Ishimwe Sonia wabaye Miss Heritage yerekanye umukunzi we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa yagaragaje umusore wamutwaye umutima yifashishije ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, aho yashyize amafoto ye n'uyu musore witwa Dr. Joel Bahoza usanzwe ari umuganga ukora muri Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda.

Ishimwe yambitswe ikamba rya Miss Heritage muri Werurwe 2021 mu birori Ingabire Grace yambikiwemo ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda.

Uyu mukobwa agaragara nk'utuje kandi ucisha make ariko na none akaganira ku muntu yamaze kwisanzuraho. Iyo yivuga agaragaza ko atinya guhemukira inshuti magara ye kandi akunda gushyira umuco imbere kuko kuri we ariryo shingiro ry'ubuzima bwa buri wese.

Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, yagaragaje byinshi ku buzima busanzwe. Yabajijwe ibyishimo byuzuye kuri we asubiza ko ari uko yaba ameze neza nta kibazo cy'ubuzima afite.

Ati 'Ibyishimo kuri njye ni ukuba ndi muzima nta kibazo na kimwe mfite mbe numva meze neza.'

Avuga ko umuntu yishimira ari wa wundi ufite intego y'ibyo yifuza kugeraho, ukora cyane kandi akaba ari uwo kwizerwa. Ni umukobwa wikunda cyane ku buryo iyo abajijwe ko aramutse apfuye akagaruka ku Isi , icyo yakwifuza kugaruka aricyo, avuga ko yakwifuza kuza ariwe.

Ishimwe iyo muganira akubwira ko akunda umuntu uharanira guhora ari uwo kwizerwa kandi wihesha agaciro mu bikorwa bye byose bya buri munsi.

Uyu mukobwa avuga ko ikintu kimutwara umwanya munini ari ugusoma kandi yishimira inshuti zimubwiza ukuri zitamuryarya. Igihe yishimye mu buryo bukomeye ni ubwo yahabwaga ikamba rya Miss Heritage.

Avuga ko Perezida Kagame bahuye nta kintu yamusaba kuko yakoze byinshi ahubwo yamushimira cyane kubera aho yavanye igihugu naho kigeze.

Uyu mukobwa ashishikariza urubyiruko gukunda umuco kuko ariwo shingiro ry'igihugu.

Ishimwe Sonia na Dr. Bahoza Fidele bari mu munyenga w'urukundo
Ishimwe Sonia wabaye Miss Heritage yerekanye umukunzi we



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-sonia-wabaye-miss-heritage-yerekanye-umukunzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)