Iyi ndirimbo yakomojweho n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, ndetse bidatinze ihita isibwa ku mbuga zicururizwaho umuziki aho yari yamaze guca agahigo ko kumvwa no kurebwa inshuro ibihumbi bisaga 80 mu munsi umwe.
Ni amateka yari ikoze by'umwihariko mu njyana ya Hip Hop nyarwanda kugira igikundiro kingana gityo mu gihe gito.
Ni iyihe mvano yo kumva Zeo Trap atukana byeruye no ku babyeyi? MC Platformer umwe mu bamaze gushinga imizi mu gukora ubusesenguzi ku mibereho y'abaraperi n'ibihangano byabo, mu kiganiro na inyaRwanda yatangaje byinshi.
Uyu musore ukiri muto yavuze ko mbere ya byose ibi biba ari akazi kungukira impande zombi, kandi biri mu muco wa Hip Hop kuba abaraperi baterana ubuse nk'uko bimaze iminsi hagati ya Drake na Kendrick Lamar.
Ni kimwe n'ibyigeze kuba hagati ya Bull Dogg na P Fla muri za 2015.
Yavuze ko bijya gutangira Ish Kevin na Zeo Trap bari abantu baziranye umwe ashobora gukora indirimbo yibasira undi akayumva kandi akareka igasohoka.
Icyo gihe Zeo Trap yakoreraga byinshi mu bihangano bye muri Trappish Music ya Ish Kevin.
Nyuma ariko umwe mu basore barebererwa inyungu na Ish Kevin, Hollix yaje guca ruhinga akora indirimbo yibasira Zeo Trap batabimubwiye, yitwa Kane.
Ibi byarakaje cyane Zeo Trap ndetse bizamura amakimbirane hagati ye na Trappish Music.
Byarenze kuba hagati y'aba bahanzi batatu binjira mu itsinda rya Kave Music isanzwe ari igishyitsi gikomeye cya Zeo Trap.
Ibintu byarakomeye Ish Kevin yumvikana muri "Bwe Bwe Bwe" asa n'ukomoza kuri Zeo Trap amubwira ko yamuburisha iwabo ntibamuhambe.
Ibyo ariko byari byoroshye, icyagoranye cyabaye ko Hollix yarengereye avuga kuri nyina wa Zeo Trap mu ndirimbo.
Uyu musore uzwiho gukunda umubyeyi we by'akataraboneka yahise afata umwanzuro wo kubabwiza ukuri kuko yari yaravuze ko atazihanganira umuntu uzinjira mu buzima bwe bwite.
"Sinabyaye" yamaze gusibwa ndetse yanakomojweho na RIB, ikaba yibasira Ish Kevin na Hollix irimo iki?
Mu gutangira kwayo Zeo Trap yemeza ko ari indirimbo irimo amagambo nyandagazi ndetse ko nta mwana uri munsi y'imyaka 18 wemerewe kuyumva.
Hukumvikanamo ijwi ryifashishijwe ry'umusobanuzi wa filime uzwi nka Rocky Kimomo agira ati: 'Ntabwo banzi nanjye sinzi ikigiye gukurikira pe, ariko hari ikintu kimwe nzi ntashidikanyaho iyo umbabaje nkubabaza kurushaho.'
Zeo Trap aba yumvikanisha ko yakojeje agati muri wino akandika muri iyi ndirimbo yiganjemo ibitutsi n'ibintu byibasira ababyeyi, mbega utanatekereza ko hari uwabitinyuka.
Zeo Trap ashinja Ish Kevin kuba ari mu baryamana n'abo bahuje ibitsina, ibintu MC Platformer yavuze ko atari ukuri, asobanura ko icyari kigamijwe ari ukubabazanya kuko nta muraperi ufite indangagaciro zimeze gutyo ubaho.
Ku birebana n'aho uyu musore avuga ku by'Amakosi ya Ish Kevin, bamwe bagize ngo ni indirimbo ye yaciye ibintu, nyamara si cyo Zeo Trap aba avuga.
MC Platformer ati: 'Ikintu kimwe wamenya ni uko buriya Ish Kevin yagiye mu gisirikare, yagiyemo, ahubwo hari igihe bagera cyo kwitwa abasirikare ba nyabo, icyo gihe kigeze Ish yisanga ari mu bakuwemo.'
Akomeza agira ati: 'Kuri icyo gihe rero niho Zeo Trap yahise yinjira amwibutsa ko shumi yanjye n'ikosi wakoze ntabwo warirangije. Hari abantu nagiye numva bashaka kubisobanura ukundi ngo ni ya ndirimbo Amakosi, ariko ntaho bihuriye.'
Ku birebana no kumubwira ko yafunzwe, Platformer agaragaza ko yashatse kumwibutsa ko igihe Ish Kevin yafunzwe ari gito cyane ko atagakwiye kubigarura muri buri ndirimbo ari cyo Zeo Trap yamubwiraga ko nta somo afite abwira abanyarwanda.
Muri "Sinabyaye", hari aho Zeo Trap agaruka ku kuba DASSO. MC Platformer yabigarutseho ati: 'Umupapa yavuzemo w'umupolisi ni Papa wa Hollix, peti yangu bwira so agushakire akidaso kuko muri Hip Hop ntabwo tujya twumva indirimbo ziva mu bapolisi.'
Ubusesenguzi bw'umunyamakuruIcyo navuga kuri iyi ndirimbo ni uko ubuhanzi ari ikintu gisumbye imyumvire ya bamwe ariko gushyigikira umuco w'ubushyamirane no gutukana cyane mu rubyiruko ntibikwiye nk'uko na RIB yabirebanye ubunararibonye ikabifatira umwanzuro mu maguru mashya.
Abanyamuziki n'abandi banyarwanda bose bakwiriye kwirinda gutukana no kuzana ababyeyi mu bintu bidafututse. Si iby'i Rwanda.
Hollix ari mu benyegeje umuriro w'amakimbirane ya Trappish Music na Kave Music cyane Zeo TrapMC Platformer yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo n'amakimbirane akomeje kuvugwa muri aba baraperi