwa bwoko butanu buri kwibandwaho mu Rwanda, imfizi bakatumiza i Burayi.

Shirimpumu ati 'Kubona amatungo atanga umusaruro byari nk'inzozi. Ubu dufite ingurube zibyara kugeza ku bana 20 kandi kuko tuzitaho bigezweho ziba zigomba gukura.'

Ni ikoranabuhanga ryakuyeho n'ibibazo byo gusangira imfizi, ha handi yabaga irwaye ikanduza izo yimije zose, ingurube ikaba yavunikira mu nzira kubw'urugendo runini 'ariko kuko izi zacu ziturira inyagazi ndetse zihora hamwe, ibyo bibazo byose ntibikibaho.'

Ni ingurube zibaho mu buryo bugezweho bitandukanye n'ubworozi bwa gakondo

Ku ikoranabuhanga rya Zipline uyu mworozi avuga ko 'nk'umuntu uri i Rubavu ashaka intanga z'iwacu byamusabaga amasaha atanu. Ubu bisaba kohereza ubutumwa bugufi gusa ko uzikeneye, ubundi mu minota 40 zikaba zimugezeho.'

Bishimangirwa kandi na Rwiyemezamirimo witwa Edouard Twizeyimana ufite ikigo cyitwa Eddy Farm Ltd cyorora inkoko, ni ukuvuga korora izibyara akagira n'ituragiro.

Yatangiriye ku nkoko 100 ariko uyu munsi ashobora guturagisha imishwi iri hagati ya 5000 na 8000 buri cyumweru.

Enabel yamuhaye imashini zifite agaciro ka miliyoni zirenga 145 zifashishwa mu ituragiro, amafaranga azishyueramo 50% atagira inyungu.

Ati 'Twororaga inkoko twavanaga mu Bubiligi, mu Buholandi no mu bihugu by'abaturanyi. Ubu byarahindutde ntitukijya ibwotamasimbi ndetse ikibuga cyaricuritse ubu abaturanyi baza gushaka icyororo iwacu.'

Twizeyimana avuga ko mu mezi abiri ari imbere ikigo cye kizaba gitanga imishwi ibihumbi 15 mu cyumweru, kuko abayishaka bakomeje kwiyongera.

Tumusura nko mu masa ine twasanze yamaze kugurisha imishwi 5016 aho umwe awutangira 850 Frw.

Ukoze imibare usanga yari amaze kwinjiza arenga miliyoni 4 Frw, mu mezi abiri ari imbere akazaba abarirwa arenga miliyoni 51 Frw ku kwezi.

Raporo ya RAB igaragza ko 2023 yasize mu Rwanda habarurwa ingurube 1.123,075 mu gihe inkoko zo zigeze kuri miliyari 6.047.215 mu gihe imirimo yahanzwe ishingiye ku buhinzi n'ubworozi igera ku 352.572.

Inkoko zo muri Eddy Farm Ltd zishobora gutanga imishwi igera ku 8000 mu cyumweru
Mu mezi atandatu ingurube yaturutse kuri iyi mfizi iba ifite ibilo birenga 100
Izi ngurube z'icyororo zakuwe mu Bubiligi
Icyo cyuma ni cyo ingurube z'imfizi zurira zikagira ngo ni inyagazi zuriye ubundi zikarekura intanga zifashishwa mu bworozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyama-z-ingurube-n-iz-inkoko-zarenze-toni-ibihumbi-70-umusaruro-w-ingamba-za

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)