Uyu mugore w'ikimero agiye gutaramira abanya-Kigali n'abandi mu bitaramo bibiri azakora mu mpera z'iki cyumweru, ni ukuvuga tariki 21 Kamena 2024 na tariki 22 Kamena 2024. Ni ubwa mbere azaba yiyeretse abakunzi be, nyuma y'igihe ari mu bushabitsi, umuziki n'ibindi binyuranye byatumye amenyekana.
Tanasha Dona azagera i Kigali, ku wa Kane tariki 19 Kamena 2024 saa sita z'ijoro rishyira saa saba z'ijoro. Mu gitondo, cyo ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2024, azagirana ikiganiro n'abanyamakuru saa tanu z'amanywa (Press Conference).
Igitaramo cya mbere azakora ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, azagihuriramo na Dj Toxxy guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba i Nyamirambo kuri B Lounge. Aho kwinjira ari ukwishyura ibihumbi 300 ku meza y'abantu batandatu ugahabwa n'ibyo kunywa bibiri.
Mu myanya isanzwe (Regular) ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw ugahabwa n'icyo kunywa. Ku matike ya VIP ni ukwishyura ibihumbi 50 Frw ugahabwa n'icyo kunywa.
Ni mu gihe, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, igitaramo azakora bisaba kuzishyura ibihumbi 250 Frw ku meza n'abantu batanu, ugahabwa n'amacupa abiri y'ibyo kunywa (Wine).
Ibi bitaramo byombi azabihuriramo na Dj Toxxyk mu gihe cy'iminsi ibiri. Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye ku rubyiniro.
Tanasha ni umunyamideli w'umunya-Kenya ubarizwa muri Tanzania wabiciye bigacika mu myaka itanu ishize, yanabaye umunyamakuru w'igihe kirekire wa NRG Radio yo muri Tanzania.
Yavukiye muri Kenya, ku wa 7 Nyakanga 1995 kuri Nyina w'umunya-Kenya na Se w'Umutaliyani. Ubwana bwe yabumaze igihe kinini muri Kenya mbere y'uko yimukira mu Bubiligi, afite imyaka 11 ubwo yajyaga kubana na Se wabo.  Â
Yigeze kuvuga ko guhurira mu Bubiligi byatumye yiyumvamo kumurika imideli ndetse n'umuziki. Uyu mugore kandi ari ku rutonde rw'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World Kenya.
Muri Nzeri 2022, yagaragaye muri filime 'Symphony' yatumye ahangwa ijisho na benshi. Yavuzwe mu rukundo cyane na Mutuma baje gutandukana muri Nzeri 2017, nyuma y'amezi arindwi yari ashize bakundana.
Umwaka wa 2018 wabaye rurangiza kuri we! Yakundanye by'igihe kirekire na Diamond kugeza ubwo banabyaranye umwana bise Naseeb Junior. Ibi byanatumye Tanasha abafasha gukorana indirimbo na Diamond bise 'Gere'.
Mu 2020, bombi barashwanye, buri umwe atangira urugendo rw'ubuzima bwe. Ariko kandi buri umwe yagiye ashinja mugenzi we kuba impamvu yo gutandukana. Kuva icyo gihe ntiyogeye kuvugwa mu rukundo.
Tanasha Dona agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo azahuriramo na Dj Toxxyk
Tanasha yavuzwe cyane nyuma yo kujya mu rukundo na Diamond
Tanasha yinjiye mu muziki nyuma y'uko Diamond amubaye hafiÂ
Kwinjira mu gitaramo cya mbere cya Tanasha ni ukwishyura ibihumbi 300 Frw
Kwinjira mu gitaramo cya kabiri cya Tanasha Dona azahuriramo na Toxxyk ni ukwishyura ibihumbi 250 Frw
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GERE' YA TANASHAYAKORANYE NA DIAMOND