Itegeko Nshinga, irigenga umuryango, iry'ingabo n'iry'umurimo: Amategeko 10 akomeye yatowe n'Abadepite muri manda ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 18 Nzeri ubwo Perezida Kagame yakiraga indahiro z'Abadepite 80 bari bagiye kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko, yabahaye umukoro urimo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ku buryo abaturage bagezwaho ibyo bemerewe ndetse anabasaba kujya begera abaturage nk'uko babikoze mu bihe byo kwiyamamaza.

Ubwo Umutwe w'Abadepite waseswaga, uwari wawo, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko bagize uruhare mu gutora amategeko 392, arimo n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryavuguruwe kugira ngo amatora y'Abadepite ahuzwe na ya Perezida wa Repubulika, byanatumye hiyongeraho umwaka umwe ku gihe manda y'Abadepite yari kurangirira.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka muri amwe mu mategeko Manini, bigendanye n'ingaruka agira ku buzima bw'igihugu n'abagituye, yatowe muri manda ya kane y'Umutwe w'Abadepite mu myaka irenga itanu yari imaze muri izo nshingano.

Itegeko Nshinga

Mu 2023 Inteko Ishinga Amategeko yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 nk'uko ryari ryaravuguruwe muri 2015.

Mu ngingo zavuguruwe harimo iyo guhuza amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.

Igena ko itora ry'Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y'amazina ndakuka y'abakandida batangwa n'imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo, ribera umunsi umwe n'irya Perezida wa Repubulika.

Itegeko rigenga abantu n'umuryango

Ku wa 30 Gicurasi 2024 Abadepite batoye itegeko rigenga abantu n'umuryango. Imwe mu ngingo zavuzweho cyane muri iryo tegeko ndetse ikanagibwaho impaka ni iyemerera umuntu ufite imyaka 18 kuba yakemererwa gushyingirwa.

N'ubwo amategeko y'u Rwanda agena ko umuntu wemerewe gushyingirwa aba afite imyaka 21, Itegeko rishya riteganya ko ufite imyaka 18 ushaka gushyingirwa azajya abyemererwa harebwe impamvu zumvikana, bikemezwa n'umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu karere.

Ikindi gikubiye muri iryo tegeko ni uko riteganya ko mu gihe abantu bagiye gushyingiranwa bashobora kwishyiriraho uburyo bwo gucunga umutungo w'urugo rwabo aho kugendera ku buryo bwari busanzweho.
Iryo tegeko kandi riteganya n'ibirebana na gatanya zikomeje kwiyongera.

Igitabo giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite yatoye itegeko rihindura iryo mu 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ndetse n'iryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha rikubiyemo impinduka zitandukanye zigamije kunoza imitangire y'ubutabera buboneye ku banyarwanda.

Ni itegeko ryagaragayemo impinduka zitandukanye zirimo ko gusambanya umwana byagizwe icyaha kidasaza, hashyizwemo ibyaha bishya ibindi bikurwamo ndetse hagira n'ibigabanyirizwa ibihano.

Ikindi kigaragara muri iryo tegeko ni ibijyanye no kuba igihano cya burundu gishobora kugabanywa kugera ku myaka 15 ibintu bitashoboraga kubaho.

Ryanahaye kandi Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ububasha bwo gukora ubuhuza no kuba yashyingura dosiye n'ibindi.

Itegeko ry'Umurimo

Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite, yemeje itegeko ririmo impinduka zo kugabanya amasaha y'akazi, kubuza umukoresha gusesa amasezerano y'umurimo w'umugore kubera gutwita ndetse n'Ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo.

Itegeko ryo mu 2018 riteganya ko amasaha y'akazi mu cyumweru ari 45, ariko itegeko rishya ryayagabanyije ashyirwa kuri 40 mu cyumweru.

Kugabanya amasaha y'akazi byaturutse ku kuba mu isesengura ryakozwe, byaragaragaye ko gukora amasaha menshi bigira ingaruka zitari nziza ku muryango, kuko ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kwita ku burere n'uburezi bw'abana.

Itegeko rigenga ingabo

Hatowe itegeko rigenga ingabo z'u Rwanda

Ku wa 2 Gicurasi 2024 nibwo Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, yemeje itegeko rigenga Ingabo z'u Rwanda, rikubiyemo amavugurura mu miterere n'imiyoborere yazo.

Zimwe mu mpinduka zikubiye muri iryo tegeko harimo ko hazashyirwaho Abagaba Bungirije aho Umugaba Mukuru wa RDF azagira Umwungirije, Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse n'uw'Ishami rishinzwe Ubuzima na we agire Umwungirije n'ibindi bitandukanye.

Itegeko rigenga ubutaka

Mu myaka hafi itandatu bamaze Abadepite kandi batoye itegeko riteganya ko umusoro ku butaka uva ku mafaranga y'u Rwanda ari hagati ya 0 na 300 kuri metero kare ushyirwa kuri 0 Frw kugeza kuri 80 Frw.

Imisoro ku mitungo itimukanwa yakunze kuvugisha benshi bavuga ko ihanitse cyane, itegeko rikaba ryarateganyaga ko umusoro w'ubutaka ubarirwa hagati ya 0 na 300 frw.

Itegeko rishya ryatowe ku wa 20 Nyakanga 2023 riteganya ko igipimo cy'umusoro ku butaka washyizwe hagati ya 0 n'amafaranga y'u Rwanda 80 kuri metero kare.

Igipimo cy'umusoro ku nyubako yagenewe guturwamo cyashyizwe kuri 0,5% by'agaciro ku isoko k'inyubako n'ikibanza bikomatanyije, aho kuba 1% by'agaciro ku isoko by'inyubako yagenewe guturwamo.

Ku nyubako yagenewe ubucuruzi cyashyizwe kuri 0,3% by'agaciro ku isoko k'inyubako n'ak'ikibanza cyayo, aho kuba 0,5% by'agaciro k'inyubako y'ubucuruzi.

Itegeko ngenga rigena uburyo Inteko Ishinga Amategeko igenzura ibikorwa bya Guverinoma

Mu mategeko abadepite batoye muri iyo myaka harimo irigena uburyo Inteko Ishinga amategeko igenzuramo ibikorwa bya guverinoma kuko iryagenderwagaho ryari rimaze imyaka irenga 15.

Iryo ryanengwaga ko riha Inteko ububasha bwo kugenzura Guverinoma ku bikorwa byamaze gukorwa, bikayibuza kumenya ahari ibibazo bikiri kuba ku buryo byakumirwa.

Impinduka zakozwe ni izigamije kwemerera Inteko kuba abatubahirije inshingano zabo bazajya babiryozwa ari yo biturutseho.

Irigena imikorere ya Polisi y'u Rwanda

Hatowe itegeko rigena imikorere ya Polisi y'u Rwanda

Polisi y'u Rwanda yari isanzwe igengwa n'Itegeko no 46/2010 ryo kuwa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, imitunganyirize n'imikorere ya Polisi y'u Rwanda nk'uko ryahinduwe muri 2017 ariko mu 2023 ryaravuguruwe.

Muri iryo tegeko harimo impinduka eshatu zikomeye zirimo ibihano byerekereye gutoroka Polisi, guha Polisi y'u Rwanda, ububasha bwo gufata umuntu ukekwaho icyaha, ushakishwa, uwacitse inzego z'umutekano cyangwa iz'ubutabera ibyibwirije cyangwa ibisabwe n'urwego rubifitiye ububasha ikamushyikiriza Ubugenzacyaha.

Hari kandi no guha Polisi ububasha bwuzuye bw'ubugenzacyaha ku byaha by'impanuka zo mu muhanda.

Itegeko ryerekeye imikoreshereze y'ingingo z'umubiri w'umuntu

Abadepite kandi batoye itegeko rigena imikoreshereze y'umubiri w'umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n'ibikomoka mu mubiri w'umuntu ku mpamvu z'ubuvuzi, kwigisha cyangwa ubuhanga.

Itegeko risanzwe ryarimo ibyuho birimo kuba ritagaragazaga ugomba kwishingira ikiguzi cya serivisi zakorewe uwatanze ingingo, ariko muri iri tegeko hateganyijwe ko ikiguzi kizajya cyishyurwa n'ubwishingizi uhabwa yafashe.

Ikindi ni ukuba imyaka ya ngombwa mu itangwa ry'ingingo, ingirangingo, uturemangingo n'ibikomoka mu mubiri ari 18 aho kuba 21 nk'uko byari bisanzwe.

Iri tegeko rinagaragaza uburyo umuntu ashobora kwitangaho irage, igihe apfuye hakagira ibice by'umubiri byifashishwa mu kuvura abandi cyangwa gufasha mu bushakashatsi.

Umubiri w'umuntu wapfuye wabuze bene wo nawo ushobora gukoreshwa.

Itegeko ryerekeye imiryango itari iya Leta

Itegeko rigenga imiryango itari iya Leta, irebana n'igenzura ry'ibikorwa n'imikoreshereze y'imari ni rimwe mu yavuzweho cyane yatowe kuri iyi manda bitewe n'uko imiryango itari iya Leta yahahamuwe na zimwe mu ngingo zikubiyemo.

Zimwe mu zagiweho impaka ni ivuga ko umuryango udakwiye kurenza 20% by'ingengo y'imari igenewe ibikorwa byawo bya buri munsi muri gahunda z'ibikorwa bidafitiye inyungu abo ugamije gufasha.

Agace kayo ka gatatu kavuga ko umuryango uteganya gukoresha amafaranga arenze 20% by'ingengo y'imari yawo igenewe ibi bikorwa bidafitiye inyungu abo ugamije gufasha, ugomba kubanza kubitangira impamvu mu nyandiko ishyikirizwa urwego.

Imiryango itari iya leta yatewe impungenge n'iryo tegeko ko rishobora kuyikoma mu nkokora.

Uwari Perezida w'Umutwe w'Abadepite ucyuye igihe, Mukabalisa Donatille, yavuze ko ibyo bateganya gukora byose babigezeho ku kigero gishimishije
Perezida Kagame ubwo yasesaga Umutwe w'Abadepite ku wa 14 Kamena 2024
Abadepite basoje manda yabo batoye amategeko 392



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itegeko-nshinga-irigenga-umuryango-iry-ingabo-n-iry-umurimo-amategeko-10

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)