Ishyaka PSD ryagaragaje ko umubare w'abagore bari mu myanya ifata ibyemezo ukwiye kugera kuri 50% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigarutseho ku ya 29 Kamena 2024 bari kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi n'indi mitwe ya politiki yamushyigikiye ndetse no kwamamaza Abakandida depite b'iri shyaka, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Rubavu.

Avuga imigabo n'imigambi by'iri shyaka, Visi Perezida wa mbere wa PSD, Muhakwa Valens, yavuze ko kuri ubu umugore yamaze kwiyubaka ku buryo 30% bagenerwaga n'itegeko ikwiye guhinduka bagahabwa amahirwe angana n'ay'abagabo bakagera kuri 50% mu myanya ifata ibyemezo.

Yagiye ati "Twifuza ko habaho 50% kubera impamvu nyamukuru yo kuvuga ngo ubu igihugu aho kigeze umugore amaze kwiyubaka ku rwego rwo gutanga ibitekerezo, ku rwego rw'ubumenyi, urwego rw'ubuhanga n'ubushobozi."

Yakomeje ati "Mu rwego rw'uburinganire ni ngombwa ko habaho iryo hame rya 50% ku bagore na 50% ku bagabo kandi byagaragaye ko nta mpungenge zihari ibitekerezo umugabo atanga nibyo umugore atanga igihugu kigakomeza gutera imbere hatabayeho kuvuga ngo ibi byatanzwe na runaka ibi byatanzwe na runaka."

Iri shyaka rivuga ko nta mpungenge zihari z'uko ibyo bizashyirwa mu bikorwa kubera ko mu myaka 30 y'urugendo rwo kubakwa igihugu, ihame rya 30% by'abagore mu myanya ifata ibyemezo bagaragaje ubushobozi bugaragarira bose igisigaye ari ugishyiraho itegeko ribaha amahirwe angana n'abagabo.

Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho myiza y'abaturage, PSD, rifite abakandida 53 riri kwamamaza ku myanya y'abadepite mu matora ateganyijwe kuri 15 Nyakanga 2024 yahujwe n'ay'Umukuru w'Igihugu.

Abarwanashyaka ba PSD bagaragaje ko bishimiye ibyo bagezeho n'ibiteganyijwe gukorwa
PDS yemeje ko aho ibihe bigeze abagore bahabwa 50% mu myanya ifata ibyemezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishyaka-psd-ryagaragaje-ko-umubare-w-abagore-bari-mu-myanya-ifata-ibyemezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)