Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kwibeshya ko kijegeje uRwanda n'abayobozi barwo, ikinyamakuru NRC cyo mu Buholandi cyirashe amano, ubwo cyahaga ijambo abajesideri ndetse kikagerageza no kubatagatifuza kandi ari ba ruharwa bazwi no mu butabera.

NRC ni kimwe mu bitangazamakuru 17 byo mu bihugu 11 byo mu burengerazuba bw'isi, byifashishije abanyamakuru 50 ngo bategure icyegeranyo ' Rwanda classified' , kigamije guharabika isura y'uRwanda n'ubuyobozi bwarwo.

Muri baruharwa NRC itabariza mu nkuru zayo, harimo n'abakatiwe n'inkiko zo mu Buholandi, nka Joseph Mpambara.

Hari kandi abashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba kubata muri yombi, nka Thérèse Disabe, nyina wa Ingabire Victore, wakatiwe n'inkiko Gacaca, dore ko yahamwe n'icyaha cyo gufomoza abatutsikazi bari batwite, akaba yarabikoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Butamwa.
Undi NRC ni Charles Ndereyehe nawe uri mu Buholandi, aho yahungiye amaze gutsemba abatutsi mu kigo cya ISAR yategekaga, hakaba na Major Pierre- Claver Karangwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko mu yahoze ari Komini Mugina, nawe akaba yarasabiwe gushyikirizwa ubutabera.

Major Karangwa aracyarwana n'icyemezo cyo kumwohereza kuburanira mu Rwanda.

Abandi NRC igira intama kandi ari ibirura, ni Jean Claude Iyamuremye, Jean Baptiste Mugimba na Venant Rutunga.

Aba uko ari 3 bo bamaze no koherezwa mu Rwanda.

Usibye iterabwoba ibi bitangazamakuru n'abanyamakuru byakoreshe byibeshya ko byashyira ku Rwanda, kandi rwararenze ibyo gukangwa n'ibutumbaraye, aha harimo n'imyumvire y'irondaruhu.

Uretse kumva ko amaraso y'Umututsi nta haciro akwiye nk'uyumuyahudi, uwuhe munyamakuru wo mu burengwrazuba bw'isi watinyuka guha ijambo cyangwa gutagatifuza umu Nazi, nk'uko aba ba 'Rwanda classified 'barihaye Interahamwe Gaspard Musabyimana, umwe mu bikomerezwa bya radio rutwitsi RTLM, ubu akaba amokera ku ngirwaradiyo INKINGI mu Bubiligi, cyangwa ba ruharwa tumaze kuvuga?

Aba bagome baribwira ko bahemukira uRwanda, nyamara nabo ntibiretse kuko iyi migirire ibambura agaciro mu ruhando rw'abanyamwuga nyabo.

The post Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/itangazamakuru-ritagatifuza-abicanyi-ntaho-ritaniye-nabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=itangazamakuru-ritagatifuza-abicanyi-ntaho-ritaniye-nabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)