Ishusho rusange yumunsi wa 3 wo kwiyamamaza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi, abakandida bahataniye umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe kuba ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024, bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza aho begera abaturage bakababwira ibyo bazabagezaho mu gihe batorwa.

Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza uko ari batatu mu ntara eshatu z'Igihugu. Izo ntara ni Amajyepfo, Iburasirazuba ndetse n'Iburengerazuba.

Dore uko umunsi wa gatatu wagenze mu bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika.

1. Â Ã‚  Paul Kagame

Perezida Kagame akaba umukandida w'ishyaka FPR Inkotanyi, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Ngororero na Muhanga, arabaganiriza nyuma y'igihe atabasura. Iby'ubwitabire byo ntibikiri inkuru abantu barakubita bakuzura aho bakorera hose.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari abatajya bumva u Rwanda, gusa bakaba bazagenda barwumva ndetse hakaba n'abatumva ko kuba umuntu yatorwa ijana ku ijana, iyo atari Demokarasi.

Ati: "Hari abatajya bumva u Rwanda ariko buhoro buhoro ibikorwa bizajya bibasobanurira. Biriya twavuga mbere ngo ijana ku ijana, hari abantu bumva ko ijana ku ijana atari Demokarasi.

Kandi bazabyumva kuko Demokarasi, inzira turimo, ibyo tuzakora taliki 15 ni ibireba u Rwanda, ntabwo bibareba cyane bireba twe. Twe dukora ibitureba, ngo ijana ku ijana ariko ishoboka ite? Ngo ubwo nta Demokarasi ihari."

Yakomeje atanga urugero ku wo yabajije niba abayoborwa n'uwatowe ku kigero cya 15% iyo aba ariyo Demokarasi, anasaba Abanyarwanda kudakangwa na byinshi.

Ati: "Hari uwo nabajije ejo bundi ndamubaza nti ariko abayoborwa na 15%, iyo ubwo ni Demokarasi gute?. Hari benshi batorwa bakavamo babonye 15% ndetse n'ababatoye ari 30 cyangwa 40% y'abagombaga gutora, iyo niyo Demorarasi? Gute se?.

2. Â Ã‚  Dr Frank Habineza

Dr Frank Habineza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repuburika watanzwe n'ishyaka Green Party, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma ndetse na Kayonza mu Ntara y'Iburairazuba.

Dr Frank yijeje abaturage bo mu karere ka Ngoma ko nibaramuka bamutoye azongera akagarura kaminuza ya UNIK yahoze mu karere ka Ngoma avuga ko azayigarura kuko Ngoma nayo ikwiye kugira kaminuza kandi ikaba iya Leta aho gukora urugendo rurerure bajya gushaka kaminuza.

Dr Frank Habineza uri kwiyamamariza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, yavuze ko naramuka atowe intangiriro y'ingoma ye izaba iherezo ry'inzara mu Rwanda by'umwihariko mu karere ka Kayonza gasanzwe gakunda guhura n'ikibazo cy'izuba ryinshi.

Mu ngamba Dr Frank Habineza azakoresha kugira ngo inzara icike burundu, naramuka atowe buri Murenge azashyiramo uruganda bitewe n'ibyo uwo Murenge ukungahayeho ku buryo ibikorwa by'abaturage bizanozwa neza, bikagirira umumaro ba nyirabyo.

3. Â Ã‚  Mpayimana Phillipe

Mpayimana Phillipe umukandida wigenga yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y'lburasirazuba mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Mpayimana Phillipe yatangaje ko naramuka atowe azavugurura inyubako ya Kigali Convention Centre iherereye mu mujyi wa Kigali mu Murenge wa Kimihurura. Ibi akaba yabitangarije mu karere ka Nyagatare.

Si ibyo gusa kuko uyu mukandida kandi yemeza ko azakora ibikorwa biteza imbere Isoko ya Nile, iri mu Rwanda.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144335/ishusho-rusange-yumunsi-wa-3-wo-kwiyamamaza-mu-matora-ya-perezida-nayabadepite-144335.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)