Nubwo gukangura uwisinzirije bigoye, Reka nongere ngaruke kuri uyu mwana w'Interahamwe Patrick Rugaba ukomeje kubiba urwango mu Banyarwanda agamije kubangisha Perezida Kagame, ngire icyo mubwira.
Abaturage ba Kangondo na Kibiraro Leta yimuye ibakura mu manegeka yashyiraga ubuzima bwabo mu kaga, bimuwe mu buryo bukurikije itegeko rigena uburyo umuntu yimurwa ku mpamvu z'inyungu rusange.
Uwimuwe ku mpamvu z'inyungu rusange, itegeko rivuga ko yimurwa nyuma yo guhabwa indishyi ikwiye. Indishyi ikwiye ivugwa mu itegeko ikaba ishobora kuba Amafaranga cg ikindi kintu cyumvikanyweho n'impande zombi.
Mu gihe kandi ubwo bwumvikane budakunze, itegeko riteganya ko kwimuka bikorwa, ariko utanyuzwe n'indishyi yahawe akitabaza inkiko kugira ngo zikemure icyo kibazo.
Abagera kuri 70% y'abari batuye muri utu duce twa Kangondo na Kibiraro, igenagaciro ryari ryarakozwe ku mutumgo wabo, ryagaragazaga ko wari ufite agaciro kari hagati ya Miliyoni imwe na Miliyoni 10. ( 1M-10M).
Mu rwego rwo kwirinda ko Aba baturage bimurira akajagari ahandi, kandi bakaguma gutura ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, Leta yabimuriye mu mazu meza akomeye yujuje ibikorwa remezo bikenerwa ( Amazi, umuriro, amasoko, amavuriroâ¦) yubatse mu Busanza, inzu ihendutse muri zo ikaba ifite agaciro ka miliyoni 17, kandi buri muturage yahise ahabwa icyangombwa cy'ubutaka iyo nzu yubatseho.
Nkwibutse kandi ko abataranyuzwe n'ingurane bahawe , bagannye inkiko ndetse inkiko zibakemurira ikibazo cyabo ku bari bafite ishingiro ry'ibyo basabaga.
Abaturage bari bigometse ku itegeko, bagumurwaga n'abantu nkawe barimo wa mugore w'Umugome Victoire Umuhoza , afatanije na Williams Ntwali wapfuye, babafatiranaga mu bumenyi buke bafite, bakabashora mu kwigomeka ku mategeko, bikaba byaratumye bamwe muri bo nk'uwitwa Shikama, agera ku rwego rwo kwitiranya kwimurwa no gukorerwa Jenoside, bimuviramo igifungo, ubu akaba afunze abamushoye bigaramiye.
Rugaba rero uragorwa n'ubusa urwana no kwangisha abaturage Perezida kagame .
Nyuma y'Imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Perezida Kagame yarwanye no gusana igihugu ba So bashenye, gusana Imitima y'Abatokotse ubwicanyi bwa ba So, no kwita ku iterambere ridaheza ry'igihugu.
Ibyo bintu wishoyemo byo gushaka kumwangisha Abaturage, ntuzabishobora kuko mwatsinzwe kandi uwabatsinze imbaraga zikibye kenshi.
Mwarasenye #Inkotanyi zirubaka, Nimugende rwiza.
Â
Â
The post Ipfunwe ku Nterahamwe Rugaba Patrick, ikomeje kuzura Akaboze ka #Kangondo na #Kibiraro appeared first on KASUKUMEDIA.COM.