Ishimwe ry'abana bahoze bafungiye mu Igororero rya Nyagatare, bakarekurwa imbabazi na Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abenshi mu bahabwa imbabazi ni ababa batsinze neza ibizamini bya Leta bakemererwa kujya gukomereza amasomo mu miryango yabo.

Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024 ubwo hizihizwaga umunsi w'umwana w'Umunyafurika wizihizwaga ku nshuro ya 22 ku nsangamatsiko igira iti 'Uburezi kuri bose, igihe ni iki.'

Umuyobozi w'Igororero ry'abana rya Nyagatare, Uwamahoro Béatrice, yavuze ko bafite inshingano zo kurera abana no kubigisha kugira ngo basubizwe imiryango yabo baragororotse neza.

Yavuze ko kuva mu 2016 abana bo mu Igororero ry'abana ba Nyagatare bagera ku 161 bamaze gukora ibizamini bya Leta barimo abakobwa 13.

Abana 64 barimo abakobwa icumi bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika basubira mu miryango yabo ari naho bagiye gukomereza amashuri.

Mu gikorwa cya 'Garuka ushime' cyahujwe n'uyu munsi, bamwe mu bahawe imbabazi n'Umukuru w'Igihugu bamushimiye cyane ku mbabazi yabahaye bamwe bagaragaza ko byatumye bakomeza amashuri kuburyo harimo n'abatangiye kwiga kaminuza byose babikesha za mbabazi bahawe.

Mbabazi Kenia wagororewe muri iri gororero ry'abana mu 2019 aho yari yarakatiwe imyaka icumi, yavuze ko yafashijwe kwiyakira ahabwa uburezi kugeza ubwo atashye ku mbabazi z'Umukuru w'Igihugu.

Ati ' Nashishikariza abari hano kwiga babikunze kuko uretse n'abiga amashuri yisumbuye, abiga imyuga nibyo bizabafasha kubona akazi hanze aha.'

Nkundiyimana Hussein wagororewe muri iri gororero ry'abana kuva mu 2016 kugeza mu 2020, yavuze ko yari yarakatiwe imyaka 14 azira icyaha cy'ubugambanyi n'iterabwoba.

Ati ' Naje kurekurwa n'imbabazi za Perezida wa Repubulika nyuma y'aho nkoze ikizamini cya Leta nkagitsinda neza, bangirira icyizere ndasohoka. Naje nsa nk'uwihebye kubera icyaha nari narakoze, ntabwo banshyize ku ruhande ahubwo banshyize mu matsinda ya mvura nkuvure mbasha kuganira na bagenzi banjye.'

Nkundiyimana yashimiye Umukuru w'Igihugu wamuhaye imbabazi akabasha gusubira mu muryango we, akiga aho mu mwaka ushize aribwo yasoje amashuri yisumbuye ndetse akanabona amanota yatumye muri Nzeri azatangira kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda.

Umuyobozi muri RCS, Dr Ruterana George, yavuze ko uburezi batanga bugendana n'uburere ndetse n'indangagaciro ari nabyo bifasha abana bagorora gusubira mu miryango baragororotse.

Uyu muyobozi kandi yasabye ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare kubafasha mu myuga bigisha hakiyongeramo nko gufasha abana kuririmba n'indi myuga igezweho yabafasha hanze.

Igororero ry'abana rya Nyagatare kuri ubu rifite abana 20 bitegura gukora ibizamini bya Leta barimo abazasoza amashuri abanza n'abiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye.

Kuri iri gororero kandi hariyo amashuri y'imyuga yatangiye 2019 higishirizwa ubudozi, gusudira, ububaji no kogosha. Kuva mu 2019 abana 146 bamaze kuharangiriza iyo myuga aho ibafasha kwiteza imbere iyo basubiye mu miryango yabo.

Bagaragaje impano zirimo imivugo
Abana bagaragaje impano zitandukanye
Abayobozi batandukanye bifatanyije n'Igororero ry'abana rya Nyagatare mu kwizihiza umunsi w'umwana w'Umunyafurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abana-bahoze-bafungiye-mu-igororero-rya-nyagatare-bakarekurwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)