Inyubako nshya ya Norrsken yatwaye miliyari 7 Frw, yatangiye gukorerwamo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo gihe hari hari undi mushinga wo kubaka inyubako nshya wari ukiri gushyirwa mu bikorwa. Intego yari ugukomeza kwagura ibikorwa no gushyiriraho umwanya uhagije abashaka kugira imishinga yabo ibisubizo by'ibibazo bihari bakoreramo.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo imirimo yatangiye gukorerwa muri iyi nyubako nshya ya Norrsken Kigali House, yarangiye itwaye miliyari 7 Frw. yubatse mu buryo burengera ibidukikije cyane ko itwikirijwe n'ibyatsi n'indabo ku kigero cya 30%.

Ni inyubako yubatse ku buso bwa metero kare 4,000 ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira ba rwiyemezamirimo 1,500, aho kuri ubu 80% by'imyanya yayo imaze kuzura.

Iyi nyubako nshya yatangiye kubakwa muri Werurwe 2023, niyo igize igice cya nyuma cy'ishoramari rya miliyoni $20 [Asaga miliyari 25 Frw], rya Norrsken, mu gutangiza urugendo rwo guhindura u Rwanda igicumbi cy'ikoranabuhanga ryahindura ubuzima n'imibereho y'abatuye Afurika.

Mu birori byo gutangiza imirimo muri iyi nyubako, Umuyobozi wa Norrsken East Africa, Elie Habimana, yavuze ko bifuza ko Norrsken iba impamvu abantu bahurira hamwe, kugira ngo bateze imbere gahunda yo guhanga udushya no kwihangira imirimo hagamijwe kurema ibisubizo bizahindura imibereho n'imiterere y'akazi mu minsi iri mbere.

Yagize ati 'Kwaguka kwacu ni ikimenyetso cy'uko ubutumwa bwa Norrsken bwumvikana kandi bugatuma abantu bafata ingamba. Kandi twishimiye gushyigikira ubu buhanga no kwihangira imirimo.'

Iyi nyubako itwikiriwe na za 'panneaux solaires' zitanga ingufu zikomoka ku mirasire y'Izuba, ku buryo zitanga umuriro ungana na 50% ku uwukoreshwa muri iyi nyubako yose.

Norrsken House Kigali muri rusange ifasha ba rwiyemezamirimo bato guhura n'abashoramari bavuye hirya no hino kugira ngo bashore amafaranga mu mishinga yabo.

Mu myubakire ya Norrsken Kigali House, hagenwe ahantu abayikoreramo baba bafite ibiro, aho bashobora kwakirira abashyitsi babo haba mu nyubako cyangwa mu busitani bwatewemo.

Nk'ikigo gikora imishinga y'ikoranabuhanga, umwihariko wacyo ni uko ibikoresho byayo byinshi biryifashisha kuva ku gufungura umuryango ukwinjiza mu nyubako kugera kuri internet yihuta yorohereza abayikoresha kumenya ibigezweho.

Ifite ubushobozi bwo kwakira ba rwiyemezamirimo 1,500
Iyi nyubako nshya ya Norrsken Kigali House, yarangiye itwaye miliyari 7 Frw
Iyi nyubako ikikijwe n'ibiti byinshi
Habaye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro imirimo y'iyi nyubako
Iyi nyubako nshya yatangiye kubakwa muri Werurwe 2023, niyo igize igice cya nyuma cy'ishoramari rya Norrsken, rya miliyoni $20 [Asaga miliyari 25 Frw]
Kimwe mu bice by'imbere muri iyi nyubako



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyubako-nshya-ya-norrsken-yatwaye-miliyari-7-frw-yatangiye-gukorerwamo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)