Isezerano Richard wemeje abafana ba Rayon Sports yabahaye nyuma yo kubasinyira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri Muhazi United, Richard Ndayishimiye yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y'imyaka 2 aho yasezeranyije abakunzi b'iyi kipe kubaha ibyishimo.

Uyu mukinnyi amaze umwaka umwe muri shampiyona y'u Rwanda aho yakiniraga Muhazi United.

Richard wavukiye muri DR Congo akaba afite ubwenegihugu bw'u Burundi, yasabye ikipe ye kuza gukora igeragezwa muri Rayon Sports na yo iramwemerera.

Yakinnye umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na APR FC kuri Stade Amahoro tariki ya 15 Kamena aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Ni umukinnyi wigaragaje maze abakunzi b'iyi bakaba bibazaga impamvu atarabsinyira kuko babona hari byinshi azafasha mu kibuga hagati.

Ubu yamaze gusinyira Rayon Sports aho yavuze ko ari inzozi za buri mukinnyi gukinira ikipe nka Rayon Sports.

Ati "Nishimiye kuza muri Rayon Sports. Buri mukinnyi wese aba arota gukinira ikipe ikomeye nk'iyi muri iki gihugu. Intego ni uguha ibyishimo abafana mu mwaka w'imikino ugiye kuza."

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka Tel Aviv-Yafo FC mu cyiciro cya kabiri i Burundi na Dynamic FC mu cyiciro cya mbere i Burundi mbere y'uko aza muri Muhazi United, yamaze gusinyira Rayon Sports aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 15.

Richard Ndayishimiye yamaze gusinyira Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/isezerano-richard-wemeje-abafana-ba-rayon-sports-yabahaye-nyuma-yo-kubasinyira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)